RWANDA:Gen NYAMWASA na COL KAREGEYA barabyinisha muzunga ingoma ya Kagame

Publié le par veritas

Nyamwasa

 

 

Nyuma y’ukuzamura imishara y’abajepe noneho abaregwa jenoside mu gufungurwa kubera Gen Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo
Itsinda ryatumwe muburayi ryamennye amabanga ya Kagame n’ingoma ye

 

A makuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako bamwe mu ntumwa za Kagame baherutse gutungura abantu ubwo bihereraga bamwe mu banyarwanda bahuriye nabo mu matsinda nk’uko bari babatumye babatangariza ko bagomba gutaha ko mu Rwanda ari amahoro ,bazabashakira akazi kandi bakanafungura bene wabo baregwaga jenoside bagera ku bihumbi mirongo ine (40.000) bitarenze mu kwezi ambere kw’umwaka utaha .

Amakuru atugeraho yemeza ko nubwo hari amanama yagiye abera muri rusange ngo ariko habaye n’amatsinda yagiye akorwa n’abamwe mu bantu bari batumwe na Leta ya Kagame kwegera bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bakoresheje amoko y’abayagize. Itsinda rigizwe na Bernard,Rugira na Masozera, n’amatsinda yashyizweho kugirango yumvishe abanyarwanda baba mu mahanga ariko cyane abo mubwoko bw’abahutu ko Kagame nta kibazo

 

afitanye nabo, ko yiyemeje kubaha akazi

amasambu yabo ngo bari baratswe , ndetse ngo no gufungura abantu babo bafunze bashijwa jenoside mu mbabazi zitangwa na perezida. Bamwe mu bari munama zabereye mu muhezo badutangarije ko bababwiye ko kugeza ubu Kagame ahangakishijwe cyane na Gen Kayumba ndetse na Col Karegeya, babwira abo banyarwanda ko ngo bataha bityo ngo batazakoreswa naba Kayumba . Ariko bakomeje batubwira ko ibi ari ikimenyetso gihamya ko ba Gen Kayumba na Col Karegeye na bagenzi babo, bavuga ukuri, kuko amafaranga Kagame arimo gutanga hirya no hono ndetse n’ingufu ashyiraho , bigaragara ko hari ikintu gikomeye ngo yishinja aba bagabo bavuze.

Ako gatsiko gatumwe na kagame mu Burayi kemezako kugeza ubu ngo Kagame ntakibazo afitanye n’abandi bantu ngo uretse agatsiko kaba tutsi b’intangodwa ngo akaba ariyo mpanvu agiye gufungura abanyarwanda baregwaga jenoside bagera ku bihumbi mirongo ine bitarenze mu kwa mbere . Ariko nanone kurundi ruhande uru rwitwazo Kagame arega ba Gen Kayumba na Col Karegeye ndetse

 

nabagenzi be, abakurikiranirahafi ibya

politiki ya Kagame bemeza ko ari ugushaka kwiregura kubyo aba bagabo bavuze kuri leta ye byo guheza bamwe mu banyarwanda buyobozi bw’igihugu bitwaje inkota ya Jenoside

. Kandi akaba abona ko abantu beshi bamaze kubayoboka, bityo akaba abagisha abahutu avuga ko badashaka kwiyunga, ko ari abatutsi b’intagodwa, abatutsi akaba bwira ko bashyigikiye abahutu babaye interahamwe, ko bakorana na FDRL n’ibindi byishi akoresha ahereye ku mateka mabi y’u Rwanda mu gusenya abamunenga.

Abari muriyo nama babajije izo ntumwa za Kagame icyo baziza ba Me Ntaganda,Madame Ingibire ,Ntakirutinka n’abandi beshi bagiye bahezwa muri gereza cyane ko bo itari intagodwa z’abatutsi nk’uko izo ntumwa za Kagame batumye muri diaspora babivuga, ariko ngo ntacyo basubije kuri icyo kibazo.

Andi makuru avuga ko Gen Kayumba akimara guhanga, bafashe umutwe urinda perezida Kagame (Presidential Republican Guard), bakabumvisha ko Gen Kayumba ari umuntu mubi, ngo ko ariwe winjije interahamwe mu gisirikare akiri umuyobozi wacyo ngo afatanyije na Col Karegeya wazifashaga gutaha kuko ariwe agikora mu butasi bwo hanze, ngo none bageze aho bafatanya na Ingabire, kugeza ubu ushinjwa kurema imitwe yitwaje intwaro. Inama ngo yashoje babemereye ko bazabongeza umushahara, aho babahaye amafaranga meshi cyane kuburyo umusirikare wo kurwego rwo hasi uri muri uwo mutwe urinda Kagame, ahebwa akayabo

 

kamafaranga aruta aya ofisiye mukuru

wo mu gisirikare uri muyindi mitwe isanzwe.

Amakuru avuga ko aba basirikare bakimara ko ngezwa, babinye ko ngo ari amafaranga bongejwe kubera ubwoba

 

Kagame afiteye Gen Kayumba na Col

Karegeya, bahita bita uwo mushahara Gen Kayumba.

Ibi bikaba bigaragazako leta ya kagame ikomeje kubyina muzunga kandi ko bimaze kugaragarako itazi icyo ishaka muri politiki doreko igera ku mutwe wa basirikare urinda perezida Kagame ,bakababwirako Gen Kayumba n’abagenzibe banga abatutsi kandi bafatanyije n’aba jenosideri , bagera ku bahutu bakabasubizako Kagame ari marayika kandi abakunda ngo ikibazo

 

agifitanye n’intagodwa za abatutsi , ariko

bakibagirwa amagambo Kagame ubwe yagiye yivugira nta gahato ko "Zimwe mu mpunzi zari muri Kongo yazisanzeyo yica izo ashatse izindi , arazicyura " ibi akaba yarabivugiye mu nteko muri uyu mwaka ageze ku Gikongoro nabwo avuga mwijwi riranguruye ngo "ndicuza impanvu bancitse , ...bagende tutabamaze, ….harya twarabishe ,… twabuze ibikoresho gusa n’umwanya".

Uku guhindaguranya amagambo,

 

bigaragaza ko u Rwanda rugifite ikibazo

gikomeye muri politiki, kandi ko Leta ariyo iteranya abanyarwanda, ariko ikabeshyera abandi bagerageza kuvugisha ukuri hagamijwe kwikubira ubutegetsi, no gukurura politiki y’urwangano, n’amatikuru, aho gusobanura ikibazo abanyarwanda bafite ngo gishakirwe umuti uzatuma abanyarwanda baba basha kubana mu nzira nziza ibategurira ejo hazaza hazira amacakubiri.

Iyi politiki ya "Munyangire" ni politiki Kagame yakunze gukoresha cyane mu butegetsi bwe, agamije guteranya abantu ndetse n’impande zifitanye ikibazo ahereye ku mateka mabi y’u Rwanda, igice kimwe cy’abanyarwanda acyumvisha ko cyangwa n’ikindi, uyumunsi akabwira abatutsi ko abahutu bakomeje ingengabitecyerezo yabo ya jenoside, ejo akabwirako abahutu, ko intagodwa z’abatutsi badashaka abahutu. Ibi byose abikoresha ari uko ashaka gusobanura ikibazo cya Politiki iba yanenzwe n’abamwe batavuga rumwe. Aherezo y’ingoma ya Kagame uhereye kubikorwa byayo uyu munsi bikaba bigaragaza ko azagira ingaruka nyishi kubanyarwanda, kuko inzangano irimo yisigisha zidatandukanye cyane n’izo abayibanjirije bigishije, uretse ko bo basebyaga uruhande rumwe gusa

 

Gasasira.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article