Mu Rwanda, nyuma yo gusenyera abaturage amazu ngo ni Nyakatsi noneho ni amazu ya beto ubutegetsi bw’abasajya buri gusenya bugasiga inzitiro (clôture) !

Publié le par veritas

Gusenya-beto.pngNdlr : Umusomyi w’iyi nkuru yagize ati « None ko basize cloture n'ukuvuga ko yemerewe kuba muri cloture ?yebaba we abantu baritonda n'ukuri kw'Imana inzu yuzuye hasi ?njye ndumva kugira uyu muyobozi yumve uburemere bwo gusenyerwa mu minsi mibi nkiyi inzu nk'iyi nawe bamusenyere iye yumve agahinda uyu muryango ufite .mbega ubukunguzi weee ndumiwe pe ! »

Umugabo witwa Banguwiha utuye mu Murenge wa Gisozi Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo, yasenyewe inzu kuwa Gatatu tariki ya 26 Nzeri ku manywa y’ihangu. Ubwo twageraga ku nzu ya Banguwiha yari imaze gusenywa, yadutangarije ko yamenye ko ari busenyerwe inzu ahagana saa tatu z’igitondo, ubwo Umuyobozi w’Umurenge Patricie yamubwiraga ko inzuye iri buze gusenywa kubera ko yubatse mu buryo butubahirije amategeko.

Banguwiha yatangarije IGIHE ko ajya gusenyerwa inzu yabwiwe bitunguranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, nyamara ngo yajyaga amuhamagara mu biro, akamubwira ko yagabanya igisenge cy’inzu ye ati “ Iby’uko nubatse nta byangombwa bije ubu bagiye ku nsenyera”. Banguwiha ngo akimara kumva ko ashobora gusenyerwa yahise asaba Ubuyobozi ko bamubabarira akagabanya igisenge, aho kugirango asenyerwe ibi ngo Ubuyobozi bw’Umurenge bwarabyanze butegeka ko inzu isenywa, aribwo yashyirwaga hasi.

Guhohotera.pngBanguwiha abajijwe na IGIHE niba afite ibyangombwa byo kubaka yatubwiye ko agura iki kibanza harimo inzu ati ”Nasabye icyemezo cyo kubaka uruzitiro (cloture) kuko ari itegeko, icyangombwa barakimpa nyuma nibwo naje gusana inzu yanjye yari irimo.

Murekatete Patricia aganira na IGIHE, yatubwiye ko uyu mugabo yubatse nta byangombwa afite, ari nayo mpamvu bafashe umwanzuro wo kumusenyera.

Yagize ati” Banguwiha yubatse nta muntu umuhaye uburenganzira. Uburenganzira afite ni ubwo kubaka uruzitiro (cloture), ibindi yabikoze tumubuza aranga arubakaInzu yashenywe yari yubakishije “Block Ciment” kuva hasi kugera ku gisenge, aha twabajije Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi impamvu Banguwiha bamuretse akubaka inzu ikuzura kugeza ubwo itahwa n’umuryango we maze adusubiza ko iriya nzu ayubatse mu gihe gito cyane.

Ati ”Kandi n’ubwo byaba ari ugusana ibyangombwa bitangwa n’umurenge, none we afite ibyangombwa byo kubaka uruzitiro nabyo yahawe n’akarere”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricia yavuze ko ibyo Banguwiha yatangarije itanagzamakuru ari ukubeshya ko ahubwo inzu yayikubise yose akayishyira hasi agatangira kubaka bundi bushya.

Gusa aha ntabwo ahuza n’abaturage baturanye na Banguwiha, kuko bo bavuga ko aha hantu hari inzu ikomeye yari icumbitsemo umusaza akaba ariyo Banguwiha yasannye. Ku murongo wa telefoni twaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, tumubaza impamvu habaho ibikorwa nk’ibi byo gusenyera umuntu kandi yarubatse ubuyobozi bubibona, maze adusubiza ko iyo wubatse nta byangombwa usenyerwa.

Abaturage bari baje gutwaza Banguwiha ibintu kugirango imvura itabinyagira, bavugaga ko ubuyobozi bw’umurenge bwahemutse gusenya inzu yuzuye abantu bayituyemo, kandi yarubatswe igihe kirekire umurenge ubibona. Ubundi iyo umuntu agiye gusana abanza gusaba uburenganzira, ibi byakorwaga n’akarere ariko ubu byashyizwe mu maboko y’umurenge, mu rwego rwo korohereza abaturage.

Inkuru y’igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

ibintu aba bantu bakora ntaho bitaniye ni ibyinterahamwe

nako birazirusha

Répondre