Rwanda: Gihamya y'ibiganiro Col Dan Munyuza yagiranye n'abagombaga kwica Colonel Patrick Karegeya muri Afurika y'epfo

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/dcp-dan-munyuza.jpg[Ndlr :Ubwicanyi no kwigamba kw’abayobozi b’u Rwanda bigeze aho bitanga impuruza mu muryango w’abibumbye ukaba wohereje intumwa idasanzwe yo kujya kureba uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda bukomeje guhonyorwa ! Iyo ntumwa ni Maina Kiai,ikaba yarahurujwe n’inyandiko zahise mu binyamakuru bitandukanye zivuga imyato ya Paul Kagame n’ibyegera bye byishimiraga urupfu bishe Colonel Patrick Karegeya bagahiga n’imihigo y’uko bagiye kwivugana abandi benshi ! Iyo ntumwa ije kwirebera uko mu Rwanda ntawemerewe kuvuga amakosa y’ubutegetsi buriho ; abantu bakaba barabaye ibiragi ! N’ubwo mu Rwanda bazakora ibishoboka byose bagatekinika iyi ntumwa ya Loni bashaka kuyereka ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe nk’ibindi byose , ntacyo bazabeshya iyi ntumwa kuko ije amakuru yose iyafite , uretse na ONU n’abanyarwanda ubwabo bafite amakuru y’impamo y’uko abitwa abayobozi aribo bakomeje kurimbura imbaga y’abanyarwanda, nimwisomere iyi nkuru y’umuvugizi muratangara cyane kuko abanyarwanda bageze mu rwego rwo gufata amajwi y’abategetsi b’u Rwanda bari mu mupango wo kwica abantu ! None se niba abanyarwanda bagera ku makuru nk’aya , ONU ifite angana iki ?]

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aturuka ahantu hizewe, agizwe n’amajwi y’ikiganiro cyabaye hagati ya Col Dan Munyuza, uwari umuhuza hamwe n’undi musore mwunva, araciririkanyaga igiciro cyo kujya kurasa Col Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo guhusha Gen Kayumba.

Nkuko mubyiyumvira ku mugereka w’iyi nkuru, Col Dan Munyuza, umuyobozi w’urwego rw’iperereza rwa gisirikare (DMI), yatumaga umwe mu bashoferi ba Col Karegeya kujya mu rugo iwe kumurasa, kubera ko ari we ngo wasakuzaga kurusha abandi .

Muri icyo kiganiro muri bwiyumvire abakoranye ku murongo wa telefoni y’imwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda twashoboye  gutahura.  Umuhuza ari we Aime ni we wabanje kuvuga, ahuza Col Dan Munyuza n’uwagombaga kujya kwica.  Col Dan Munyuza bakaba baramwitaga umutekinisiye.

Uyu mutekinisiye ni we wapanze, atera inkunga, anashishikariza abagombaga kurasa Col Patrick Karegeya “umuntu w’urutuku”.  Yanabagiriye inama yo kwitonda bakabanza kugenzura neza ko Rutuku ari mu rugo kugirango batibeshya bakajyayo hari umugore we gusa.

  Kanda aha wumve :Bapanga Kwica Col Karegeya by umuvugizi

Nkuko mubyiyumvira muri aya majwi, byerekana neza ko Col Dan Munyuza yaje gutanga igice cya mbere cy’amafaranga, akoresheje bamwe mu bakozi b’indege batwaye ayo mafaranga yagombaga gukoreshwa mu kazi ko kurasa Col Patrick Karegeya.

  Kanda aha wumve:Col Dan apanga kurasa Karegeya part2 by umuvugizi

Col Dan Munyuza akaba yarabasezeranyije kubaha akandi kazi  (ko kwica), bakaba baragombaga kuva aho bajya kwica umurwayi “Gen Kayumba Nyamwasa” cyangwa umugore we ngo kuko ari we mubi cyane kurusha umugabo we.  Yanasabye aderesi y’aho batuye ngo kubera ko urwego rw’iperereza rwa gisirikare (DMI) rwari ruhakeneye.  Dani Munyuza yihanangirije uwo yatumaga kujya kwica Col Karegeya kuba “serious”, anamwizeza kuzamuha akandi kazi.  Abo twavuganye bemeza ko bagombaga na none kujya kurasa umunyemari Tribert Rujugiro vuba bidatinze.

Source : Kagabo, London/Umuvugizi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article