RDC: Imishyikirano ya Kampala isa niyahagaze kuko umutwe wa M23 usabwa kwisenya , ukarambika intwaro hasi mu maguru mashya !

Publié le par veritas

http://wscdn.bbc.co.uk/worldservice/assets/images/2012/09/19/120919142134_mende_drc_304x171_afp_nocredit.jpgHashize iminsi mike intumwa za leta  ya Congo n’inyeshyamba za M23 zigeze i Kampala mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo gusubukura imishyikirano yari yarasubitswe bitewe n’intambara yahuzaga ibice bibiri byari bihanganye muri izo nyeshyamba.

 

Mu gihe ubu iyo mishyikirano yongeye gusubukurwa , impande zombi ntizivuga rumwe na gato ; leta ya Congo irasaba inyeshyamba za M23 ko zigomba kwisenya , zikarambika intwaro hasi. Leta ya Congo irasaba izo nyeshyamba za M23 kubahiriza icyo kifuzo vuba cyane bitewe ni uko zacitsemo ibice 2 kandi n’umuryango w’abibumbye ukaba waramaze gufata icyemezo cyo gushyiraho umutwe wa gisilikare udasanzwe wo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo na M23 irimo.

 

Umutwe w’inyeshyamba za M23 ugenzura igice kinini cy’intara ya kivu y’amajyaryguru guhera mu kwezi kwa mata 2012. Umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende yatangarije BBC dukensha iyi nkuru ko ategereje ko umutwe w’inyeshyamba za M23 wisenya  ukarambika intwaro hasi ; ibyo akabivuga ashingiye ku mategeko ya leta  ya Congo no kucyemezo cy’umuryango w’abibumbye cyemeza ko umutwe w’inyeshyamba za M23 utemewe n’amategeko !

 

Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za M23 Bwana Bertrand Bisimwa nawe aremeza ko imishyikirano y’i Kampala hagati ya leta  ya Congo na M23 ntacyo izageraho igihe cyose umuryango w’abibumbye uzaba wohereje ingabo zo kuwurwanya mu burasirazuba bwa Congo ; akaba yakomeje avuga ko Leta  ya Congo igomba guhitamo amahoro cyangwa intambara.

 

Kubera icyemezo cya ONU cyo gushyiraho umutwe udasanzwe wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, imishyikirano ya Let aya Congo na M23 i Kampala isa niyahagaze kandi na Ministre w’ingabo za Uganda Bwana Crispus Kiyonga watoranyijwe nk'umuhu’a yabuze icyemezo afata !! 

 

Amakuru akomeje kutugeraho ni uko Leta y’u Rwanda n’iya Uganda zarangije kohereza abasilikare mu nyeshyamba za M23 n’ibikoresho bya gisilikare kugira ngo bafashe izo nyeshyamba gufata umujyi wa Goma mbere y’uko ONU iwoherezamo umutwe w’ingabo zidasanzwe zo kurwanya M23, bityo izo ngabo za ONU zikazabura aho zifata ikicaro,bityo ikazatuma umuryango w’abibumbye wisubiraho ku cyemezo wafashe cyo kurwanya M23 n’indi mitwe.

 

Mu kurwanya umutwe wa M23, Perezida wa Congo Joseph kabila yavuze ko azakoesha inzira 3 icyarimwe arizo iya gisilikare, ububanyi n’amahanga na politiki ; none bitangiye kugaragara ko izo nzira zizatanga umusaruro, ubu M23 ntihanganye na Congo ahubwo ihanganye na ONU, niba M23 ifashe intwaro ikarwana igafata Goma ndetse n’igihugu cyose ntabwo ari Kabila uzaba utsinzwe ahubwo ni umuryango w’abibumbye wose ! Ikindi twavuga ni uko iyo icyemezo cyo kugarura amahoro gifashwe na ONU ibihugu 5 by’ibihangange ku isi ( Amerika , Ubwongereza, Ubushinwa, Uburusiya n’Ubufaransa) bifite inshingano zo gutuma icyo cyemezo cya Onu gishyirwa mu bikorwa ; ubwo rero M23, yirukanye ONU ni biriya bihugu 5 by’ibihangange yaba itsinze !

 

Intambara ya M23 na ONU ishobora kuzabera M23 nka wa mugani w’igikeri kihaze umwuka gishaka kungana n’inzovu kigaturika !

 

 

 

Ubwanditsi  

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
<br /> Mwikwirirwa mukeka ko ingabo zoherejwe Congo ahubwo ikibazo gisigaye gikomereye abakongomani ni kimwe. None se Kanambe yazanye abasilikari 800 i Lubumbashi b'abanyarwanda, 400 ubu nibo barinze<br /> umugi wa L'shi abandi bari inyuma y'ikibuga cy'indege no hirya no hino. None umuntu utwika inzu arimo aratabarizwa. Kanambe afite uruhare runini mu gusenya igihugu cya Congo. Ahubwo sinzi niba<br /> bikiri ngombwa kuvuga ngo abakongomani kandi nta kongo iriho.<br />
Répondre