Rwanda - M23 : Akanama ka ONU gashinzwe gufatira u Rwanda ibihano karasanga ibisobanuro by’u Rwanda nta reme bifite !

Publié le par veritas

       Tshibanda.png

 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28/08/2012 akanama ka ONU gashinzwe gufatira ibihano u Rwanda kubera gufasha umutwe wa M23 kateze amatwi ibisobanuro by’u Rwanda ku birego karegwa n’impuguke za ONU na Leta ya Congo ko icyo gihugu gifasha imitwe iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo harimo n’umutwe wa M23. Urwanda rwavuze ko raporo y’akanama k’impuguke za ONU yemeza ko rutera inkunga umutwe wa M23 ari ibinyoma gusa ! Ariko igihugu cya Congo cyo gikomeje gusaba ko abayobozi b’u Rwanda bavugwa muri raporo y’impuguke za ONU ko batera inkunga umutwe wa M23 bafatirwa ibihano !

 

Akanama ka ONU gashinzwe gufatira ibihano u Rwanda kifuje gutega amatwi ibisobanuro bitangwa n’impande uko ari 3 zabyukije impaka ku kibazo cy’inkunga ivuye hanze iterwa umutwe wa M23  mbere yo kugira icyemezo ako kanama gafata, izo mpande zigomba gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo ni u Rwanda- Congo n’impuguke za ONU zakoze iyo raporo.

 

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame niwe washyikirije ibisobanuro by’u Rwanda abagize ako kanama kagomba gufata ibihano. Uwo mujyanama wa Kagame yavuze ko ikigo cya gisilikare kiri hafi y’ikibuga cy’indege cya Kanombe izo impuguke za ONU zatunze agatoki ko cyakorewemo imyitozo ya gisilikare ku bantu bagombaga kujya gufasha umutwe wa M23 atari byo kuko icyo kigo cya gisilikare bavuga kidashobora gukorerwamo imyitozo ya gisilikare ko kandi ubwoko bw’amasasu basanganye inyeshyamaba za M23 butandukanye n’ubwoko bw’amasasu bukoreshwa n’ingabo za FPR. Bakimara kumva ibyo bisobanuro,abagize akanama ka ONU kagomba gufatira ibihano u Rwanda bahise bavuga ko ibyo bisobanuro by’u Rwanda bidafite ireme. Abahagarariye ibihugu byabo (les diplomates) bari bicaye mu cyumba k’inama bakimara kumva ibisobanuro by’u Rwanda bahise bavuga ko nta gaciro bifite.

 

Minisitiri wa Congo Bwana Raymond Tshibanda yasabye ko inama ishinzwe amahoro ku isi ifatira ibihano abayobozi b’u Rwanda bagaragaye muri raporo y’impuguke za ONU ko bafashije umutwe wa M23. Hari umudiplomate umwe wabwiye itangazamakuru ko abona ko ako kanama gashinzwe gutanga ibihano gashobora gufatira ibihano bikakaye umutwe wa M23, aho guhana kuburyo butaziguye abayobozi b’i Kigali. Uyu munsi kuwa gatatu taliki ya 29/08/2012, Ministre w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Ministre wa Congo buri wese ku gihe gitandukanye n’icy’undi baratanga ibisobanuro imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku isi.

 

 

Source :RFI

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article