Uganda: Abarwanyi ba M23/RDF barimo umupasteri barashinjwa kwica umushoferi w'umugande i Kabale !

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2013-01-08T152723Z_1617558668_GM1E9181SSJ01_RTRMADP_3_CONGO-DEMOCRATIC_0.JPGInyeshyamba ebyiri zirimo n’umupasteri zo mu mutwe wa M23/RDF zahungiye mu gihugu cya Uganda ubwo zari zimanze gutsindwa urugamba n’ingabo za Kongo zatawe mu riyombi n’abashinzwe umutekano w’igihugu cya Uganda mu karere ka Kabale zishinjwa kwica umushoferi wa tagisi w’umugande.

 

Uwo mushoferi wishwe nizo nyeshyamba yitwa Yunus Byaruhanga akaba yakundaga gutwara abagenzi bajyaga kuri hoteli y’i Kabale. Uwo mushoferi akaba yarafashwe n’izo nyeshyamba za M23/RDF zimaze kumugeza ku mu handa uri ku kiyaga cya Bunyonyi ku italiki ya 25/11/2013 umurambo we bakawujugunya muri icyo kiyaga.

 

Abo bicanyi bahitanye uwo mushoferi w’umugande bitwaraga nkaba mukerarugendo bashakaga kujya ku kiyaga cya Bunyonyi, ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba nibwo bafashe umushoferi Yunus ngo abageze kuri icyo kiyaga maze bahashinge amahema, bakigera kuri icyo kiyaga bahise bamurasa amasasu abiri maze umurambo bawujugunya mu mazi.

 

Newvision dukesha iyi nkuru ivuga ko Bosco Arop umukuru wa polisi i Kabale yemeza aya makuru y’ubwicanyi ariko akaba yaririnze kuvuga imyirondoro y’abashinjwa gukora ubwo bwicanyi kugira ngo bitabangamira iperereza riri gukorwa.

 

Abarwanyi ba M23/RDF bahungiye mu Rwanda bakomeje kugenda rwihisha basanga bagenzi babo muri Uganda kugira ngo bafatire hamwe umugambi wo kongera kugaba ibitero bya gisilikare kuri Kongo, umwe mubayobozi b’izo nyeshyamba François Tuyihimbaze Rucogoza (ifoto ye hejuru), wari warahungiye mu Bugesera mu Rwanda, ubu yageze muri Uganda mu kujya kunoza umugambi wo gukomeza intambara ! Uwo Rucogoza akaba yari umwe mu ntumwa za M23/RDF mu biganiro byahuzaga uwo mutwe na leta ya Kongo i Kampala akaba yari abogamiye kuruhande rwa Bosco Ntaganda !

 

Twizere ko Museveni wiyemeje kwakira M23/RDF atazayikoresha nk’uko yakoresheje ba Kagame mu kurimbura abagande batemera politiki ye !

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article