Uwishe Asiel Kabera, yishe n'abagore yari amaze gusambanya bo muri Giti na Murambi abarashe mu maguru !

Publié le par veritas

http://news.abidjan.net/photos/photos/Robert_Masozera.jpg

                     Ambasaderi Masozera mu Bubiligi akoresha abicanyi ruharwa!!


Basomyi b'urubuga DHR, reka mbabwire uko nzi Mutabazi Jules: Mutabazi Jules niwe maneko mukuru muri ambasade y'u Rwanda i Buruseli. Izina rye nyakuri ni Joseph UWAMUNGU alias Rutwe.

 

Mu gisirikare aho yageze muri 1991, ukora mw'ishami rishinzwe iperereza DMI, aho wamenyaniye n'umwicanyi ruharwa Jacques Nziza. Icyo gihe uwo Nziza yakoreraga Gisoro muri Uganda, kuko ibikorwa byo kurugamba uwo munyabwoba yabitinyaga. Icyakuranze cyambere kwabaye kwica abana 16 bavuye mu Rwanda bari baje kwifatanya na bagenzi babo kugira ngo babohoze urwababyaye.  

 

Ntimwagarukiye aho: wowe na sous-lieutenant Gakwaya, hamwe na soldat Kazungu Jean-Paul waje kwiyita Gustave (ubarizwa muri taxi i Buruseli), muhagarikiwe n'undi mwicanyi ruharwa  Dani Munyuza, mwabohoje abagore b'Abahutukazi i Giti na Murambi muri Byumba, mubakoresha igihe kinini imirimo y'uburetwa igeretseho no kubasambanya, murangije mubica urw'agashinyaguro mubarasa mu maguru; ibyo mwabikoze musiganwa no gusibanganya ibimenyetso by'ubugome igihe mwari mwimuriwe mu rindi bagiro rya Gabiro (ahajwe kwitwa Gologota), aho mwashinzwe kwica abana bakomoka mu Rwanda mwicaga mukabajugunya mu rwobo rw'umuriro. Ubwo bugome wabukomereje mu Rwanda Leta igifatwa, igihe wari umuyobozi wa Komine uvukamo muri Butare: wahafungiye Abahutu muri container bicwa n'inzara, inyota no kubura umwuka. 

 

Ibyo kandi bisa n'ibyo Kazungu yakoreye i Masaka, ahari igaraji rya gisirikare rya DMI: nawe yafungiye mw'ikamyo abasirikare bari bambuye MINUAR Abahutu yari yarakuye i Kabuga na Rwamagana, aho yari azi Abahutu benshi, dore ko ariho yari yarize amashuri yisumbuye. Muri abo bantu hari higanjemo abacuruzi n'abarimu. Abo bantu bamaze gushyirwa muri karisori itagagiraga ubuhumekero, na bo byabaviriyemo gupfa. Ibyo byose mwakoze byari bihagarikiwe n'umwicanyi Dani Munyuza, waherekeje iyo camion akayigeza Gologota hari hayobowe na serija-majoro Jeanne Nakiburi.

 

Niko Mutabazi alias Rutwe,

Uribuka ko nyuma y'ibyo byose witabajwe n'umwicanyi ruharwa Jack Nziza kugira ngo umwicire escort we. Uwo escort yaziraga gusambanya  umugore we Titi. Kandi uwo Titi Jack Nziza yari yaramwambuye uwo mu escort. Ariko rero kubera ko Jack Nziza yabaga ahugiye mu bwicanyi akibagirwa kubaka urugo, uwo Titi yari yarakomeje umubano n'uwo mu escort.

 

Umaze kumwivugana, inzego z'iperereza za perezidansi ya rebubulika zahagurukiye icyo kibazo cy'ubwicanyi bwawe, perezida Bizimungu Pasiteri asaba ko ufatwa. Ariko kubera ko wari ushyigikiwe n'igikomereza cy'umwicanyi Jack Nziza, yahise yemeza ko ayo makuru ahimbwa na Kabera Asieli wari umujyanama muri perezidansi. Nziza yahise ategeka ko Kabera yicwa, bishyirwa mu bikorwa nawe Mutabazi (UWAMUNGU Joseph) na RUKIMBIRA Norbert n'uwitwa KIBANDA, munafatanije na KAZUNGU wari ushinzwe kuyobya uburari bw'iperereza, afatanije na Dani MUNYUZA.


Agamije kukugoboka, umwicanyi ruharwa Jack Nziza yagufashije guhungira mu Budage, ari naho baje kukuroba bimaze guhosha, bakugabira imirimo y’ubutasi muri ambasade i Buruseli, aho washinzwe by'umwihariko gusebya no gucamo ibice abagize opozisiyo, ukoresheje ikinyoma, tutibagiwe n'ubundi bugome, nka twa tuzi (uburozi) kubakunaniye. Ibyo bikorwa byose bikaba bibera ahanini i Buruseli ku kabari kitwa Archipel, n'ahitwa ku Murindi, ku murozi mukuru RWAMBONERA.

 

Rutwe,

Akazi karakunaniye, cyane cyane ko Rwanda House wayimuriye muri ubwo bubari, aho muhurira n'abakeneye ibyangombwa. Abagabo bagutugira amafaranga, abagore ukabahatira kuryamana nawe, bityo ukabaminjiramo sida yakuzonze.


Abakuzi cyane mu bikorwa byawe bya buri munsi bemeza ko umugore yagutaye kubera ihabara ryawe ryitwa Lisette. N'akazi kakaba karakunaniye, ari nayo mpamvu bagukuyeho icyizere, imirimo wari ushinzwe yo guperereza ikaba yarongeye guhabwa BWITARE Eulade wari warayisezereweho. 

 

Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko ucyuye igihe, ibaruwa igusezerera iri mu nzira. Kandi n'umwicanyi ruharwa Jack Nziza waguhagararagaho, kubera ko wamukijije escort wamusambanyirizaga umugore, bikaba byaratumye munaba abasanzire (dore ko yagushyingiye mukuru w'umugore we kugira ngo ibanga ry'ubwicanyi musangiye ribagume hagati), nta cyo agishoboye kukumarira, kuko ntacyo ugishoboye uretse ubusambanyi n'ubusinzi., ari naho hakuviriyemo irindi zina wiswe n'intore ngenzi zawe: KACOKA, bivuze umuntu wananiwe, wabaye igisenzegeri.

 

Rutwe,

Isubireho kuko utazarenga hano ngo usubire i Rwanda ahatarangwa imiti nk'iyo ubona ino. Kwisubiraho byazagufasha kubaho utihishahisha. Bitabaye ibyo, uzishyira mu buroko ubwawe.

 

 

Uwase (uwaseliliane108@yahoo.com)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
<br /> .Uzi ko bafungiya abantu 2000 basaga mu kigo cya KAMI bakicwa ninzara bamaze icyumweru .harokoste ba 5 umwe ubu ni umupasteri ,njya nkeka ko nawe bazamwica. basambanjije abakobwa nabagore<br /> barangije babca amabere babahamba babona.Imana izabahanaAya makuru mujye muyatugezaho,ubugome bwabo twabumenye kubera itangazamakuru,kandi koko bimwe twari twarabyumvise ,cyakora kubera<br /> itangazamakuru ,dusigaye twibaza aho twahungira abo bagome wapi<br />
Répondre