Umwuka mubi uri murugaga rw'abavoka mu Rwanda ! Intandaro ni iterabwoba ry'abasilikare bashaka gutekinika Gacaca n'andi mategeko !

Publié le par veritas

Gacaca-copie-1.pngMu gihe leta ya Kigali ishinjwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga kuniga ubwisanzure bw’ubutabera no kwivanga mu mikorere y’ubucamanza ku bw’inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi, ubu noneho haravugwa ubwumvikane buke buri hagati y’umuyobozi w’urugaga rw’abunganira abandi mu by’amategeko bita  avocats hamwe n’abanyamuryango b’urwo rugaga. Ubu bwumvikane buke bumaze no kugaragara ko buhatse amakimbirane ashobora gututumba akaba nk’ikirunga gishobora kuruka ; buravugwa cyane hagati y’umuyobozi w’urugaga n’abanyamuryango barwo ariko cyane cyane abahagarariye za komisiyo.

 

Intandaro y’aya makimbirane mu banyamategeko bo mu Rwanda nk’uko abenshi muri bo babidutangarije ngo ni komisiyo yashyizweho yo gukurikirana ibibazo bibangamiye abanyarwanda bigaragara mu itegeko ngenga rihana ibyaha mu Rwanda riherutse gusohoka taliki 14 Kamena 2012 hamwe n’itegeko rirebana na gacaca naryo ryashyizweho mugukurikirana imanza z’ubujurire ku baregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nyuma y’uko inkiko gacaca zakunze kunengwa mu mikorere yazo zihagarikiwe. Iri tegeko rya gacaca ngo ryemerera abarezwe ibyaha bya gacaca kujuririra ibyemezo byabafatiwe ntibabyishimire ariko ngo hakazajurira gusa umuntu uregwa kuba yarishe umuntu akabihamywa n’urukiko gacaca ariko hakaza kuboneka undi muntu wireze ko ariwe wamwishe ; naho ubundi ngo ntashobora kujurira kabone n’iyo yaba afite ibimenyetso simusiga byerekana ko Atari we wamwishe.

 

Ibi rero abunganira abandi mu by’amategeko bakaba bavuga ko bibangamiye uburenganzira bw’uregwa uwo ari we wese kuko kujuririra icyemezo kitashimishije nyir’ukuregwa ari uburenganzira ndakuka ahabwa n’itegeko.

 

Irindi shingiro ry’aya makimbirane ni itegeko ngenga rishya rigaragaza inenge nyinshi abunganira abandi mu by’amategeko bagaragaje ko bikwiye gukosorwa kuko bigaragara neza ko bibangamira uburenganzira bw’ubwisanzure bw’abanyarwanda. Iri tegeko tukaba twararivuzeho rikimara gusohoka twerekana ko riteye ibibazo byinshi ndetse ko rinagaragaza ko rifite amakosa menshi none bikaba byaranagaragariye abanyamategeko biyemeje gusaba ko ryahindurwa n’ubwo urubuga Rwanda in Liberation Process rubivuga bisa n’aho leta ya Kagame yavuniye ibiti mu matwi ikanga kurivana ku isoko ngo ibanze irisubiremo ribone gukoreshwa rinoze none dore abanyamategeko batangiye kurijora ; leta ikomeza kuvunira ibiti mu matwi bikaba bigaragara ko izategereza igitutu cy’amahanga ngo igire icyo ibikoraho.

 

Kuba iri tegeko ryarasinywe na Kagame ubwe kandi ririmo inenge n’amakosa ni ikimenyetso kigaragaza ko leta idafite umwanya wo kunonosora amategeko areba abanyagihugu umuntu akaba yakwibaza icyo iyo leta imariye abaturage niba ishyiraho amategeko yuzuyemo amakosa agakoreshwa mu kubangamira rubanda.

 

Tugarutse kuri iyo bombori bombori abanyamategeko batubwiye iri hagati y’umuyobozi w’urugaga rw’aba avocats n’abanyamuryango b’urwo rugaga ngo intandaro yaba yaraturutse muri komisiyo yashyizweho gukurikirana iby’ayo mategeko abangamiye rubanda ariko ngo raporo yakozwe n’iyo komisiyo kuri icyo kibazo uyoboye urugaga rw’aba avocats yanga kuyisinyaho n’ubwo yari yabanje gukurura impaka muri abo banyamategeko bagahitamo kuyitorera maze umubare munini ukemeza ko iyo raporo isohoka igashyikirizwa inzego zibishinzwe. Ibi ngo ntibyashimishije umuyobozi w’urugaga maze ahitamo kuyishyingura mu kabati yanga kuyisinya.

 

Icyakurikiye ibyo ni uko uwari ukuriye komisiyo yize kuri aya mategeko yatangiye gushyirwaho iterabwoba nyuma y’aho yemereje ko iyo raporo nidasohoka azegura ku buyobozi bwa komisiyo ndetse akaba yanasezera muri iryo shyirahamwe. Ibi rero ngo byatumye abanyamategeko bagenzi be babona ko ubutabera budakorera rubanda ahubwo bukorera leta dore ko banayishinja kuba ifata urugaga nk’akarima kayo aho iha ubuyobozi umuntu waturutse mu gisirikari ndetse n’abamuri hafi bose bakaba ari ababaye mu gisirikari mu rwego rwo gukomeza gutera ubwoba no kwigarurira iryo shyirahamwe.

 

Amakuru atugeraho akaba avuga ko niba nta gikozwe kugirango iki kibazo kirangire ngo hashobora kuba imyigaragambyo isaba leta kubakiza abo basirikari boherejwe kubatera ubwoba aho guha ijambo abasivili ngo batunganye ubutabera.

 

Iki kibazo niba kitabonye igisubizo mu maguru mashya gishobora kwiyongera ku bindi byinshi bishobora kuba intandaro yo kwiroha mu mihanda kw’abaturage ubu bavuga ko nta yindi nzira babona izabagobotora ingoyi usibye gukorera leta ya Kagame n’ibyo abanya Tuniziya bakoreye Ben Ali cyangwa ibyo abanya Misiri bakoreye Hosni Moubarak. Iki kibazo tuzakomeza kugikurikirana tuzabagezaho iby’aya mategeko akocamye mu gihe tuzaba hari icyo twamenye kizayakorwaho.

 

 

Souce : Rwanda in Liberation Process

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
<br /> Ibivugwa muri iyi nkuru yanyu ntabwo aribyo kubera ko ndi mu Rugaga rw'Abavoka mu Rwanda, iriya komisiyo muvuga ntayo twigeze dushyiraho kandi nitwe tuzishyiraho mu nama rusange!!!!!! biratangaje<br /> cyane kubona muvuga inkuru nk'iyi itarabayeho. ubu se ni nde wagirira icyizere ibindi byose mwandika mugihe mbonye ibinyu nk'ibi mubeshya kandi mbifitiye gihamya?<br />
Répondre