RDC: M23/RDF igomba kunywa umuti wo kwisenya "Marry Robinson"

Publié le par veritas

http://www.tv5.org/TV5Site/info/afp/francais/special/afrique/4a1bdf67fcb3351e556aceb72007b0887c0a42c4.jpg

        Madame Marry Robinson yicaranye na perezida Kenyata mu nama yabereye i Naîrobi

 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 2/09/2013 nibwo intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Madame Marry Robinson yageze i Goma aho yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruruguru «Julien Paluku ». Nyuma y’uwo mubonano Madame Marry Robenson yabwiye abanyamakuru ubutumwa yagejeje kumuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru muri aya magambo : « umutwe wa M23 ugomba guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ukarambika intwaro hasi maze ukisenya nk’uko akanama gashinzwe amahoro ku isi kabyemeje ». Kuri uyu wa mbere kandi habonetse agahenge mu mirwano nubwo impande zombi ziri kwitegura bikomeye!

 

Aya magambo asobanura neza icyemezo akanama gashinzwe amahoro ku isi kafatiye umutwe wa M23 ni ubwa mbere Madame Marry Robinson ayavuze. Ubwo yaherukaga muri Congo mu kwezi kwa karindwi 2013, Madame Marry Robinson yategetse ko ingabo za Congo zihagarika imirwano n’umutwe wa M23 ndetse asaba n’ingabo za ONU ziri i Goma kwirinda ibikorwa byose byatuma zijya mu mirwano na M23 ; avuga ko ikibazo cya M23 ari politiki kandi ko kizakemukira mu mishyikirano uwo mutwe ugomba kugirana na leta  ya Congo i Kampala.

 

Akimara kuvuga ayo magambo intambara yarahagaze bituma umutwe wa M23 ufatanyije n’u Rwanda wisuganya ,ushaka n’ibikoresho bikomeye byo guhangana n’ingabo za Congo ndetse n’iza ONU ; muri gahunda yo kongera kwigarurira umujyi wa Goma kugira ngo uwo mutwe ubone uko uhatira leta  ya Congo kujya mu biganiro nawo kandi leta ikemera ibyifuzo byose bisabwa ni uwo mutwe !

 

Intambara ikimara guhagarara, abaturage bahise bibasira ingabo za ONU muri Congo ndetse batangira no gutunga agatoki Perezida Joseph Kabila wa Congo ko ari icyitso cy’ubutegetsi bw’u Rwanda, habaye imyigaragambyo ikaze mu mujyi wa Goma yo kwamagana ingabo za ONU. ; byageze ubwo abaturage baturiye Goma babona imodoka y’ingabo za Onu bakayitera amabuye. Abaturage b’abanyekongo bavugaga ko Madame Robinson ariwe wabujije ingabo za ONU kwirukana umutwe wa M23 ngo abisabwe na Museveni mu nama yabereye i Naïrobi.

Leta ya Congo nayo ivuga ko yarangije imishyikirano n’umutwe wa M23 ikaba isigaje gusa kumenyeshwa umwanzuro w’umuhuza ariwe Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/09/mamadou1.jpg

  Col Mustapha Mamadou wa FARDC, uri hagati n'akaradiyo mu ntoki, i Munigi

 

Congo ivuga ko ibibazo itasuzumye bya M23 ari ibyerekeranye no kuyinjiza muri leta ya Congo, guha imyanya umutwe wa M23 mubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (Etat-major) no kwemerera M23 gucunga igice cy'ubutaka bwa Congo yigaruriye mu gihe cy’imyaka 5.Ibyo byose Congo ibihakana ivuga ko bitari mumasezerano leta ya Congo yemeranyijweho na CNDP mu mwaka w’2009 yatumye M23 ivuka yitwaje ko atubahirijwe. Leta ya  Congo kandi yanze kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Congo kubera ibyaha byinshi bakoze no kugaragaza imyitwarire mibi (kwivumbura)incuro nyinshi yo gusenya igisilikare cya Congo ! Ibyo byose akaba aribyo M23 n’igihugu cy’u Rwanda byari bicungiyeho ngo babone uko binjiza mu ngabo za Congo abandi basilikare b’ibyitso none Congo yabaye ibamba ibitera utwatsi kandi umuryango mpuzamahanga wose ukaba ushyigikiye Congo kuri iyo ngingo.

 

Nk’uko rero yabivuze, Kabila akaba ari kurwana urugamba mu buryo 3 kandi bwose urabona bugenda neza ! Mu buryo bwa politiki , ubwa gisilikare na diplomatie ! Biragoye guhatira leta ya Congo kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 akanama gashinzwe amahoro ku isi kafatiye umwanzuro wo guseswa ! Nubwo Goma yafatwa umenya byagora M23 gutegeka leta ya Congo kujya mu mishyikirano itabishaka cyangwa ngo M23 itegeke umuryango w’abibumbye gufata icyemezo gikuraho icyo wafashe cyo gusesa uwo mutwe kubera imbaraga ! N’ubwo u Rwanda rwarwana inkundura umenya gupfukamisha ONU bitari hano hafi !

 

Abakurikiranira hafi iby’imirwano batangajwe ni uko u Rwanda rwasohoye intwaro zikomeye 5 gusa (chars) ngo rugiye guhangana n’igihugu cya Afurika y’epfo gifite ingabo muri Monusco kandi cyo gikora izo ntwaro ndetse ni iziziruta ! Ntabwo rero gutsimbura ONU mu mujyi wa Goma byoroshye kuko kwaba ari ugusuzugura ONU yose ariko cyane cyane ibihugu byoherejeyo ingabo zabyo nabyo bigomba kurwana ku ishema ryabyo! Umuryango wa SADC wo usanga Kabila yaratanze ibintu byinshi mu mishyikirano ya M23 kuburyo ibyo yasabwa guha M23 birenze ibyo yayihaye yemera kubonanira nayo mu mishyikirani i Kampala kwaba ari ukumugondoza kandi imyumvire nkiyo niyo n’igihugu cy’Ububiligi cyakolonije Congo gifite !

http://info-aviation.com/wp-content/uploads/2011/04/AH-2-Rooivalk-Mark-1.jpg

 AH-2 Rooivalk ni kajugujugu kabuhariwe mu rugamba ikorwa n'Afurika y'epfo iri i Goma

 

Madame Marry Robinson usanga hari aho agera agasa nushatse kwisubiramo akavuga ko ikibazo ari politiki izagikemura kandi ko atari Congo igomba gushyikirana gusa n’abayirwanya bakoresha intwaro ! Umuntu ashobora kugira impungenge ko uyu mudamu Marry Robinson ashobora kuzavuga nka Perezida Kikwete, agasaba u Rwanda narwo gushyikirana na FDLR maze Kagame akazamukocora ! Kuwa kane taliki ya 5/09/2013, hateganyijwe inama i Kampala y’ibihugu by’umuryango mpuzamahanga w’akarere k’ibiyaga bigari uzasuzuma uko amahoro yagaruka muri ako karere, twizereko umwanzuro uzafatirwamo utazavuguruza icyemezo cy’akanama gashinzwe amahoro ku isi cyangwa ugahahamura u Rwanda dore ko abasenga bahanuye ko ukwezi kwa cyenda 2013 hazafatwa ibyemezo bizahahamura abategetsi b’u Rwanda !


Birabe ibyuya !


 

Ubwanditsi

 


Mu cyumweru gishize ntibyari byoroshye i Goma , nimwirebere:

 


 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article