Agatsiko k’Abasajya kasubije Abanyarwanda mu bucakara bwariho mbere y'1959 !(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abaparmehutu.pngKu ifoto, uhereye i Bumoso:

1.Makuza Anastase(se wa Makuza Bernard ),yabaye prezida w'Inteko nshingamategek(Yakundaga kuvuga ko ari Primus inter pares=uwambere mu bareshya !);

2.Dominiko Mbonyumutwa : Perezida w'agateganyo  wa REPUBULIKA ya mbere.

3.Isodore Nzeyimana: Perezida wa mbere w'Urukiko rw'Ikirenga.

Biturutse ku karengane gakabije bakorerwaga karimo uburetwa, ikiboko n’ubuhake, bamwe mu Bahutu babashije kwiga batangiye guhagurukira kurwanira uburenganzira bwabo. Muri abo harimo Gregoire Kayibanda wari umwanditsi mukuru wa Kinyamateka mu 1954 na Aloys Munyangaju wari umwanditsi muri Temps Nouveaux d’Afrique yandikirwaga Usumbura (Bujumbura). Aba bagabo bahaye urubuga Abahutu barandika karahava, kuburyo ikibazo cy’amoko mu Rwanda cyahindutse ikibazo giteye inkeke, abari ku butegetsi batangira kugira ubwoba bashakisha ukuntu bazabugumaho. Icyo gihe Abahutu na bo bamenye ko ari bo benshi, ko bafite ingufu zihagije kugira ngo bashobore gufata ubutegetsi. Abantu barushijeho gushyushywa imitwe n’inama yari yabereye i Bandoeng muri Indoneziya mu 1955 yari yemeje ko ibihugu byose bigomba kwigenga, ko nta gihugu gifite ububasha bwo gukandamiza ikindi. Abahutu bashakaga kubohoza ahanini rubanda rugufi mbere yo kwaka ubwigenge kuko babonaga ko ubwigenge bubonetse Abahutu bakiri mu buja byari kuba birangiye, isi ahari ikarinda ishira bakiburimo dore ko Umuhutu byavugaga umucakara.

Abahutu bahagurukira kurwanya akarengane

Ni muri urwo rwego amashyirahamwe menshi yavutse, kubera ko Ababiligi batemeraga amashyaka ya politiki. Ni bwo ku itariki ya 19 Werurwe 1955,umupadiri witwa Sitanisilasi Bushayija afatanyije na Lazaro Ndazaro, Prosperi Bwanakweri na Rwigemera murumuna w’umwami Rudahigwa, bashingiye ku Kamonyi ishyirahamwe ryitwa “ Mouvement Démocratique Progressiste”. Mu 1956, Abatutsi bashyizeho ishyirahamwe ry’aborozi b’ u Rwanda bise ASSERU (Association des Eleveurs du Rwanda). Naho Gregoire Kayibanda ashinga “Mouvement Social Muhutu” yari igamije kurengera Umuhutu. Ku itariki ya 1 Ugushyingo 1957, i Save, Yozefu Habyarimana Gitera yahimbye APROSOMA “Association pour la Promotion de la Masse”. Ayo mashyirahamwe yose ni yo yaje kuvukamo amashyaka ya politiki kandi yose asa nk’ashingiye ku moko.

Ikibazo cy’amoko cyakomeje gutera inkeke maze kuwa 24 Werurwe 1957, Abahutu icyenda barimo Kayibanda, Gitera, Magisi Niyonzima..., basinye inyandiko biseNote sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda yavugaga uko ikibazo cy’amoko kimeze mu Rwanda. Iyo nyandiko abantu bahise bayihimba izina rya “Manifeste y’Abahutu” kandi yari yo koko. Kuko yarwanyaga ubwikanyize, ikarwanira uburenganzira bwa buri wese, igasaba iringaniza mu mashuri yisumbuye hakurikijwe amoko, igashaka ko isambu y’umuntu iba iye koko, n’ibindi.

Kuwa 30 Werurwe 1958, ni bwo umwami Rudahigwa yashyizeho komisiyo idasanzwe yo gusuzuma imibanire y’abaturage mu Rwanda. Mu myanzuro yayo yaje yerekana ko
nta kibazo kiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi nk’uko bivugwa ubu ! Nuko umwami araye ari bujye i Burayi ku ya 12 Kamena 1958, ayishingiraho avuga  disikuru ikaze, yemeza ko abakwiza ibyo bibazo by’amoko ari abanzi b’u Rwanda kandi ko uzakomeza kubyitwaza ari we ubwe bazabonana. Ariko mbere y’uko avuga iyo disikuru, kuwa 17 Gicurasi 1958, i Nyanza hasohotse inyandiko yiswe iy’abagaragu 12 bakuru b’ibwami, ikurikirwa kuwa 18 Gicurasi 1958n’indi y’Abanyarwanda 15 bari i Nyanza. Nyamara zari iz’abantu bamwe, zombi zemezaga ko Abahutu n’Abatutsi nta sano bafitanye ahubwo ko Abatutsi bakigera mu Rwanda batsinze bakanashahura abami b’Abahutu, ibishahu byabo bakabyambika Karinga. Bityo ko Abahutu ari abagaragu b’Abatutsi kandi ko nta buvandimwe bigeze bagirana. Muri Mata 1959 hasohotse itaragiti yanditwe n’Abatusi babaga ibwami i Nyanza biyise Abatabazi b’u Rwanda”. Yavugaga koumuntu wese uzarwanya ubwami na Karinga azicwa urw’abagambanyi, akamanikwa ku giti amanywa ava!

Mu by’ukuri Abatutsi benshi ntibashakaga kwemera ko hari ikibazo cy’amoko ku buryo abagize inama nkuru y’igihugu basabye ko bakura amoko mu ndangamuntu no mu nyandiko zose za Leta. Ibiramambu, Yohani Pawulo Harroy (Haruwa), wari guverineri wa Rwanda-Urundi, yemeje ko icyo kibazo cyariho ndetse biza gushimangirwa na Musenyeri Andereya Perraudin mu ibaruwa yandikiye abakirisitu ba vikariyati ya Kabgayi mu gisibo cyo mu 1959, yemeza ko mu Rwanda hari akarengane gakabije kubera ko abana b’u Rwanda bamwe baryamira abandi. Kuva icyo gihe yiswe umwanzi w’Abatutsi. Ikibazo cy’amoko rero cyaje kuba ingorabahizi kandi kukibonera umuti mu mahoro byasaga n’ibyananiranye. Hari hasigaye gukoresha ingufu ngo Gahutu asubirane uburenganzira bwe.

Amahindura “Revolisiyo” yo muri 59

Umwaka wa 1959 ugitangira byaragaragaraga ko mu Rwanda amahoro agiye kubura, ko uwo mwaka uzarangwa n’imvururu. Ni ko byagenze rero kuko Revolisiyo yatangiye ku ya 1 Ugushyingo 1959 ikarangira ku ya 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rubonye ubwigenge kandi ubutegetsi bwa cyami bugiye nka nyomberi.

Mu mwaka wa 1959, ya mashyirahamwe yose yahindutse amashyaka ya politiki. Byaje kugaragara ko yari ashingiye ku moko. Yagombaga kwitegura amatora yari ateganyijwe mu mpera za 1959. Ay’ingenzi yari:

1)  APROSOMA rya Gitera, ryabaye ishyaka kuwa 15 Gashyantare 1959. Ni ryo shyaka ryatangiye kurwanya akarengane ka rubanda rugufi ku buryo ryiswe umwanzi w’igihugu na Karinga. Kubera ibyo, bamwe mu barwanashyaka baryo ba mbere barishwe.

2) UNAR (Union Nationale Rwandaise), yakomotse ku ishyirahamwe ry’aborozi ASSERU.  Ryari rifite intego yo kwaka ubwigenge vuba kandi ikarwanira ubwami. Ryayoborwaga n’umuhutu Rukeba. Ryavugaga ko ikibazo cy’amoko cyazanywe n’Ababiligi kandi ryari ryararahiriye kurimbura abanyapolitiki b’Abahutu.

3) RADER (Rassemblement Démocratique Rwandais), ryahimbwe na Ndazaro na Bwanakweri kuwa 14 Nzeri 1959 rivuye ku ishyirahamwe Mouvement Démocratique progressiste. Ryifuzaga kubana no kubahana kw’amoko. Nta bayoboke ryigeze rigira kuko ibibazo by’amoko byari byararenze ukubahana kwayo.

4) PARMEHUTU (Le Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu), ryashinzwe na Grégoire Kayibanda kuwa 18 Ukwakira 1959 ribyawe na « Mouvement Social Muhutu ». Ryari rifite intego yo kubanza kubohoza Abahutu, rikazabona gutangira guharanira ubwigenge. Mu nama yo mu Ruhengeri ku wa 8 Gicurasi 1960, ni ho ryafashe izina rya Mouvement Démocratique Républicain “MDR- PARMEHUTU”. Ni ryo ryakuye rubanda ku ngoyi,rigeza u Rwanda ku bwigenge maze ruhinduka Repubulika.

Kuwa 25 Nyakanga 1959, umwami Rudahigwa wari i Bujumbura yitabye Imana. Icyateye urupfu rwe nticyigeze kimenyekana. Nyuma y’iminsi itatu gusa kuwa 28  Nyakanga, ibyegera by’ibwami byahise byimika umwami mushya wiswe Kigeli 5 Ndahindurwa.

Intambara y’amoko mu Rwanda

Kuwa 1 Ugushyingo 1959, insoresore z’Abatutsi zategeye mu Byimana Mbonyumutwa Dominiko, umuparimehutu ukomeye, ubwo yari avuye mu misa, baragundagurana ariko arabananira kuko yari afite ingufu nyinshi n’ibigango. Inkuru yahise ikwira hose ngo Mbonyumutwa Abatutsi bamwishe! Kuva ubwo hahita haba isubiranamo ry’amoko, Abatutsi baratwikirwa, bamwe baricwa, abandi bahungira kuri za misiyoni. Umwami n’ingabo ze na bo bahise bohereza ibitero shuma byo kwica abategetsi b’abahutu. Intambara yarakaze iba iy’abahutu n’abatutsi ku mugaragaro. Ababiligi babonye ko byakomeye bohereza ingabo z’Abanyekongo mu Rwanda zo kubihosha ziyobowe na Coloneli BEM Guy Logiest. Yafashe abateye imvururu bo mu moko yombi arabafunga. Kubera ko abatware b’Abatutsi benshi bari bahunze, yabasimbuje abashefu n’abasushefu b’Abahutu. Ibi ni bimwe mu byatumye Abahutu bagira uruhare rugaragara mu matora y’amakomini yabaye muri Kamena na Nyakanga 1960 maze amashyaka MDR-PARMEHUTU na APROSOMA yegukana imyanya 83,8%. Nuko kuwa 26 Ukwakira 1960, abo bategetsi bashya bashyiraho Leta y’agateganyo, Kayibanda aba Minisitiri w’intebe.

Umwanzuro

Ese Agatsiko k’Abasajya hari isomo gakura muri aya mateka ngo kemere gusangira ubutegetsi n’abatavuga rumwe na ko, gahagarike akarengane gakorerwa rubanda amazi atararenga inkombe kandi bigifite igaruriro? Abavugana na ko muzakagire inama ibintu bitaragera iwa Ndabaga! Ibyo rubanda rugufi yashoboye mu 1959, byananirana bite muri iki gihe ?

Mahoro Pacis

i Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Kagame ati "AKARENGANE" noneho yajya yumva. Ngaho nimwisomere uko FPR yigwijeho untungo utagira urugero.

High quality global journalism requires
investment. Please share this article with others using the link below, do not cut & paste the article. See our Ts&Cs and Copyright Policy for more detail. Email ftsales.support@ft.com to
buy additional rights. http://www.ft.com/cms/s/0/7fcab78c-ff1b-11e1-a4be-00144feabdc0.html#ixzz27bFYucbI

Rwandan Patriotic Front: Party builds a formidable business group By William
Wallis

Within days of seizing power in 1994, the victorious Rwandan Patriotic Front (RPF)
was taking charge of everything from the supply of plastic chairs and beer to bars, the harvest of coffee, to the financing of government. It lent $9m from war reserves to resuscitate the
state.

Even suits worn by the first ministers to take office were purchased with RPF funds,
says James Musoni, the local government minister who used to run the movement’s business affairs.

It is a legacy that lives on. Having been so pre-eminent when rebuilding the state
from scratch, the RPF has retained a dominant position in many walks of life.

The movement’s investment arm, Crystal Ventures, controls assets worth more than
$500m inside the country, according to insiders.

The group owns a construction and road-building company, granite and tile factories,
a furniture company, a chain of upmarket coffee shops (in Kigali, Boston, London, Washington and New York), a real estate developer and an agro-processing venture, Inyange. It also retains a
stake in MTN, the leading mobile phone operator.

This makes it perhaps the largest quasi-private business venture in the country, and
with 7,000 staff, the second-largest employer after the state. It also puts the ruling party in an enviable position when it comes to financing politics. Relative to the size of the country, the
RPF is one of the best endowed political movements in the world. In the subregion, only Ethiopia’s ruling EPRDF, under Meles Zenawi, the recently deceased prime minister, has built a more
formidable business empire.

Professor Nshuti Manasseh, chairman of the board of Crystal Ventures, says half the
RF1.5bn ($2.4m) cost of RPF campaigning in 2010 elections was met by donations from party members, the other half from company coffers. “We came in when contributions fell short,” he says. “From
the beginning, we said we should have our own resources so that we are not indebted either to business people who want favours or foreign people like Gaddafi,” says Mr Musoni, referring to the
late Libyan leader’s penchant for using cash for influence among his African peers.

The RPF’s money originally came from the contributions of members of the ethnic Tutsi
diaspora. Parts of the community were driven out of the country by pogroms in 1959. They lived in enforced exile in neighbouring Uganda and further afield until returning following the 1994
victory of Paul Kagame’s guerilla army.

By necessity, at first, the RPF pioneered new business. Initially, according to Mr
Musoni, this involved trading, financing small enterprises, and taking charge of the coffee crop that had been left to rot. But with time, the movement’s investment arm became more
strategic.

In 1995, it launched Inyange, an agro-processing venture that has grown into one of
Rwanda’s largest companies producing bottled water, milk and fruit juices. In 1998 it persuaded South Africa’s MTN to provide mobile phone services in what looked then like a marginal market. The
RPF fronted much of the capital required. Crystal Ventures has since sold down its 49 per cent stake twice, earning $110m, according to Prof Manasseh.

It was a shrewd investment. Less so, perhaps, was what happened to the proceeds. The
group bought two executive jets, which it then leased to – among others – President Kagame, from a base in South Africa.

Nor has that been the only controversy involving RPF-linked businesses who were
accused by UN experts of plundering mineral resources during neighbouring Congo’s wars. Another frequent charge is that they have crowded out other investors, and enjoyed favoured status when it
comes to government contracts.

Crystal Ventures’ Intersec, for example is the only private security outfit
authorised to carry arms. “Where there is lucrative business they control it. Things are not as open as you think,” says a prominent business person in Kigali.

Prof Manasseh however, rejects the charge. “Our objective is not to monopolise. The
interest of the party was to run businesses if there were no other investors,” he says.

Crystal Ventures is now considering selling Inyange (Kenya’s Brookside, owned by the
Kenyatta family is interested). It intends to sell out its “Bourbon” coffee shops for franchise, and is debating whether to offload its 20 per cent stake in the Rwandan Investment Group, a $70m
venture capital fund. Mr Musoni says, the party also plans to list several interests on the Kigali stock exchange.

All this would leave Crystal Ventures flush with cash for new investments.

Répondre