Rwanda: M23 itangiye kuba ikibazo gikomeye kuri Kagame, Nk'uko Charles Kayonga yabivuze akabizira!
Abantu bagiye bakurikirana amateka y’intambara za FPR, bibuka ko muri za ’91-93, igihe harimo imishyikirano i Arusha muri Tanzania, hagati ya leta y’u Rwanda y’icyo gihe na FPR-Inkotanyi, habaye ibintu byinshi, bamwe muri twe dushobora kuba twaribagiwe. Muri ’92 hadutse intambara mu duce twa Masisi na Ructhuru. Izo ntambara zari zishyamiranyije abo bita ubu ko bavuga ikinyarwanda, abahunde n’andi moko y’abanyekongo. Usanga izo ntambara zisa n’aho zibagiranye, nyamara nizo zabaye umusemburo, watumye urubyiruko rw’abatutsi rwo muri Kivu y’amajyaruguru rwitabira intambara ya FPR, yari yatangiye muri ’90.
Byagenze bite?
FPR yari yarabuze ukuntu yazumvisha abatutsi bari batuye Nord-Kivu, kwitabira urugamba yari igiye gutangira mu Rwanda, kubera ko abatutsi bari Uganda, ntibigeze bagira ubuzima bwiza kimwe n’abari muri Zaïre. Byari bigoye cyane kumvisha umusore wo muri Zaïre, wiga amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza kubita ngo agiye kuba mu mashyamba mu Mutara! Kuva aho Rwigema apfiriye, Paul Kagame nkuko asanzwe abigenza yakoze mu nganzo ye y’ibitekerezo asanga, agomba gutanga ibitambo, kugira ngo abo bazairois abakange maze bazitabire urugamba mu rwego rwo kwirwanaho. Yahise yohereza abacomandos be bateza akaduruvayo muri Masisi na Rutchuru, bica abatutsi n’abahunde, ibintu biracika, amoko yo muri Nord-Kivu asubiranamo. Noneho we akohereza izindi ntumwa zo kubwira abatutsi ko nta wundi muti wo gutsinda abahunde n’abahutu, uretse kwinjira muri APR, bakabanza bagafata u Rwanda, hanyuma bakazafata Nord-Kivu yose bafite base arrière ikomeye mu Rwanda.
Abatutsi benshi basanze ari igitekerezo cyiza, bose batangira kohereza abana babo muri FPR. Nuko ba Major Jean Marie Micombero, Laurent Nkunda, Jules Mutebutsi etc. bagiye bataye amashuri. Iyo ukurikiye neza usanga abasore bagiye muri APR bavuye muri Nord-Kivu, barinjiye hagati ya ’91 na ’93. Mu basore benshi bavuye muri Nord-Kivu wasangaga abenshi muri bo bari abashumba b’inka, kubera ko muri kariya karere borora cyane. N’abantu batize, badashobora gushishoza ngo bamenye icyatsi n’ururo. Bakimara gufata u Rwanda, Kagame yabawiye ko igisigaye ari uko nabo bajya gufata iwabo, kandi ko azabaha inkunga yose bazakenera.
Uyu mushinga yagerageje kuwushyiramo n’abanyamulenge, ariko biramugora, kubera ko bo bafite injijuke nyinshi zahise zimuvumbura, igihe yabateranyaga muri 2002, bakarwana hagati yabo bakamarana. Icyo gihe nibwo ba Bizima Karaha bashwanye na Moise Nyarugabo, ubu we wayobotse leta ya Kinshasa akaba ari n’umudepite, Déogratias Bugera agirwa ikigarasha, icyari RCD, gicikamo kabiri, Kagame asigarana RCD-Goma, yahise yihera abanya Masisi n’abanya Rutchuru (Abanyejomba: Laurent Nkunda, Sultani Makenga).
Kugira ngo Kagame azagere ku mugambi we, yagiye afata abasirikari bakomoka muri Nord-Kivu aba ari bo yiyegereza, abashyira muri wa mutwe umurinda (garde republicaine). Nibo akoresha mu kwica abantu adashaka, bakabikora, kubera ko abereka ko isezerano yabahaye arishyira mu bikorwa. Ikibazo cyaje kuvuka ubwo RCD-Goma yinjizwaga muri leta ya Congo, biba ngombwa ko bashinga undi mutwe bise CNDP. Kagame yashatse umunyamasisi wawuyobora aramubura ( n’abashumba b’inka, nta mashuri, nta bushobozi bwo kuyobora abantu), apfa kuwuha umunya Rutchuru, Laurent Nkunda.
Ntibyateye kabiri, Laurent Nkunda atangira gushaka kwigenga, atangira gukora ubucuruzi na Tribert Rujugiro, Kagame aba amushingujemo muri 2009, kandi anacira Rujugiro ishyanga; CNDP ayiha Jean Bosco Ntaganda w’umugogwe wo mu Rwanda, ariko uzwi nk’umunya Masisi ahitwa i Mushaki. Nuko abanya masisi baje ku ibere kwa Kagame. Nubwo bwose Sultani Makenga ari we wayoboraga M23, ntabwo yari yizewe na Kagame, ari nayo mpamvu ubu atakivugwa, ndetse amakuru atarabonerwa gihamya avuga ko yapfuye ku wa kabiri tariki ya 16.07.2013.
Ubu rero Kagame afite ikibazo gikomeye cyane, kubera ko ari gukoresha abasirikari batazi iby’urugamba, bamwumvira nk’intama. Abavuye Uganda barambiwe urugamba, gen Kayonga Charles yarabivuze bari mu nama na gen James Kabarebe, bimuviramo kwirukanwa ku buyobozi bwa RDF. Ubu se koko Kagame azatsinda urugamba ruyobowe n’abahoze baragira inka? Reka da! Nareba nabi ahubwo barashira cyangwa bamusange i Kigali. Abaganda bo bamaze kumirwa: James Kabarebe inda yabaye akabati, Abanyamurenge bo bahisemo gushyigikira FDLR niyo mpamvu Kagame atatinyuka gutera muri Kivu y’amajyepfo.
Ngaba bamwe mu bashumba bayoboye urugamba rwa Kagame muri Nord-Kivu:
Col Innocent Kaina, commandant wa opérations za M23
Col Mboneza Yusufu AKA GITAMISI Cdant Bde yapfushije abasirikari amajana i Mutaho
Lt Col Birinda Claude, abasirikari be bakubiswe na FARDC i Kanyarucinya le 17.07.13
Ngendahayo Damien