RWANDA: UNR yahindutse urumuri n'agakiza k'abatutsi aho kuba urumuri rwa rubanda!

Publié le par veritas

KAMINUZA NKURU Y’U RWANDA : INDIRI Y’IVANGURA MOKO.

 

Hashize igihe kitari kinini leta ya FPR/INKOTANYI ifashe icyemezo cyo gukuraho inguzanyo yahabwaga abanyeshuri biga muri kaminuza nkuru n’amashuri makuru bya leta, ivuga ko ari mu rwego rwo gucunga neza umutungo no gusaranganya umutungo mucyeya ifite.

Ibyo ntawe bitatangaza, kuko indirimbo iyi ngoma iririmba kw'isi ni ‘amajyambere’, kugeza aho iyasimbuza uburenganzira bwa muntu.

Ariya mafaranga yinguzanyo yahabwaga abanyeshuri, ahwanye nibihumbi 25 000Frw kukwezi, akaba yaratangwaga mugihe cy’amezi 10 yumwaka w’amashuri (academic year).

Icyo cyemezo cyaje gitunguranye kubadakurikiranira hafi politique y’u Rwanda, nyamara kubabikurikiranira hafi cyasaga nicyatinze.

Nabibutsa ko mbere gato yuko amatora aba, byari byavuzwe ko iyo nguzanyo ihagaritswe, ariko baza kwisubiraho mu rwego rwo kureba uko bahuguza amajwi mu baturage ngo FPR izibire Kagame amajwi ku mwanya wa president wa repubulika ntanduru (kuko ntamatora ajya aba mu Rwanda rwa FPR).

Ikigenderewe rero mugukuraho iriya nguzanyo yahabwaga abanyeshuri, ntawe utakibona: Ni ukubuza uwitwa « umuhutu » wese kwiga, ibyo umuntu akaba atatinya kubyita « jenocide y’abanyabwenge b’abahutu ».

 

Muri iyi nyandiko, nshaka kugaragaza ukuntu iyi politique yatangijwe kuva cyera, ahubwo ubu ikaba iri gushyirwa mubikorwa. Ndagaruka kumibereho ya buri munsi y’abanyeshuri bo muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda.

 

 

Ndagirango ngo twibukiranye ko AERG : Association des Etudiants et Elèves Rescapés du Génocide tutsi (nongereyeho des tutsi kuko n’abahutu bakorewe jenoside)  yashinzwe muri 1996, ishingirwa muri Kaminuza nkuru, ariko ifite inshingano yo gukwira mu mashuri yose yo mu Rwanda.

Icyo gihe kaminuza yari itarabonekamo ivangura nkiririho ubu, kuko abanyeshuri bari bacyiri bacye, kandi na FPR yari itarakaza umurego mubugome cyangwa se mukubushyira ahagaragara.

Uko imyaka yagiye ishira, niko gahunda yo gutonesha ubwoko bumwe yagiye ikura, AERG-UNR igenda irushaho gushinga imizi, igenda yigaragaza cyane munzego zifata ibyemezo kugeza ubwo irusha icyo bita AGEUNR ingufu.

 

Uko imyaka yahitaga, niko leta yongeraga umubare waba « rescapés » muri UNR, cyane cyane ko ariyo kaminuza yabonekagamo abahutu benshi. Ibyo bikaba byaraterwaga nuko guhera mu mwaka w' 2000, Kaminuza yongereye umubare wabanyeshuri biga « Sciences », kandi  ukurikije amabarura yakorwaga icyo gihe, abahutu bakaba barashoboraga sciences  (nemeza ko byaterwaga nikibazo politique ataruko bari abahutu!! Kuko abayobozi bavugaga ko abana bacitse ku icumu bahahamutse, ko batashobora kwiga amasomo ya sciences ). Ibyo byatumye rero icyitwa FARG gifata icyemezo cyo kohereza abanyeshuri baba "PRIVES" muri UNR; cyane cyane muri za Faculté des Sciences Economiques, Sociales et Gestion (SESG) ubu yitwa SEG, muri Education, Droit, ...ntibahabwe bourse na leta, ahubwo bakayihabwa na FARG, bityo umubare waba rescapés uriyongera cyane, kuko wasangaga n'abandi nyine babaga bahawe bourse na leta. (tutirengagije ko abo bahutu baba bageze muri kaminuza baba basa nabacitse kwicumu kuko muri secondaires abana b'abatutsi bose bagombaga kwiga batsinda cyangwa batsindwa kuko batangirwaga amafaranga na leta bakagurirwa n'ibikoresho byose bakenera mu ishuri, mugihe abana babahutu banatsinze abenshi baburaga amafranga y’ishuri bakicara kandi n'ubu niko bikimeze).

 

Uko abanyeshuri biyongeraga rero muri UNR, niko amacumbi yarushagaho kuba macye cyane, ubwo amazi atangira guharirwa impfizi.

Système yo gutanga amacumbi yari iteye kuburyo bahera kubanyeshuri barangiza, bakagenda bamanuka hasi bakurikije uko batsinze. Iryo tegeko rero guhera mumyaka ya 2000 kujyeza nubu, barikoresha gusa ku banyeshuri b'abahutu(appliquer) gusa. Aba tutsi baba ari abanyamuryango ba AERG (d'office), kandi ntabwo wakwigira umucikacumu utariwe kuko uba ufite i karita ikuranga, kandi ubuyobozi bw’akarere k’aho uturuka baba bohereje liste yaba rescapés bazajya kuri Kaminuza,iyo liste igashyikirizwa FARG na AERG-UNR.

Sinabura kongeraho ko n’abanyeshuri b’abatutsi bagira ‘mutuelle de santé’ yabo, itandukanye niy’abahutu.

 

Muri kaminuza rero habamo commission ishinzwe gutanga amacumbi, ubwo iba igizwe na:

AGEUNR, kaminuza (services aux étudiants), AERG, uhagarariye abasirikare, n'uhagarariye aba polisi.

Nukuvuga ngo, amacumbi ateganije, atangwa akurikije iyi ordre:

1)      Aya comité executif ya AGEUNR (ubu bita NURSU),

2)      abagize icyo bita BCCR (bureau consultatif du college des représentants),

3)      CA (comité d’arbitrage),

4)      AERG (nukuvuga abatutsi),

5)      Abasirikare (biga muri UNR)

6)      Abpolisi (biga muri UNR)

7)      Abafite ibibazo byihariye, nkibimuga, abasaza,…(cas sociaux)

8)      Abahutu

Aha nababwira ko abasirikare n'abapolisi nabo bagize umubare utubutse wabanyeshuri biga muri kaminuza.

Bariya bari kurwego rwa mbere nabo, usanga nka 100% ari abatutsi, ushaka azagenzure ibyo mbabwira. Nkurugero, muri 2004, muri comite executif ya AGEUNR harimo umuhutu umwe, naho mumwaka wakurikiyeho ntanumwe wabonetsemo kugeza magingo aya.

Mubahagarariye abandi bo hasi, bita aba CP et Vice-CP, bari mubagize BCCR, baba barenga muri za 300, nakubwira ko muri 2006 harimo abahutu batatu gusa!!, ubu ntanumwe wasangamo, ese muragira ngo ntikabaye!! za CA naho nta muhutu wumuti wabonamo.

Nukuvugango nabanyeshuri babatutsi batabonetse muba rescapés ( nkabavukiye Uganda, Tanzanie, RDC, Burundi ... nubwo bo atari benshi), bakora ibishoboka kuburyo baboneka muri ziriya nzego nakubwiye hejuru esheshatu zibanza, abatabonetsemo bajya murwego rwa karindwi !

 

Utundi twumba tuba dusigaye rero, tuba utwabahutu, ugasanga badusaranganije mubari kurangiza, kenshi  nabo ntibakwirwe, mugihe bagenzi babo b’abatutsi baza mumwaka ubanza bafite Nimero y’icyumba bazaryamamo.

Abo bahutu bandi rero icyo bakora, nugushoka utuzu twa za Tumba, kugeza ubwo  hari abajya kwiga bataha aho bita za Save, abandi za Rango, ....

Utekereze rero umunyeshuri umaze imyaka itatu cg ine, ataracumbikirwa, ariko leta igacumbikira umwana uje ajyiye muri EPLM, abantu barashize!

 

 

Ngarutse kuri organisation ya AERG nibyo ishinzwe, ibijyanye ninshingano zayo ntabyo mvuga hano muzabirebe kuri : http://www.aerg.org.rw/

Gusa njye ndakubwira ibyo bakora.

Muri buri shuri rikuru, cg irya secondaire rigira urwego rwubuyobozi rwaryo. Njye nzi iyo muri UNR, ariyo bita AERG-UNR.

Iyo rero yo muri UNR, iba ifite ingufu nkuko nakubwiye, baba bakorana muburyo bukomeye ninzego za police, iza FPR,  n’ubutegetsi bwite bwa leta. Bafungisha uwo bashaka, bakamenesha uwo bashaka. Uzabaze mubanyeshuri cg abarimu bameneshwejwe muri UNR muri iyimyaka, usanga akenshi AERG iba ibifitemo uruhare rukomeye.

 

Bagira rero organisation nto bita 'famille', iba ikuriwe nuwo bita papa na maman wa famille, nabo bita abana, nka 6-10. Buri famille iba igomba guhura kibura inshuro ebyiri mucyumweru, ikamenya neza icyibazo cya buri wese uyigize, noneho buri vendredi ama familles runaka agaterana.

Rimwe mucyumweru, inama rusange ya AERG-UNR iraterana, abazi kaminuza ikunda kubera muri Gymnase cg kuma batiments ya Sciences, guhera muma 23h00. Ntamuhutu numwe uhasimbuka, ndetse nuwo bacyeka ko yaba afite inshuti y’inkumi (cg umusore) w'umuhutu, ariko batari bamuca mumuryango baramuheza. Ibivugirwa muri izo nama, ntubimbaze!

 

Ibyo byose ntabwo byabanyuze, kuko abahutu basa nababaye « conscients » ko umuringa ataruwabo, bakanira isomo bagatsinda cyane amasomo.

Ibyo rero byatumye bahimba ibyo bita ingengabitekerezo muri UNR, kugeza ubwo muri 2004-2008 UNR yari institution yibasiwe na leta cyane ngo mukugira Ingengabitekerezo ya Genocide! Urwego rw’abadepite babigizemo uruhare, nkuko bigaragara muri rapport yabo yo muri 2004 kungengabiketerezo, usomye icyo izo ngirwa ntumwa za rubanda zise ‘ingengabitekerezo’ muri UNR, wakwibaza niba leta y’u Rwanda igira umutwe w’abadepite bikakuyobera!

 

Mujawamariya Jeanne d’Arc, umuhutukazi wimbohe wafashweho ingwate na FPR nawe aba aciye iteka ko ntamwarimu ukwiriye kongera gusimbuka mwishuri mugihe yavuzweho ingengabitekerezo, ko akwiriye guhita amanurwa muri prison, ndetse n’abanyeshuri biba uko.

 

Ngabo abarimu barirukanwa, abandi baramenengana bafata iyishyanga, abanyeshuri biba uko.

 

Wakwibaza impamvu Kaminuza Nkuru ariyo yitaweho cyane!! igisubizo ntakindi, nuko ariho wasangaga abanyeshuri babahutu benshi, n'abarimu (cyane cyane muri za sciences na engineering).

Ntibyarekeye aho rero, kuko bidatinze bakoresheje Mujawamariya, ashyiraho itegeko ryo gukuraho yanguzanyo bahaga abanyeshuri, (ubu rishyirwa mubikorwa muburyo budasobanutse!),baba baciye igifaransa bityo abarimu babahutu bari barimo kuko benshi bize muri systeme francophones, baribura, bamwe barikura! Utavuze abatawe mutugozi, abandi bakameneshwa kubera ko batari kuyoboka uko leta ibishaka!

Ntabwo ririya tegeko rihagarika bourse rije ejo, cyangwa ejobundi, kandi ryashyizweho n’umuhutu mugenzi w’abo kugirango afungire bene wabo amayira kandi ntibizitirirwe abatutsi, kugeza ubwo abanyeshuri bamubwiye ko ameze nkumuntu wambukiye kukiraro, yarangiza akagica ngo abandi batambuka!

 

Mukwezi kwa kane k’uyu mwaka, mwunvise abanyeshuri bageraga kuri 500 kaminuza yabwiye ngo nibiyishyurire, ngo bitari ibyo batahe!abo bari babanyeshuri babahutu bitsindiye, ariko leta ibona ko ari umubare munini iti uwabaheza! ikibigaragaza rero, nuko FARG yo yahise ivuga ko ababatutsi izabishingira nk’abandi batutsi bose, ariko ivuga ko amafranga yabo izajya iyacisha muri SFAR!! ibyo byarantangaje cyane, kuko ubundi FARG yo ishyira bourse kuri compte zabanyeshuri! wakwibaza impamvu abo bo yavuze ko izayinyuza muri SFAR! Ntayindi mpamvu bwari uburyo bwo gusezerera abahutu mucyayenge!! sibwo babonye ibintu byashakuje, bakababwira ngo bagaruke!!ayo mafranga se yaravuye hehe ako kanya ?

 

Ubwo kwaruguca amarenga, iryavuzwe riratashye! Bye bye mwana w’umuhutu muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda!

 

 None se, hasigaye iki ? niba FPR yarishe abantu ikimonogoza, ikabakurikira ishyanga, abacitse kw'icumu ikaroha mubihome itishingiye niba ari abanyabyaha cyangwa niba barengana, ikazana iturufu y’amacakubiri ngo iheze benshi mumugozi, abandi ikabaheza ishyanga, none ntamuhutu uzongera gusoma !harya ubwo hari apartheid iruta iyongiyo ?

 

 Nyamara harabumva ntacyo bibabwiye, kuko wenda imiryango yabo bamaze kuyitwara iyo mumahanga, kuko wenda ntamuvandimwe wabo ukeneye iyo bourse, kuko wenda badashaka kongera kwitwa abanyarwada ukundi, nyamara uwitwa Einstein yaravuze ati:

« Isi ntizarimburwa n'abakora ibibi, ahubwo izarimburwa n'ababona abakora ibibi bakicecekera »!

 

 

Ubutaha nibaba FPR izaba itarankubita umutarimba, nzababwira ivangura rikorwa mugutanga akazi muri kiriya kigo, mukuzamurwa muntera kw’abakozi, mu mashuri y’ibyiciro byagatatu (postgraduates studies), itotezwa ry’abarimu badatanga amanota y’ubuntu kubanyeshuri b’abatutsi,  kohereza abarimu kwihugura hanze, ndetse na politike yo kurandura burundu abarimu b’abahutu muri UNR.

 

 

Maurice LYNDA

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article