Rwanda: diplome n'ubumenyi bwo mu mashuri bigiye guteshwa agaciro ku bantu batagiye mu RUGERERO !

Publié le par veritas

Umuraza.png[Ndlr :Ubwo basobanuriraga abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububiligi no ku mugabane w’Uburayi gahunda ya «NDI UMUNYARWANDA», depite Kabonero yavuze amategeko 10 abahutu bigishijwe yo kwanga abatutsi , bamubajije niba nta mategeko abatutsi bo bakoze agaragaza kwanga abahutu avuga ko atayazi ko ntayabayeho, abarimu nkaba ba KABONERO bazi ku buryo bwabo amateka yo gupfobya ubwoko bw’abahutu gusa, nibo bajya gutanga amasomo y’amateka mu byo bise amatorero kugira ngo bumvikanishe ko abana b’abahutu bagomba gusaba imbabazi mu izina ry’ubwoko bwabo bityo bakaba babaye abanyarwanda buzuye, ubu noneho hongereweho ko utazajya yitabira ayo masomo yo kozwa ubwonko diplôme yahawe n’ibyo yize kimwe nawe ubwe bwite  bazaba bateshejwe agaciro mu Rwanda , akazarinda ava kuri iyi si nta akazi abonye ! Nti bitangaje kuvuga iki cyemezo kuko n’ubundi kiri mi kiciro cya kabiri cya « NDI UMUNYARWANDA » ahubwo ikibazo ni uko uyu mukomiseri ari kwihuta cyane !]

 

Landrada Umuraza, komiseri muri komisiyo y’itorero ry’igihugu, ubwo yatangizaga urugerero mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2013, yatangaje ko abanyeshuri banga kwitabira itorero ry’igihugu bibwira ko ntacyo bitwaye, baba bihemukira, kuko ngo udafite icyemezo cy’ubutore atazajya ajya gusaba akazi ngo agahabwe, aho azajya asabwa impamyabushobozi ikaba iherekejwe n’icyemezo cye cy’ubutore kigaragaza ko yaciye mu rugerero mu itorero ry’igihugu.


Komiseri Umuraza yabitangaje abajijwe n’abanyamakuru ikibazo cya bamwe mu banyeshuri bakwepa urugerero ndetse n’ababyeyi ntibashyireho akabo, ngo babashishikarize kurujyaho, maze asubiza avuga ko abo bana baba bihemukira cyane kuko utazakora urugerero wese hari ubwo azaba atagifite agaciro mu Rwanda ku buryo atazajya apfa no kubona akazi.


http://jkanya.free.fr/Photo12/rucagu270712.jpgAti : “Aho tuganisha ni uko umuntu utazakora urugerero, hari igihe atazaba afite n’agaciro mu Rwanda. Hahandi bazajya bajya no gupiganira imirimo, uwakoze urugerero akaba ariwe uhabwa amahirwe ya mbere, kubera twizera yuko imyumvire afite, ubumenyi afite, ari ubuzadufasha kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.”

 

Komiseri umuraza yongeyeho ko n’undi wese mu Banyarwanda wabyifuza aba ashobora gukora urugerero rw’ubushake abisabye akabihabwa kugira ngo nawe atunge icyemezo cy’ubutore, kuko ubundi ubusanzwe urugerero ari itegeko ku rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 18 kugera kuri 35.


Uru rubyiruko rw’i Ngoma rukaba rwaratangiye ibikorwa by’itorero kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2013, Mu karere ka Ngoma ahari abanyeshuri 1375 barangije amashuri yisumbuye bari mu ngerero ziri kuri site ebyeri, harimo ururi ku ishuri ryisumbuye rya ASPEK, ndetse no mu rwunge rw’amashuri rw’i Kabare.


Uru rubyiruko rwasabwe kubera bagenzi babo urugero rwiza, bakarushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda birinda icyo aricyo cyose cyasubiza igihugu mu bihe bibi cyanyuzemo.


Mu ijambo ry’uhagararire ingabo mu turere twa Ngoma na Kirehe, Lt col Sebowa Meshack, yatangaje ko u Rwanda rwaranzwe n’amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bityo akaba ariyo mpamvu urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w’amahoro rwirinda uwo ariwe wese ugifite ingengabitekerezo, ndetse n’abandi bifuza kwangiza ibyiza igihugu cyagezeho.


Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje, we yatangaje ko uru urubyiruko ruri mu itorero barwitezeho umusaruro mwinshi, harimo no guhindura imyunvire y’abaturage, bitabira gahunda zitandukanye za Leta, gufasha abatishoye babubakira, ndetse n’ibindi.

Iyi gahunda yitorero ku rubyiruko rushoje amashuri yisumbuye, yatangiye mu Rwanda mu mwaka 2007.


 

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article