Umubano w'u Rwanda n'Ububiligi uragenda urushaho kuzamba!

Publié le par veritas

Masozera-na-Didier.png

     Abadipolomate b'abanyarwanda bari mu gihe gikomeye cyo kubeshya amahanga


Amakuru ava mu Bubiligi arerekana ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’Ububiligi utifashe neza, kandi uko iminsi igenda yisunika niko uwo mubano urimo urushaho kugenda uzamba. Byose byatangijwe n’icyemezo leta ya Kigali yafashe cyo kwirukana umukozi w’ambasade y’ububiligi wari ushinzwe umutekano w’ambasade y’Ububiligi mu Rwanda ndetse n’ababiligi baba muri icyo gihugu. Leta y’u Rwanda yahaye uwo mukozi amasaha 48 yo kuba yavuye kubutaka bw’u Rwanda kuri uyu wa mbere taliki ya 28 mutarama 2013.

 

Uwo mukozi akaba yari umusilikare wo mu rwego rwa sous-officier ; nk’abandi banyaburayi bose bashinzwe umutekano w’ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, uyu mukozi w’ambasade y’ububiligi akaba yarakurikiranye ikibazo cy’umutekano muke uri mu gihugu cya Congo n’u Rwanda cyane cyane akaba yaribanze ku bikorwa byaberaga mu mujyi wa Gisenyi na Goma ; bikaba bikekwa ko leta y’u Rwanda imuhoye akazi ke yakoraga ko kumenya amakuru yerekeranye n’umutekano mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo.

 

Ikibazo cy’umutekano muke mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Congo gikomeje kuba ingorabahizi, umuryango w’abibumbye ufatanyije n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ukaba warateguye amasezerano agomba gushyirwaho umukono n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RD Congo, Tanzaniya, Afurika yepfo, Uburundi,Congo Brazza ndetse na Angola. Ayo masezerano asaba ibyo bihugu gushyigikira umutwe w’ingabo za Tanzaniya, Afurika y’epfo n’Angola, ugomba koherezwa mu ngabo za ONU ziri muburasirazuba bwa Congo (Goma) ; uwo mutwe ukaba ufite inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri iyo ntara irimo FDLR na M23.

 

http://s1.lemde.fr/image/2012/11/28/534x0/1796865_5_d4f0_les-rebelles-qui-occupent-goma-depuis-le-20_4287c49e76e312b5fe2bbb1c695c45ff.jpgAyo masezerano kandi asaba kuburyo bw’umwihariko ibihugu bizayashyiraho umukono kudaha inkunga iyo ariyo yose iriya mitwe yitwaje intwaro no gucumbikira abayigize mu gihe ibikorwa byo kuyirwanya bizaba bitangiye ! Ayo masezerano yagombaga gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu twavuze haruguru kuri uyu wa mbere taliki ya 28 mutarama 2013 ariko icyo gikorwa cyarasubitswe gishyirwa kuwundi munsi utazwi kandi impamvu yatumye gisubikwa ntiyatangajwe ! Harateganywa ko mu kwezi kwa gashyantare 2013 impunzi nyinshi z’abanyarwanda bahungiye mu mashyamba ya Congo zizataha mu Rwanda ku bwinshi ; inyeshyamba z’umutwe wa M23 ziri mu birometero 2 gusa uvuye mu mujyi wa Goma ; abaturage b’abacongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje guhungira mu Rwanda buri munsi , ubu bakaba bamaze kurenga umubare w’ibihumbi 100 ; kubera ibyo bibazo byose u Rwanda rwiyemeje gukaza umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Congo ; n’ubwo kandi u Rwanda rutabyemera ibihugu by’uburayi bikomeje kwemeza ko u Rwanda rukomeje ibikorwa byo guha inkunga inyeshyamba za M23.

 

Urwanda rukaba rufite ibibazo bikomeye byo gushyirwa mu kato n’ibihugu by’iburayi. Kubera iyo mpamvu igihugu cy’ububiligi kikaba gifite umwihariko. Birazwi ko ububiligi butahagaritse inkunga butera u Rwanda nk’uko ibindi bihugu by’iburayi byabikoze kuko Ububiligi butera inkunga ingana na miliyari irenga y’amafaranga y’amayero igihugu cy’u Rwanda nk’uko byemezwa na Colette Braeckman ariko kurundi ruhande Ububiligi bukaba bufitanye ubufatanye bukomeye bwa gisilikare n’igihugu cya Congo.

 

Ububiligi bwatoje abasilikare b’abakomando ba Congo bangana na batayo 2 akaba aribo bahanganye na M23 mu gihe izo nyeshyamba zafataga umujyi wa Goma kandi Ububiligi bukomeje gutoza abandi basilikare ba Congo ; birumvikana neza ko abo basilikare b’abanyecongo batojwe n’ababiligi bohererezaga abarimu babo ba gisilikare b’ababiligi bari Kindu amakuru y’urugamba n’inkunga u Rwanda rwateraga umutwe wa M23 muri iyo mirwano. Birumvikana ko igihugu cy’Ububiligi gifite amakuru menshi ku nkunga u Rwanda ruha inyeshyamba za M23, ayo makuru Ububiligi bukaba buyaha n’ibindi bihugu by’Uburayi kandi abasilikare b’ababiligi bigisha ingabo za Congo bakaba barahaye amakuru ahagije impuguke za Onu zakoze raporo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 bigatuma ibihugu binyuranye bihagarika inkunga byahaga u Rwanda.

 

Ububiligi bwifashe bute ku iyirukanwa ry’umukozi w’ambasade yabwo mu Rwanda ?

 

Urwanda rero rwafashe icyemezo cyo kwirukana umukozi w’ambasade y’ububiligi i Kigali mu rwego rwo kwereka Ububiligi ko u Rwanda rutishimiye amakuru Ububiligi bwahaye ibindi bihugu by’Uburayi by’uko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23. Kubera icyo cyemezo cyo kwirukana umukozi w’ambasade y’Ububiligi i Kigali, ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Reynders yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi kugira ngo amuhe ibisobanuro birambuye ku cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwirukana umukozi w’ambasade y’Ububiligi mu Rwanda.

 

Ntabwo iki gitotsi mu mubano w’u Rwanda n’Ububiligi ari icya mbere kuko guhera mu mwaka w’2011 leta y’u Rwanda yafunze konti z’ambasade y’Ububiligi mu Rwanda mu kwihimura ku cyemezo nk’icyo cyafashwe n’Ubucamanza bw’Ububiligi Kuri konti z’ambasade y’u Rwanda mu bubiligi zafunzwe bitewe ni urubanza leta y’u Rwanda iregwamo n’umuntu yambuye amafaranga.

 

Hejuru y’ibyo kandi ababiligi binubira ko abanyamerika binjira mu Rwanda ntamananiza bashyizweho mu gihe ababiligi bagomba gutegereza iminsi 21 kugirango bahabwe uruhushya (visa) rwo kwinjira mu Rwanda. Bitewe na raporo y’impuguke za ONU ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, ibihugu bya leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubwongereza byagabanyije inkunga byateraga u Rwanda ndetse biranarwihaniza cyane ; ababiligi bakaba batumva impamvu u Rwanda rubigirizaho nkana ariko abongereza n’abanyamerika ntibafatwe kimwe n’ababiligi kandi ibyo bihugu nabyo byaramaganye ibyo u Rwanda rukora muri Congo.

 

Ikindi kigaragaza igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda n’Ububiligi ni uko mu gihe Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yafataga ijambo mu kanama k’umuryango w’abibumbye kasuzumaga ibibazo by’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari, Kagame Paul Prezida w’u Rwanda yahise ahaguruka muri iyo nama agenda adasezeye ! Ikindi cyagaragaye ni uko mu gihe cyo gutora u Rwanda mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi , igihugu cy’Ububiligi cyifashe , ibyo u Rwanda rukaba rwabifashe nk’aho Ububiligi atari inshuti.

 

Nyuma yaho kandi Ububiligi bwafashe icyemezo kigaragaza ko umubano n’u Rwanda utifashe neza kuko bwahagaritse ibikorwa bijyanye n’ubufatanye n’u Rwanda mubya gisilikare ndetse umuganga wa gisilikare w’Ububiligi wavuraga ingabo z’u Rwanda akaba yarahise ahabwa amezi 6 akaba avuye i Kigali.

 

N’ubwo umubano w’u Rwanda n’Ububiligi utari mu rwego ushobora guhagararamo, muri iki gihe niho imibanire y’u Rwanda n’Ububiligi yabaye mibi cyane mu mateka y’ibyo bihugu byombi.

 

 

Amakuru ya Colette Braeckman yashyizwe mu Kinyarwanda Na Veritasinfo.fr

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article