Akanama k’Umutekano ka Loni kemeje ko mu burasirazuba bwa Kongo hoherezwa indege za Drones!

Publié le par veritas

http://www.umuvugizi.com/wp-content/uploads/2013/01/Herv%C3%A9-Ladsous-300x257.jpgAkanama k’Umutekano la Loni kamaze kwemeza ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabarizwaga muri Kongo-Kinshasa, zemerewe gukoresha indege zo kugenzura akarere ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ibi mu rwego rwo kubungabunga umutekano wari umaze igihe ubarirwa ku mashyi muri ako karere. Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bitari bike ibihugu bifite ijambo mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, nk’Uburusiya, Ubushinwa, ndetse n’u Rwanda, bigaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’izo ndege z’ubutasi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

 

Mbere y’uko iki cyemezo gifatwa, Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, yari yarandikiye ibihugu cumi na bitanu bigize Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku isi, asaba ko ingabo za Loni zisanzwe muri Kongo-Kinshasa zakoresha izo ndege zitagira abazitwara kugirango ikibazo cy’umutekano muke kimaze amezi agera kuri icyenda muri Kongo, ikibazo cyatewe n’intambara y’abarwanyi ba M23, kirangire burundu.

Mu ibaruwa yagejeje ku munyamabanga mukuru wa Loni isubiza icyifuzo cya Ban-Ki moon, ushinzwe ishami rishinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, umunyepakistani Ambasaderi Masood Khan, yatangaje ko icyifuzo cy’Umunyamabanga mukuru wa Loni gifite ishingiro kandi ko gikwiye gushyirwa mu bikorwa.

U Rwanda, rwari rwatangiye muri uku kwezi manda yarwo y’imyaka ibiri mu Kanama gashinzwe Amahoro ku Isi, rwari rwaramaganye ko izi ndege zohererezwa muri Kongo, ruvuga ko Afurika idakwiye kuba icyambu cy’indege z’abanyamahanga zikora akazi k’ubutasi, mu gihe ibihugu by’Uburusiya n’Ubushinwa byo byari byagaragaje impungenge zabyo ku ikoreshwa ry’izo ndege mu turere two muri Kongo-Kinshasa.

Ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, bwana Hervé Ladsous, yari yatangaje muri uku kwezi kwa mbere ko Loni yagombye kwemerera izo ndege zitagira abaziyobora, koherezwa muri Kongo-Kinshasa kugirango zibungabungeyo umutekano.

Naho uwahoze ari umukuru w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo kubungabunga amahoro muri Kongo-Kinshasa, Alan Doss, na we yari yasabye kuva mu mwaka wa 2008 Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, ko izi ngabo zakoherezwa vuba na bwangu muri Kongo, nyamara icyifuzo cye cyubahirijwe nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifatiye umugi wa Goma, zamazemo iminsi igera kuri cumi n’umwe yose. 


Amiel Nkuliza, Sweden.(umuvugizi)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article