RDC: Abasilikare 4 b'igihugu cya Tanzaniya bafashwe bugwate n'umutwe wa APCLS, Monusco ikaba iri mu mishyikirano !

Publié le par veritas

http://congotribune.net/wp-content/uploads/2012/06/monusco-au-kivu.jpgMu kinyarwanda baravuga ngo « Utabusya abwita ubumera ! », Ejobundi uwitwa Nduhungirehe wungirije uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye wa  ONU yarimo yibaza impamvu Monusco itagota FDLR ngo ikayambura intwaro mu kanya gato nko guhumbya ! Niba se abasilikare ba ONU batangiye gufatwa bugwate n’umutwe wa APCLS, ubwo kuri FDLR byagenda gute ?

 

Umutwe w’abahutu b’abakongomani witwa APCLS (Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain) wafashe bugatwe abasilikare 4 b’igihugu cya Tanzaniya bari mu mutwe udasanzwe wa ONU muri Congo witwa FBI kandi na nubu twandika aya makuru abo basilikare bakaba bagifashwe bugwate n’uwo mutwe, Monusco ikaba iri mu mishyikirano nawo !

 

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo z’igihugu cya Congo FARDC n’umutwe wa APCLS ahitwa Lukweti ku birometero 20 uvuye i Walikale mu mujyi wa Nyabiondo mu ntara ya Masisi ;abarwanyi ba APCLS bafashe abasilikare 4 ba Tanzaniya bugwate ! Abarwanyi ba APCLS bagabweho igitero n’ingabo za Congo FARDC ku italiki ya 09/03/2014.

 

Imirwano yarakomeye hagati y’impande zombi kugeza ubwo ingabo z’igihugu cya Tanzaniya ziri mu mutwe udasanzwe wa ONU ugomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo zije gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo FARDC kuri urwo rugamba. Mu gihe ingabo za ONU zari hafi kwegera ibirindiro by’ingabo za Congo nibwo zaguye mu mutego w’abarwanyi ba APCLS, abasilikare 4 ba Tanzaniya bahita bafatwa bugwate naho abasilikare b’ingabo za Congo FARDC bagera kuri 18 bari kumwe n’ingabo za Monusco bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka. Aya makuru akaba yemezwa n’ikinyamakuru « afroamerica.net ».

 

Nubwo umutwe w’APCLS ushinjwa n’impuguke za ONU muri raporo yayo yo ku italiki ya 23/01/2014 ko uwo mutwe ufatanya n’indi mitwe iri muri ako karere mu kurwanya imitwe bihanganye nayo yashinzwe na Paul Kagame mu gihugu cya Congo, iki gitero n’ingabo za Congo, APCLS yakirwanye yonyine !

 

APCLS ni umutwe witwaje intwaro ugizwe n’abaturage b’abakongomani bo mu bwoko bw’abahunde. Uyu mutwe ukaba ukunze kwifatanya n’abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’abakongomani yashinzwe na Paul Kagame perezida w’u Rwanda ; Uyu mutwe w'APCLS wangana urunuka n'abakongomani bo mu bwoko bw'abanyanga ari nabwo bwoko bwa Sheka. Iyo mitwe APCLS ihanganye nayo akaba ari Raia Mutomboki na Maï Maï Tcheka alias Sheka Nteberi. Umutwe w’APCLS ukaba uyobowe na Général Janvier Buingo Kariri ukaba waragize uruhare rukomeye cyane mu gufasha ingabo za Congo FARDC mu kurwanya umutwe wa M23/RDF kandi Joseph Kabila akaba yari yaremeye ko abarwanyi b’uyu mutwe bazinjizwa mu ngabo za Congo niba M23 itsinzwe none amaso akaba yaraheze mu kirere !

 

Umuyobozi wa Monusco Martin Kobler yinjiye mu mishyikirano.

 

http://www.lecongolais.cd/wp-content/uploads/2013/08/Martin-Kobler.jpgUmuyobozi wa Monusco Martin Kobler akimara kumenya inkuru mbi y’uko hari abasilikare 4 ba Monusco bakomoka mu gihugu cya Tanzaniya bafashwe bugwate, yahise ahamagara umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku kwihutira kugirana ibiganiro n’umutwe wa APCLS ndetse n’abaturage bo mu bwoko bw’abahunde kugira ngo bashobore kubohora abo basilikare 4 ba Tanzaniya bafashwe bugwate. Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yitabaje ushinzwe umutekano muri iyo ntara witwa Miganda kumufasha iyo mishyikirano. Uwo Miganda ubu ari mubiganiro bimuhuza n’umuyobozi wa APCLS Janvier.

 

Iki kibazo cy’ifatwa ry’ingabo za Tanzaniya kije mu bihe Kobler yarimo ashakisha inzira y’uburyo ikibazo cy’imitwe yitwaje ibirwanisho muri Congo cyakemuka binyuze mu nzira y’ibiganiro. Ku italiki ya 5/03/2014 Martin Kobler yakoranye inama i Goma n’abayobozi bahagarariye imitwe inyuranye yitwaje intwaro muri ako karere bari kumwe n’abakozi bakuru ba leta ya Congo maze bagera ku myanzuro ikurikira :

 

1.Umuyobozi wa Monusco Martin Kobler yasabye abayobozi b’iyo mitwe gukangurira abayobozi bayo bafite ibyaha bashinjwa n’urukiko mpuzamahanga kwishyira mu maboko ya Monusco. Martin Kobler ubwe yemeye ko mu gihe abo bashakishwa bakwitanga yiteguye guhita abashakira indege ibageza ku rukiko mpuzamahanga  mpanabyaha rwa CPI ruri i  La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi mu buryo bw’icyubahiro. Abayobozi b’iyo mitwe yari mu nama bakaba bariyemeje gushishikariza abo bayobozi babo bashakishwa icyo gitekerezo cyo kwitanga.

 

2.Abakozi bakuru ba leta  ya Congo bari muri iyo nama bemeye ko bagiye kwandikira ibaruwa umukuru w’igihugu cya Congo bamusaba gushyigikira iyo gahunda. Amakuru ava muri Monusco kandi akaba yemezwa n’abakozi bakuru ba leta ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru, ni uko Perezida Kabila yakiriye neza icyo gitekerezo akaba ndetse yaremeye ko agombaga kuba yatanze igisubizo cye ndakuka bitarenze italiki ya 8 werurwe 2014.  

 

3.Amakuru aturuka muri Monusco akaba yemeza ko Perezida Joseph Kabila yemeye ko agomba gushyigikira gahunda yo gushyira intwaro hanzi kw’abarwanyi b’abahutu b’abanyarwanda bari muri Congo, bagakorerwa ibikorwa byo kwinjizwa mu ngabo za Congo cyangwa bakajya mu buzima busanzwe muri Congo aho gusubizwa mu Rwanda ku ngufu.

 

Ariko rero nyuma y’iyo myanzuro y’impande zombi zishimiye, nyuma y’italiki ya 8 werurwe 2014,hategerejwe igisubizo cya Perezida Joseph Kabila nticyaboneka kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere ! Bikaba bigaragara ko Kabila yisubiyeho akaba atagishyigikiye gahunda yo kugarura amahoro muri Kivu nkuko byumvikanyweho n’imitwe yitwaje intwaro na Monusco.

 

Kubera iyo mpamvu yo kwanga iyo gahunda kwa Kabila, Martin Kobler uyobora ingabo za Monusco yahamagaje abanyamakuru kuwa kabili taliki ya 11/03/2014 abamenyesha ko asabye abarwanyi ba FDLR kwitandukanya n’abayobozi babo bashakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ngo bitaba ibyo bakamburwa intwaro ku ngufu ! Mu gihe kandi Kobler yari ategereje igisubizo gishimishije cya Kablia ku nama yakoranye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, abasilikare 4 ba Tanzaniya bahise bafatwa bugwate n’umutwe wa APCLS !

 

Ikibazo gisigaye ubu akaba ari ukumenya impamvu yatumye Perezida Joseph Kabila wa Congo adashaka guha umuyobozi wa Monusco igisubizo cyo gukemura burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ? Ategereje ko ibintu bihinduka umutekano muke ukongera kugaruka muri kariya karere ? Amateka azaduha igisubizo !

 

Source : afroamerica.   

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article