Politiki: N'ubwo Paul Kagame na leta ye bangiye Twagiramungu Faustin gukoza ikirenge mu Rwanda,ntibujije ko ishyaka rye RDI rikomeje gushinga imizi mu gihugu!

Publié le par veritas

Faustin Twagira Mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by'ishyaka, nyuma y'ikiruhuko cy'impeshyi, kuri iki cyumweru kuwa 01 Nzeri 2013, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.


Mu ngingo zasuzumwe, harimo inzitizi muri gahunda yo kwandikisha ishyaka mu Rwanda, n’ibikorwa biteganyijwe mu gukomeza urugamba rwa politiki, ari mw’ishyaka RDI ubwaryo, ari no mu bufatanye bwa RDI n'andi mashyaka atavuga rumwe na Leta y’i Kigali.

Ku byerekeye imbogamizi ku butumwa bw’Ishyaka Prezida wa RDI atashoboye kujyamo mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe tariki ya 20 Kamena 2013, inama yamenyeshejwe ko ubutegetsi bw’i Kigali bwimye Nyakubahwa Twagiramungu uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda, bikaba byarabaye ngombwa ko asubirana pasiporo ye y’Ububiligi, nyuma y’iminsi irenga 70 Ambasade y’u Rwanda i Buruseli yari iyimaranye.

Igitangaje ni uko ubwo butegetsi nta mpamvu bwatanze, ibyo bikaba bigayitse kandi binyuranyije n’imigenzereze myiza yagombye kuranga ububanyi n’amahanga. Inama yamenyeshejwe kandi ko pasiporo y’u Rwanda Nyakubahwa Twagiramungu yasabye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2013, nayo atarayihabwa, kandi ubundi ngo ubusanzwe itangwa mu gihe kitarenze amezi atatu. Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryaboneyeho umwanya wo kongera kugaya Leta ya FPR-Inkotanyi : kuba yima uburyo bwo gutaha mu gihugu cye umunyarwanda ubishaka kandi ugifitiye imigambi yo kugiteza imbere, birarushaho kuyitesha agaciro imbere y’amahanga n’abaturage b’u Rwanda, dore ko abenshi muri bo nta n’ikizere bari bayifitiye !

Ku byerekeye urugamba rwa demokrasi, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryongeye gushimangira gahunda zaryo, zirimo gukorera politiki mu Rwanda, rititaye ku mananiza agamije kurica intege no kubangamira muri rusange imikorere y’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Prezida Kagame. Kuri iyo ngingo, inama yishimiye ko abenegihugu bifuza impinduka ya politiki bakomeje kwiyongera, cyane cyane mu rubyiruko, nk’uko bigaragazwa n’ivuka ry’amaclubs ya RDI hirya no hino mu Rwanda, kimwe n’ubutumwa bwo gushyigikira imigambi y’ishyaka ryacu bukomeje kutugeraho, cyane cyane nyuma y’ikiganiro Nyakubahwa Twagiramungu yagiranye na Radio-Télévision IKONDERAInfos tariki ya 28 Nyakanga 2013.


Niyo mpamvu ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryongeye kwizeza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ko rifatanyije n’indi mitwe nyarwanda iharanira ko ibintu bihinduka koko, rizakora ibishoboka byose kugira ngo mu Rwanda haboneke vuba urubuga rwa politiki rwazanira igihugu cyacu demokrasi nyayo, amahoro arambye n’imibereho myiza bishingiye ku bwisanzure bwa buri wese n’ubwumvikane bwa bose, nta vangura iryo ari ryo ryose.


Mu kurangiza, Ishyaka RDI ryamaganye byimazeyo ibikorwa gashozantambara bya Leta ya Kagame ikomeje gukurura imirwano y’urudaca n’umutekano muke mu gihugu cya Kongo no mu turere tw’u Rwanda twegereye imipaka. By’umwihariko, ishyaka RDI rirasaba ko hakorwa anketi ku bikorwa by’ubugome n’ubwicanyi byo kurasa ibisasu ku baturage b’inzirakarengane, ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga.

 

 

Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 02 Nzeri 2013

 

Mbonimpa Jean Marie

Umunyamabanga Mukuru wa RDI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article