Rwanda-Kwibuka: yandikiye Paul Kagame amusaba kongera izina rye k'urutonde rw'abaregwa gupfobya itsembabwoko!

Publié le par veritas

http://www.vigile.net/IMG/auton678.jpg(Ifoto ya Bernard Desgagné)

 

Ku italiki ya 7 mata 2013, Paul Kagame yavuze ko agiye gukurikirana abapfobya jenoside yakorewe abatutsi, aho baba bari hose ku isi. Ikibazo gikomeye Paul Kagame afite ni ukumenya itandukanyirizo ry’imvugo ipfobya jenoside yakoreye abatutsi n’imvugo ikoresha ukuri. Paul Kagame n’abo bafatanyije basutse lisansi ku Rwanda (ubushyamirane bw’amoko bwatewe n’ibitero by’inkotanyi ku Rwanda byatangiye taliki ya 01/10/1990), nyuma barasaho igishirira cy’umwambi (ihanurwa ry’indege yahitanye Perezida Habyarimana na Ntaryamira taliki ya 06/04/1994), kuva icyo gihe kugeza ubu abanyarwanda bakomeje kwicwa umusubizo kubera ayo makosa. Abanyarwanda n’abanyamahanga bashatse kuvuga ukuri kw’itsembabwoko ry’abanyarwanda ,Paul Kagame ahita avuga ko azabamarira ku icumu kuko baba bamukoze ahamurya! Uyu munyakanada witwa Bernard Desgagné we yahise yandikira Paul Kagame ibaruwa amusaba « kongera izina rye kurutonde rw’abazungu baregwa gupfobya itsembabwoko » kugeza ubu Paul Kagame ntaramugezaho igisubizo!  

 

Umunya Québec yiyemeje gukora iperereza ryigenga (détective privé) ku itsembabwoko ryo mu Rwanda agamije kugaragaza ukuri. Bernard Desgagné avuga ko amaze gukusanya amakuru atagira ingano abantu badashobora kubona mu binyamakuru na radio, akaba yifuza ko Abanyakanada bose bamenya ukuri.


Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umunyarwanda Ismail Mbonigaba utuye mu ntara ya Québec ho muri Canada, Bernard Desgagné yatangaje ko icyifuzo cyo kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda cyamujemo amaze kubona ko Abanyarwanda batuye muri Canada bakomeje kugira inzangano hagati ya bo ndetse bakaba banazishoramo abenegihugu ba Canada.


Mu mwaka w’2007 ubwo mu ntara ya Québec habaga amatora, Robin Philpot yasabwe kwegura biturutse ku birego by’Abanyarwanda b’Abatutsi bamushinjaga gupfobya itsembabwoko ryabakorewe. Robin Philipot ni umunyamakuru wanditse igitabo yise « Ça ne s’est pas passé comme ça à Kigali », bivuga ko « Hari ukundi byagenze i Kigali ».


Bernard Desgagné avuga ko yavuganye n’abantu bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside harimo n’uwahoze yungirije Romeo Dallaire mu buyobozi bw’ingabo za ONU mu Rwanda (Minuar), ngo uwo Mubiligi Luc Marchall akaba yaratanze ubuhamya butari bwashyirwa ahagaragara kugeza ubu. Ubwo buhamya bushinja FPR kuba ari yo yacuze umugambi w’itsembabwoko, kwica Perezida Habyarimana no kohereza abacengezi mu ngabo z’igihugu, aba ngo akaba ari bo bicaga abantu ariko bikitirirwa ingabo za Habyarimana.


Bernard Desgagné aratunga agatoki abantu bahimba ibinyoma bakanagoreka ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, ndetse akavuga ko igihugu cya Canada na cyo gifite byinshi gihishe kubera umubano gifitanye n’ubutegetsi bwa FPR. Iyo myifatire ya Canada avuga ko ari urukozasoni nyuma y’uko FPR ihotora abihaye Imana babiri bakomoka muri iki gihugu cya Canada ariko kikaruca kikarumira. 


Desgagné aragira, ati « ibyo tuvuga by’ubutabera n’ubwiyunge ntibishobora kubaho igihe cyose ukuri kutavuzwe.» Ngo niba kuvuga ukuri ari byo bita gupfobya itsembabwoko, ati « byanshimisha rwose babindeze ». Bernard Desgagné yandikiye ibaruwa Perezida Kagame amusaba kongera izina rye ku rutonde rw’abazungu baregwa gupfobya itsembabwoko!

 

Abumva ururimi rw’igifaransa bashobora gukurikirana ikiganiro cya Bernard Desgagné hasi aha :

 

 


 


  

Ubwanditsi

 


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article