Rwanda: Nyuma y'aho Afurika y'epfo ihereye u Rwanda gasopo, Ambasaderi Vincent Karega yagaragaje imvugo isa no kwitandukanya na leta ye!
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12/03/2014 ministre w’ubutabera wo mu gihugu cy’Afurika y’epfo Jeff Radebe ari imbere y’abanyamakuru mu mujyi wa Cap yahaye gasopo abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.
Mu mvugo ikarishye Ministre Jeff Radebe yahaye gasopo u Rwanda muri aya magambo : «Twebwe leta y’igihugu cy’Afurika y’epfo, duhaye gasopo ku buryo bukomeye, umuntu uwo ariwe wese naho ari hose ku isi ko igihugu cyacu kitagomba kuba isibaniro ry’ibikorwa bitemewe ».
Ministre Jeff Radebe yavuze ko afite ibimenyetso simusiga byerekana ko abakozi bakuru batatu bo muri ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo icyo gihugu giherutse guhambiriza kimwe n’umukozi mukuru umwe w’ambasade y’u Burundi bishoye mu bikorwa binyuranyije n’akazi bashinzwe ; kandi ibyo bikorwa bikaba binyuranye n’amategeko, bigahungabanya n’umutekano w’icyo gihugu. Ibyo bikorwa akaba ari ukugaba ibitero mu rugo rwa général Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu ndetse no kugira uruhare mu iyicwa cya Colonel Patrick Karegeya.
Igihugu cy’Afurika y’epfo kiyama gikomeje abayobozi b’u Rwanda ko batagomba kuzana ibikorwa byo kwihorera ku banyepolitiki babahunze baza kubicira mu gihugu cyabo.Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo Bwana Vincent Karega yavuze ko igikorwa cy’Afurika y’epfo cyo guha u Rwanda gasopo gifite ishingiro , akaba yavuze ko ntawakwihanganira ko igihugu kindi cyangwa imitwe ivuye mukindi gihugu,yiha uburenganzira bwo gukora ibikorwa ibikorwa bindi bidahuye n’inshingano zabo kandi ntaburenganzira bahawe n’igihugu barimo. Iyi mvugo ya Karega ikaba ishimangira ko ibyo barega abakozi be aribyo koko ! J.A Ikaba yanditse imvugo y’Ambasaderi Vincent Karega muri aya magambo mu rurimi rw’igifaransa:
[L'ambassadeur du Rwanda en Afrique du Sud, Vincent Karega, a cependant estimé que l'avertissement de Pretoria était légitime. "Aucun pays ne veut voir d'autres pays ou organismes étrangers agir de leur propre chef dans leur pays sans leur accord", a-t-il déclaré. ]
Uwashishoza neza akumva iyi mvugo ya Karega yabona ko ishyamba atari ryeru , ko nawe yaba yahunze igihugu akaba yasabye ubuhungiro muri Afurika y’epfo kuko ibyo avuga bivuguruza ibyo Ministre w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo yandika kuri twitter dore ko kuvugana n’abanyamakuru atakibishobora !
Ubwanditsi