Eugène Ndahayo wa FDU INkingi ntabwo ari Mukabunani wa PS Imberakuri !

Publié le par veritas

http://www.fdu-rwanda.org/wp-content/uploads/2011/09/Mbera.jpgBavandimwe, ntabwo nzinduwe no kujya mu mpaka. Ariko hari ibintu bimaze kuvugwa inshuro nyinshi kandi bidafite ishingiro ngirango abantu bamenye ko nta shingiro bifite nyine.

 

(1) Kubyerekeye 'ibice bibiri' bya FDU-Inkingi: 

 

Kuvuga ko hari ibice bibiri muri FDU-Inkingi ntabwo ari ukwibeshya. Ariko kuvuga ko ngo hari abigometse cyangwa ngo bikuye muri FDU-Inkingi, byo ni ukwibeshya. Abavuga ngo hari "abigometse ku buyobozi" akenshi baba bashaka kuvuga abo batumvikana nabo,bitewe n'uruhande baherereyemo. Ariko ntibikwiye. Kandi ntacyo byakwubaka kizima. 

 

Ikigaragara ni uko hari abayobozi n'abarwanashyaka bakorera mu nzego zemewe za FDU-Inkingi nk'uko zari ziriho kuva yashingwa tariki ya 29 Mata 2006. Hakaba n'abakorera mu nzego bashinze nyuma y'inama mbwirwaruhame yo kuwa 9 Mutarama 2010, icyo bise "CEP" ngo iri mu Rwanda n'icyo bise "Comité de Coordination" kiri mu mahanga. 

 

Ntacyo bimaze guta igihe mu mazina. Ikigaragarira buri wese kandi gifite ishingiro ni uko hari abayobozi bakorera mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye. Inzego z'umwimerere zari ziriho FDU-Inkingi ishingwa zacitsemo kabiri.

 

Abavuga ko hariho koko ibice bibiri, ibyo bavuga bifite ishingiro. Impamvu ni uko kugirango abantu bagire umutwe wa politiki umwe ari uko baba basangiye ibintu bine: (a) ideology, (b) discipline, (c) organization, (d) strategy and tactics. 

 

Dutangira twari dusangiye "programme politique commun" yari igizwe n'ingingo 7. Ntabwo ari idéologie ariko yari ihagije kugirango dushobore gukorana nk'abantu bakomoka mu mitwe ya politiki itandukanye. 

 

Ibindi bisigaye uko ari bitatu (discipline, organization, strategy and tactics) ntabwo impande zombi zikibyumvikanaho. Hariho kandi sites web ebyiri. Urubuga rwa internet rw'umwimerere rwashyizweho muri 2007 'www.fdu-rwanda.org' n'urundi rubuga rwashinzwe n'abasigaye bakorera mu nzego bashyizeho bo nyuma y'aho Présidente agiriye mu Rwanda, arirwo 'www.fdu-rwanda.com' rwashinzwe muri 2011.

 

Kongera guhuza izo mpande zombi birashoboka. Ariko ni ngombwa ko zibanza kumvikana kuri ziriya ngingo uko ari enye, kugirango ubumwe bugaruke. Birashoboka kandi nibyo twabwiye Hon. F. Twagiramungu, tumugaragariza ko atari ikibazo cy'abantu babiri gusa, Eugene Ndahayo na Nkiko Nsengimana, ngo 'barwanira intebe ya Présidente' gusa, ngo kuko atagihari. Kubibona gutyo byaba ari ukwibeshya cyane.

 

Ibyo bibazo byari biriho na mbere y'uko Présidente agenda. Biganiriweho ku buryo bunoze, mu bwubahane, mu bworoherane, bishobora gukemuka. Bitanakemutse kandi, ntabwo ari ikibazo, buri ruhande rwakomeza urugendo uko rubyumva, kuko icyo dushaka ari demokarasi. 

 

(2) Ubutumire bwa Hon. PM F. Twagiramungu

 

http://img.over-blog.com/415x312/4/07/34/76/Image-blog/F-Twagiramungu.pngHon. PM F. Twagiramungu yatumiye FDU-Inkingi koko. Yatumiye FDU-Inkingi yose. Yoherereje ubutumwa bwa FDU-Inkingi Visi Prezida wa Mbere Eugene Ndahayo na Nkiko Nsengimana, wahoze ari Visi Prezida wa Kabiri. Mu butumwa bwe yasabaga ko bakemura ibibazo biriho mbere y'inama. Akanagaragaza ko yatangiye kandi akomeje gufasha impande zombi kumvikana. Cde (uruhande) Eugene Ndahayo yashubije ubutumwa bwe. Amubwira ko ibibazo biri muri FDU-Inkingi atari ibibazo bishingiye ku bantu. Ko rero umwanya wari usigaye wari muto cyane ku buryo byaba byakemutse mbere y'uko inama itangira.

 

Ko ibyafasha ari uko yatumira CNCD, ihuriro FDU-Inkingi ihuriyeho n'indi mitwe ya politiki. Ko kandi aramutse anatumiye andi mahuriro nk'iryo RNC ihuriyemo na bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi byatuma abantu bose baba bahari. Maze bikaba byaba n'intangiriro y'ibiganiro byatuma hagaruka ubumwe. Ubwo dusubiza ubutumire bwe Hon. F. Twagiramangu bwamenyeshejwe Nkiko Nsengimana. Umunsi w'inama warinze ugera nta gisubizo Cde Eugene Ndahayo abonye.  Niyo mpamvu FDU-Inkingi itohereje intumwa mu nama.

 

(3) Ntibikwiye kugereranya ibitageraranywa. 

 

Agnès Murebwayire yagereranyije ibyo bice nk'ibiri muri PS-Imberakuri. Agereranya FDU-Inkingi n'ubuyobozi bwayo nyuma y'aho Prezidante Victoire Ingabire afungiwe na PS-Imberakuri ya Mukabunani. Ashingiye ku kuba abayobozi bayo bombi bafunzwe. Ibi ni ukurengera bikabije no kugereranya ibitagereranywa. FDU-Inkingi si PS-Imberakuri. Victoire Ingabire si Ntaganda Bernard.Cde Ndahayo si Mukabunani. Ntaho bihuriye. 

 

FDU-Inkingi yashingiwe hanze. PS-Imberakuri ishingirwa mu Rwanda. FDU-Inkingi yashinzwe ari ihuriro ry'imitwe ya politiki itatu itavuga rumwe n'ubutegetsi, yari imaze imyaka n'imyaka irwanya Leta ya Kigali, ariyo ADR-Isangano, FRD na RDR, Victoire Ingabire yabaye Umuyobozi wa FDU-Inkingi ku bwumvikane bw'abashinze FDU-Inkingi, aribo ADR, FRD na RDR hamwe n'abantu ku giti cyabo bitabiriye uwo mushinga. Ntabwo rero abari muri FDU-Inkingi ari abayoboke ba "Président-Fondateur". Uwinjira muri FDU-Inkingi ntabwo ari umuntu uba uyobotse runaka. Ni umuntu uba witabiriye umugambi wayo. 

 

Cde Ndahayo ntabwo ari Mukabunani. Cde Ndahayo yari umuyobozi mukuru w'umwe mu mitwe yashinze FDU-Inkingi. Ibigwi bye ntaho bihuriye n'ibya Mukabunani kandi singombwa ko tubivugira aha.Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru wa MDR nyuma y'intambara.  Ni umwanditsi w'ibitabo uzwiho kutajijinganya. Uzasome "Rwanda: le dessous des cartes (L'Harmatan, 2001)" cyangwa "Débaillonner le Rwanda: Pour un nouveau pacte social (L'Harmatan, 2003).   

 

Ndagirango nibutse ko abayobozi bose ba FDU-Inkingi, bose uko bangana, uretse Présidente, bose basigaye kandi bakiri hanze y'igihugu. Victoire Ingabire nta muyobozi n'umwe wa FDU-Inkingi uhakana ko ariwe Présidente. Gusa, mu gihe adashobora gukora imirimo ye, umusimbura ni Visi Prezida wa Mbere, nk'uko amategeko abiteganya. 

 

Inzego zashyizweho n'abayobozi bamwe na bamwe ba FDU-Inkingi, nyuma y'inama yo kuwa 9 Mutarama 2010, arizo 'Comité de Coordination' hanze y'igihugu na 'CEP' mu gihugu, ntabwo zashyizweho ku buryo bwemewe n'amategeko FDU-Inkingi igenderaho kuva yashingwa. 

 

 

Murakoze.

 

 

Jean Baptiste MBERABAHIZI (D.H.R)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article