RDC: Umujyi wa Goma wose uragenzurwa n'inyeshyamba za M23 !

Publié le par veritas

http://www.lesoir.be/sites/default/files/imagecache/475x317/2012/11/19/987348310_ID3479373_19_goma_ap_210416_0268P6_0.JPG

Kuri uyu wa mbere taliki ya 19/11/2012, ingabo z’u Rwanda mu izina rya M23, zabonekaga mu nkengero z’umujyi wa Goma, u Rwanda mu ijwi rya M23 rukaba rwasabaga leta ya Congo kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 ; leta ya Congo itabyemera mu gihe kiri munsi y’amasaha 24, umujyi wa Goma ugafatwa. Iyo mishyikirano ikaba yagombaga guhuza abayobozi b’umutwe wa M23, abacongomani baba hanze y’igihugu n’abagize imitwe y’amashyaka yose muri Congo.M23yasabaga ko intwaro zose ziva mu mujyi wa Goma no ku kibuga cy’indege kandi umupaka wa Bunagana ugafungurwa.

 

Ibyo byifuzo by’u Rwanda byatangajwe mu ijwi rya M23 leta ya Congo yahise ibyanga byose ahubwo ivuga ko igomba gushyikirana n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda kuko aribo barwana nabo , inyeshyamba za M23 akaba ari baringa. Kubera kwanga imishyikirano kwa Congo byatumye Leta y’u Rwanda yohereza abasilikare bafite intwaro zikomeye mu kujya kunganira abandi bari i Goma, bose hamwe u Rwanda rukaba rwohereje batayo 9 z’abasilikare bo gufata umujyi wa Goma ! Abaturage ba Gisenyi biboneye n’amaso yabo ingabo z’u Rwanda zinjira ku bwinshi mu mujyi wa Goma zinyuze mu duce twa Kibati, Kabuhanga na Kibumba kandi intwaro ziremereye cyane bazishyira ku misozi iri kumupaka w’u Rwanda na Congo, zikarasa amasasu ziyerekeza i Goma mu rwego rwo gufasha ingabo z’u Rwanda ziri mu gikorwa cyo gufata uwo mujyi ; nkuko veritasinfo ibikesha ikinyamakuru le monde , kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 19/11/2012, umujyi wa Goma wose uri mu maboko y’inyeshyamba za M23 zafashinjwe n’ingabo z’u Rwanda mu kwiarurira uwo mujyi.Ikinyamakuru le soir cyo mu Bubiligi kiravuga ko abayobozi ba politiki ba M23 barimura ibiro byabo byari i Rutshuru bakabizana i Goma kuri uyu wa kabiri ndetse bagakoresha inama abaturage batuye Goma.

 

Impamvu nyamukuru u Rwanda rwiyemeje gufata umujyi wa Goma ni uko ubu mu Rwanda ibintu bitifashe neza na gato kuberako rwahagarikiwe imfashanyo n’ibihugu by’amahanga noneho n’umupaka wa Bunagana rwakuragaho amafaranga, Loni ikaba yarategetse Uganda kuwufunga, u Rwanda rero rukaba rushaka gufataho ingwate umujyi wa Goma kugira ngo ruhambwe imfashanyo n’ibihugu byazihagaritse , byaramuka bidakunze rukiyemeza gufata intara ya Kivu yose (Kivu Nord et Sud) rugacukura amabuye y’agaciro, rugasarura amashyamba yaho, rukanacukura peteroli bityo rukaba rugaruje inkunga rwahagarikiwe ; ikindi kandi cyatumye u Rwanda rwihutira gufata Goma ni ukugira ngo igihugu cya Congo kemere gushyikirana na M23 bityo izo nyeshyamba zibe zikuwe mu mitwe igomba kurwanywa ahubwo zibe abanyepolitiki ! Ese ibyo byose Congo itabyemeye n’amahanga agakomeza kwamagana u Rwanda byazagenda gute ?

 

Mbere yo kwinjira mu mujyi wa Goma, FPR/M23 barashe amasasu menshi cyane kandi aremereye bayerekeza ku kibuga cy’indege no mu kigo cya gisilikare cya Katindo. Mu gihe igabo za Congo zavaga mu mujyi wa Goma niho u Rwanda rwavuze ko izo ngabo za Congo zarashe amasasu aremereye ku Rwanda agakomeretsa abaturage ndetse umwe akitaba Imana.Umuvugizi wingabo z’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwifashe kubera ako gasomborotso ka Congo ! Umuvugizi w’ingabo za Congo akaba yabeshyuje ayo makuru ya Nzabanita, yagize ati : « nta tegeko na rimwe twigeze duhabwa n’abadukuriye ryo kurasa mu Rwanda kiretse biramutse bibaye kuburyo bw’impanuka ».

 

ONU nayo yatangiye guhunga !

 

Kubera ifatwa ry’umujyi wa Goma , umuryango w’abibumbye wiyemeje guhungisha bamwe mubakozi bawo guhera kuri uyu wa kabiri.Ingabo za Loni zikaba zigomba kuguma mu mujyi wa Goma kugira ngo zikomeze akazi kazo ko kurinda abaturage nkuko bitangazwa na Kieran Dwyer ndetse na Ban Ki Moon akaba yaremeje ko ingabo za Loni zingana na 6700 zizaguma i Goma. Kurundi ruhande kuri uyu wa mbere igihugu cy’Ubufaransa cyongeye guhamagarira akanama gashinzwe amahoro ku isi kongera guterana kagafatira ibihano bikaze umutwe wa M23 ndetse n’ibindi bihugu biwufasha nkuko byatangajwe n’ambasaderi w’Ubufaransa muri ONU Gérard Araud.

 

Amahanga yo ari kwamagana gusa !

 

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’umuryango w’ibihugu by’iburayi byamaganye byivuye inyuma umutwe wa M23 wubuye imirwano ; bakaba basaba izo nyeshyamba guhagarika byihutirwa imirwano ku ngabo za Congo. Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zavuze ko zamaganye ibikorwa byose bibi birimo gukorwa.

 

Igihugu cya Congo mu ijwi rya Lambert Mende yavuze ko idashobora kugirana imishyikirano na rimwe n’umutwe wa M23 kuko ari baringa ko ahubwo bagomba gushyikirana n’u Rwanda rwabateye, nk’uko ibirego bya ONU bibyemeza ariko u Rwanda rukabihakana.

 

 

Source : tdg.ch

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article