RDC-M23: Inama ya Loni yamaganye bidasubirwaho umutwe wa M23 n'abawutera inkunga !

Publié le par veritas

Ladsous.pngMu nama yihariye yabereye mu muryango w’abibumbye i New York kuri uyu wa kane taliki ya 27/09/2012 yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo nkuko byifujwe n’inama rusange ya 67 y’uwo murwango ; Hervé Ladsous wungirije umunyamabanga mukuru wa Loni mu bibazo by’umutekano ku isi yaganiriye n’abanyamakuru , abagezaho muri make ibyavuye muri iyo nama.

 

Kuri we ngo abari bateraniye muri iyo nama bose , bagaragje impungenge batewe n’ikibazo cy’umutekano muke n’ubuzima bw’abantu bahungabanywa n’intambara biri muburasirazuba bwa Congo. Ayo makuba yose aba muri ako karere bakaba yageretswe ku mitwe yitwaza intwaro iteza umutekano muke muri ako karere ariko cyane cyane umutwe wa M23. Abari muri iyo nama bamaganye bivuye inyuma ibikorwa bya M23 kimwe n’ibihugu biyifasha ndetse bikanatera inkunga n’indi mitwe iri muri ako karere. Ladsous yavuze ko ubu ikihutirwa ari uguhagarika imirwano noneho hagakurikiraho guhana abateye ayo makuba nyuma hakaza guhumuriza abaturage ! Inama ishinzwe amahoro ku isi ikaba izafata ibyemezo ndakuko kuri icyo kibazo muri uku kwezi kwa Cumi kugiye kuza.

 

Iyo nama ikaba yarateguwe mu mwiherero n’umunyamabanga mukuru wa Loni Bwana Ban Ki- moon ikaba yari yitabiriwe na Perezida Kabila wa Congo (RDC), Paul Kagame w’u Rwanda na Sata wa Zambiya. Hari kandi n’abahagarariye CIRGL ariko kanama mpuzamahanga k’ibihugu bigize ibiyaga bigari by’Afurika , intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, intumwa z’ibihugu by’umuryango w’ibihugu by’i burayi n’umuryango wa SADC.

 

 

Source : Radio des nations unies

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article