Padiri Thomas Nahimana arasubiza Théogène RUDASINGWA Umuhuzabikorwa wa RNC

Publié le par veritas

Thom-ruda.pngNakurikiye nitonze ikigarino cyahise kuri Radiyo Itahuka: Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda taliki ya 28/4/2012aho uwahoze ari Majoro Théogene Rudasingwa yikomye abo yita ABANZI ba RNC, ndetse ashyiramo n’urubuga Leprophete.fr mbereye umuyobozi. Rudasingwa yadushyize mu kebo kamwe n’abo yita Abanyapolitiki bashaje, ngo bamaze igihe kirekire muri opozisiyo, maze twese si ukuduhunda ibisingizo, akora mu nganzo :

(1)Ngo twese hamwe turi ba KIDOBYA, bahaguruka ari uko ibintu bigiye gutungana, kugira ngo babiburizemo. Ariko ibyo bigiye gutungana ntavuga ibyo aribyo. Niba ashaka kuvuga impinduka muri politiki y'u Rwanda ntekereza ko niyo byaba aribyo Rudasingwa atari akwiye kubyiyitirira wenyine, hari benshi bamaze igihe kirekire bahanganye n’akarengane Abanyarwanda bagirirwa.

Kutwita ba Kidobya byerekana ko atemera uburenganzira bwa buri wese bwo kuvuga icyo atekereza. Bivuga na none ko atarakira umuco wa demokarasi wo kunenga ku mugaragaro ibitekerezo, ibikorwa n'imikorere y'abanyapolitiki kugirango twirinde kuzongera kugwa mu kaga, abanyapolitiki babi baturoshyemo!

(2)Rudasingwa yemeza ko mu by’ukuri abatera hejuru ari AGATSIKO gato, ngo kirirwa gatuka abayobozi ba RNC ku maradiyo amwe n’amwe no ku mbuga za internet nka Leprophete.fr . Gusa ntawe utazi ko inshingano ya Leprophete.fr atari ugutukana nk’uko Rudasingwa ashaka kubyumvikanisha ko ahubwo ari urubuga buri wese afite uburenganzira bwo kuvugiraho uko yumva impamvu n’ ingaruka z’akaga twashowemo na FPR Rudasingwa yarabereye umwe mu bayobozi b’imena, hagamijwe gutegura ejo hazaza heza kuri buri munyarwanda.

(3)Ngo aho gutekereza icyarwanya ubutegetsi bw’i Kigali, dufata RNC nk’aho ari we mwanzi wacu : ibi na byo umuntu yabigereranya n’agasuzuguro ku bantu bose bamaze imyaka n’imyaniko bahanganye na système, we ubwe yagizemo uruhare rukomeye mu kubaka nk’uko adahwema kubyigamba. Twibuke ijambo ry’umuhanga rigira riti : “abateza ibibazo, ntibashobora no gutanga ibisubizo”. Bityo rero ntawabuza Rudasingwa gutanga umuganda we, ariko agomba kureka kwigira kamara, indakoreka, rudahigwa, cyane cyane ko nta n’ikimenyetso na kimwe cyerekana ko icyo apfa na Kagame gishingiye mu kuba yaragerageje kurenganura rubanda ubu batawe ku munigo na système yashyizeho na we na Kagame !

(4)Rudasingwa adushinja kuba nta kindi tugira dukora, bityo ngo tukaba dusa n’abafite umurimo wa buri munsi wo kubiba urwango, irondakoko, irondakarere, gutukana no kwijundika abayobozi ba RNC! Niba hari ababona nta muti RNC yabonera ibibazo Abanyarwanda bafite muri iki gihe, ni uburenganzira bwabo: ibyo se nibyo rondakoko...? Ibi Rudasingwa arimo babyita chantage mu gifaransa cyangwa blackmail mu rurimi yumva neza! Ni uburyo budahwitse bwo gushaka gucecekesha abantu !

(5)Rudasingwa yemeza ko ako Gatsiko kacu kazatsindanwa nk’Agatsiko k’i Kigali. Biratangaje.

(6)Rudasingwa asoza atugira inama nziza ko aho kwirirwa dusama isazi mu buhungiro dukwiye kumanuka tukajya i Kigali gufatanya na Kagame kuko n’ubundi ari we dukorera. Iterabwoba.

(7)Rudasingwa aratunenga cyane ko nta masomo twavanye mu mateka y’u Rwanda, cyane cyane aya hafi yateye za jenoside n’impfu z’Abahutu benshi….Aha ngira ngo ariganirira!

Ngayo ng’uko…

Nka Nyir’Urubuga Leprophete.fr, ndiyumva mu bashinjwe ibyo byaha byose biri haruguru aho, nkaba rero nzinduwe no gusubiza Rudasingwa Theogène. Yenda angaye gutinda ariko ntakangaye guhera! Ubutaha nzasubiza na Kayumba Nyamwasa, ikiganiro cye kinshyira mu majwi ku buryo bweruye kurushaho nacyo naracyumvise. Kuganira nta bwoba bijya bintera.

Igisubizo nageneye Rudasingwa ndagishyira mu ngingo 4 zikurikira:

*Abashinze RNC ntawabavuga nabi ngo abakabirize

* Kutemera ibinyoma bya RNC bivuga gukorera Kagame ?

*Aho Paul Kagame tubwirwa na Rudasingwa si uwo yiremeye ?

*Rudasingwa arabeshya Abanyarwanda cyangwa abibeshyaho?

Reka noneho tugire icyo tuvuga kuri buri ngingo.

1.ABASHINZE RNC NTAWABAVUGA NABI NGO ABAKABIRIZE

Ni byo koko hari inkuru zanyuze ku rubuga leprophete.fr zivuga iby’ubwicanyi bwakozwe n’Uwahoze ari Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa. Nyuma hari abahereye kuri izo nkuru bantumira mu biganiro kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda, bampata ibibazo ku byerekeye uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu bwicanyi bwahekuye Abanyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu. Nasubije ibibazo uko mbyumva kandi ndumva ari uburenganzira bwanjye .

Ngaha aho impamvu yaturutse ngo sinakagombye kwemera ko inkuru zivuga ubwicanyi bwa Kayumba Nyamwasa zihita ku rubuga mbereye umuyobozi ! Ngo sinakagombye kwatura ngo ngire icyo mvuga ku “Ntwari ntagatifu zashinze RNC “, ngo kuko ari zo zonyine zizi ibanga ry’uko ziteganya kudukiza ingoma y’Umunyagitugu Paul Kagame, zikatuvana mu buhungiro twatagangariyemo, zikadutahura mu Rwatubyaye !

Icyo mbivugaho :

Iterabwoba ry’aba bagabo, igihe bari ku butegetsi mu Rwanda guhera mu 1994, niryo ahanini benshi mu Banyarwanda bahunze ! None dore iryo terabwoba baridusangishije no mu mahanga ! Ubwicanyi bwa Kayumba Nyamwasa buzwi na bose: amajwi yarafashwe,video ziriho…. Nawe ubwe hari ubwo ajya aramuka neza akabwemera ! Abukurikiranyweho n’Inkiko mpuzamahanga zo mu Bufaransa no muri Espanye. Ubutabera bw’u Rwanda bwo bwarangije kumukatira ku byaha binyuranye yahamijwe.

Kuba Rudasingwa atemera kwamagana ubwicanyi bwakozwe na FPR bari babereye abayobozi bakomeye ahubwo akemeza ko kubatunga agatoki ari ukubiba urwango, gucamo Abanyarwanda ibice, kubiba irondakoko n’irondakarere, hari icyo bisobanuye! Yibagiwe kuvuga ko abavuga ko FPR yagize uruhare rukomeye mu gutsemba Abanyarwanda bafite Ingengabitekerezo ya jenoside. Aha arashaka kutwigisha imibare ubwenge bwacu butapfa gushyikira: Kuri we, n'iyo waba uri mu bantu ba FPR bakoze ibyaha bikomeye, iyo usohotse ugahunga FPR uhita uhinduka umwere, noneho ibyaha bikaba ibya FPR yonyine ! Ibi kandi Rudasingwa akaba atifuza ko hari umuntu wabihinyura, kuko yaba atangiye kubiba irondakoko ! Naragenze ndabona !

Ndagira ngo mbwire Rudasingwa ko guhera ku munsi yahunzeho u Rwanda, nta bushobozi na buke agifite bwo kongera gufungisha, cyangwa gufunga Abanyarwanda umunwa ngo ababuze kuvuga ibyo batekereza kabone n’iyo bitashimisha abashinze RNC n’abambari babo. Ndibutsa ko, nk’uko abahanga barangije kubitera imboni, nta muti w’ibibazo ukunze guturuka kuri banyirabayazana. Yenda koko ntawe uvuma iritararenga ariko abavandimwe bacu bayobora RNC nibagenze make kandi bamenye ko bagomba kunengwa kimwe n'uko nabo banenga Kagame n’abandi, cyangwa se uko banenga ubutegetsi bwariho mbere y’uko bafata igihugu.

Erega ubu ngubu ibihe byarahindutse! Ndagira ngo nibutse Abanyarwanda ko tutakiri mu 1994! Tugeze mu 2012! Abanyarwanda babeshywe bihagije n’Abanyapoliki bishakira utunyungu twabo gusa, abaturage babakurikira bakicwa nk’ibimonyo! Ubu kugira ngo abantu biyemeze gukurikira ba RUHARWA barimbaguye Abatutsi b’inzirakarengane, kimwe na ba bandi bahoze barasa abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi bakoresheje kajugujugu, bakabatsinda mu buvumo, bakica impinja, ingimbi, abakecuru n’abasaza….ntibyoroshye. Umva ko nta somo twakuye mu mateka ya vuba aha da!

2. KUTEMERA IBINYOMA BYA RNC, BIVUGA GUKORERA KAGAME ?

Iyi mitekerereze ya Rudasingwa uremye icyaha gishya cyitwa “Gukorera Kagame “akakigereka ku Banyarwanda bakeneye ibisobonauro ku bwicanyi bwa bamwe mu bashinze RNC, ni igikorwa cy’iterabwoba kitwibutsa byinshi! Ndagira ngo mbwire Rudasingwa ibanga atari azi:

(1)Njyewe padiri Thomas Nahimana NTABWO NDI IMPUNZI, nta n’inyungu na mba mfite zo kuguma mu mahanga. Kandi n’uwahunze ni we umenya aho inyungu ze ziri, cyane cyane ko Abanyarwanda bahunze ari benshi igihe Rudasingwa na bagenzi be bari mu buyobozi bukuru bw'igihugu. Bivuze ko hariho n’abahunze ibyo bikorwa by’ubwicanyi n'ubundi bugizi bwa nabi abantu bakomeje kwibazaho!

Rudasingwa, abo uvuga ko birirwa basama isazi mu buhungiro ,njye sindimo, ariko nibo nyine bibaza cyangwa basaba ko mwabasobanurira ibyaha bikomeye mwabakoreye! Nkumva rero utakagombye kubishongoraho nk’aho ari wowe utanga akaga , ugatanga n’amahoro. Harya ubuhungiro ko nawe wabubayemo, icyo wakoraga byari ukwirirwa usama isazi gusa?

(2). Ntabwo ndi Interahamwe ngo mbe narishe Abatutsi. Nta Muhutu nakubise agafuni cyangwa ngo murase isasu. Ntabwo nasahuye BACAR, nta ruswa nariye, ntabwo nahunze urugamba kuko ntigeze kuba mu ngabo z’igihugu, nta bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu nagizemo uruhare.

(3). Nta rubanza naciriwe mu gihugu cyanjye ngo abe arirwo nahunze.

(4). Ahari icyaha nabarwaho mu Rwanda ni kimwe gusa: ni uko ntashoboye guceceka imbere y’akarengane kagirirwa rubanda. Kandi icyo cyo sincyicuza nta n’ubwo niteguye kugisabira imbabazi!

Kubera izo mpamvu zose rero, Bwana Rudasingwa, sinkeneye ko unyibutsa gutaha mu Rwanda. Nta kintu na kimwe kimbuza gusubira mu gihugu cyanjye, isaha ni isaha, n’ejo wakumva ko natashye, nkajya gufatanya n’abandi Banyarwanda bari ku ngoyi mwabashyizeho guhera mu 1994, guharanira uburenganzira bwacu. Niwumva ko nafashe icyemezo cyo gutahuka iwacu , si wowe nzaba mpunze kuko numva ushaka kwibeshya ko ahari hari abo watera ubwoba ! Ahubwo nagira ngo nkwisabire , ubwo uri muri gahunda yo kubohoza Abanyarwanda, uzanyicire ijisho duhurire i Kigali, dore abakeneye kubohorwa niho babarizwa!

Na none kandi sinabura kwibariza Rudasingwa Théogène niba aho ahungiye ubutegetsi yashyizeho we na bagenzi be, bukaba bumaza imyaka 18 , aribwo yaba yaramenye ko abaturage barengana ? Ese niba yarabimenye mbere y’uko ahunga yaba yarakoze iki kugira ngo we na begenzi be babarenganure! Ese byari ngombwa ko Kagame abahindamo ubudehe kubera impamvu we atavuga, nabo badasobanura, kugira ngo babone uburyo bwo kuvugira rubanda ibashishikaje muri iki gihe ?

3. AHO PAUL KAGAME TUBWIRWA NA RUDASINGWA SI UWO YIREMEYE?

Mu kunshyira mu bo ashinja gukorera Kagame, Rudasingwa yatumye ntekereza ngera kure! Byanteye kwibaza ikibazo gikomeye yenda benshi batajyaga bibaza: Aho ibyo Rudasingwa na Bagenzi be bashinja Perezida Kagame ntibyuzuyemo n’ibinyoma bishingiye kuri za nzagano bo ubwabo baziranyeho?

Twibuke ko kuva bahunga u Rwanda, Rudasingwa na bagenzi be nta kintu na kimwe KIZIMA babona kuri mugenzi wabo Paul KAGAME: ngo ni umwicanyi warimbuye ibihumbi amagana by’Abanyarwanda wenyine (!), ni we warashe indege ya Perezida Habyarimana (wenyine ?),niwe wenyine wishe Perezida Ndadaye na Kabila, ngo ni we wenyine usahura umutungo w’igihugu cyose akarunda mu rugo rwe…… ngo ni we wenyine wateye Kongo yica Abanyarwanda bagera ku bihumbi 300 ! Yegoda, ngo ni we wenyine wafashe iminyago y’intambara mu Rwanda no muri Kongo! Harahagazwe!

Ntituribagirwa inyandiko Rudasingwa yashyize ahagaragara mu kwezi k’Ukuboza 2011, inyandiko yise ngo “Rwanda: A state without a Stateman”, aho yemeza ko mu by’ukuri Kagame atari umuntu nk’abandi ahubwo ari igikoko cyangwa imashini yahangiwe kwica abantu gusa: ngo ubwonko bwe buteye nk’ubw’umuntu wavukiye kurimbura imbaga bita SERIAL KILLER ! Yabivuze muri aya magambo y’urwongereza: Kagame’s mindset is that of serial killer and mass murderer ».

Ibi hari benshi bagiye babyumva bagakoma amashyi, bakabifata nk’ukuri kw’Ivanjiri kuko bibwiraga ko bivuzwe n’umuntu uzi Kagame neza ! Benshi ntibiriwe bashishoza , ngo bumve ko n’iyo Kagame yaba SERIAL KILLER wa kabuhariwe adashobora gukora wenyine ibyaha bamuvugaho byose. Nongere nibarize Rudasingwa: Ese ko mwari mumuzi kuki mwemeye kumuha ubutegetsi? Mwashakaga ko abakorera akazi ko kurimbura imbaga gusa? Ubwo se abantu basabye ibisobanuro mwe mwahoze muri amaboko ya Kagame, bikwiye kwitwa irondakoko koko?

Twibaze kandi twishakire ibisubizo:

(1)Niba Paul Kagame ateye nk’uko Rudasingwa amuvuga, ni ukuvuga SERIAL KILLER, Dogiteri Rudasingwa we niba ari muzima yasobanura ate uko yashoboye kwihanganira SERIAL KILLER, akamukorera imyaka 12 yica abantu urubozo, ntakome ? Ese kuki yageze mu buhungiro kuva mu mwaka w’ 2006 ntakome, agategereza ko uwahoze ari Géneral Nyamwasa araswa ngo abone gutangira gukora politiki ? Uwahera aho akivugira ko politiki nk’iyi y’aba bagabo ari iy’amatakirangoyi no kwirengera gusa yaba abitewe n’irondakarere ?

(2)Rudasingwa na bagenzi be ni Abatutsi nka Paul Kagame, babanye mu buhungiro, basangira akabisi n’agahiye, bafatanya urugamba rwo gusubira mu Rwanda, kandi tuzi ukuntu urwo rugamba rwagoranye,rugatwara n’ibitambo byinshi ! Niba koko Kagame ari UMUSWA (ngo Rudasingwa yamwigishije kuvuga za speeches binanira Kagame burundu !) nk’uko uwahoze ari Majoro Rudasingwa ashaka kumugaragaza, bishoboka bite ko Kagame utarize amashuri menshi nk’aye yashoboye KUMUFATANA ubuyobozi bw’ingabo, akayobora urugamba rwa gisilikari, akarutsinda, kugeza ubwo agera no kuba Perezida w’igihugu ? Abo banyabwenge ba RPF, ubu bari muri RNC, bari he ubwo Kagame yabatwaraga imyanya y’Ubuyobozi bukuru?

(3) Abayobozi ba RNC bakomeza kwemeza ko mu by’ukuri aribo bubatse RPF, bakayishakira inshuti n’abaterankunga, akaba kandi aribo bashyizeho Kagame ngo ababere umuyobozi, nyamara bagahindukira bakavuga ko bababajwe n’ibyo akora, ngo kuko ari SERIAL KILLER, ugiye kumarira Abanyarwanda ku icumu . Abo bantu ahubwo sibo bakwiye kubazwa akaga kose Abanyarwanda bahuye nako bitututse ku ntambara yatangiye le 1/10/1990 n’ubwicanyi bwayiherekeje, nyamara bo bakaba badahwema kwivuga ibigwi no kwemeza ko iyo ntambara yari ngombwa ? None se ko bemeza ko nta NTSINZI bagezeho ngo kuko ari Abanyarwanda bicanye hagati yabo, kuki batamagana iyo ntambara ahubwo bagakomeza gukina abantu ku mubyimba, bigaragaza nk’intwari zarwaniye ubusa kuko baruhiye kwimika SERIAL KILLER ? Uku kwivuguruza ntiguhishe ikinyoma gishobora kuzakora ishyano Abanyarwanda baramutse babagiye inyuma?

(4)Muri make, nta wavuga ko Kagame ari umwere mu byabaye mu Rwanda. Ariko se umuntu yasobanura ate ukuntu abo bose birirwa bamugaragaza nabi yababereye umuyobozi , mu nzego zose ? Wasobanura ute ko Rudasingwa na bagenzi be bibutse kumuvuga nabi no gushyira ahagaragara ibibi bafatanyije (bamugerekaho wenyine!), nyuma y’uko nabo bagezweho! None se ko bemeza ko ari bo bazi ubwenge cyane kurusha na Kagame, aho uruhare rwabo mu gusenya igihugu bimika ingoma irenganya rubanda si runini kurusha uko bo babivuga ? None se Kagame abahora iki ? Ubwoko se?

4.RUDASINGWA ARABESHYA ABANYARWANDA BARI HANZE CYANGWA ARABIBESHYAHO ?

Rudasingwa ni umuntu uzi kuvuga neza, muzamugaye ibindi.Gushukashuka Abahutu bari mu kaga no kubabwira ibyo bashaka kumva arabishoboye cyane ! Ariko iyo usesenguye neza, muri disikuru ze nta gahunda ya politiki nzima iharangwa ! Niyo mpamvu mpamya ko Abahutu yirirwa abeshyabeshya batazamara kabiri bataramutahura. Uko njye mbibona, uwashyira RNC ku munzani yasanga ifite agaciro nashyira mu byiciro bitatu:

(1)Ba Rudasingwa bazagurisha amakarita y’umunyamuryango w’Ihuriro (dore ko anakosha!), binjize amafaranga atari make: ibyo ni Business isanzwe, ntawabuza abantu kwigira mu isoko n’iyo ryaba ribahenda!

(2)Kurangaza Abanyarwanda barambiwe ubuhungiro kugira ngo bakomeze kwibwira ko hari ikiri gukorwa ngo batahe mu gihugu, cyabo RNC, izabigerageza! Gusa simpamya ko inzira izabasubiza mu Rwanda izatangwa na RNC. Nibategereza amaso agahera mu kirere bazikura.

(3)Guhindura RNC INDIRI y’Interahamwe n’Inkotanyi bakoze ibara mu Rwanda, hari ababifitemo inyungu ariko si Abanyarwanda bose bari hanze ! Mu by’ukuri abantu RNC ifitiye akamaro, by’igihe gito, ni abicanyi b’amoko yombi basohotse mu Rwanda bahunga ubutabera. Bene abo babona muri RNC Ihuriro ryabafasha kujya bafatanya kwirengera, bakirirwa bisobanura imbere y’abazungu ko Umwicanyi ari Kagame wenyine. Bameze nk’abashimishwa n’uko bahuje ibyaha ku buryo ntawe uzajya atunga undi agatoki. Philosophie yabo ni ukuvuga ngo “Nta munyarwanda utarishe, twese turi kimwe ! Bene abo nibo bishimiye kuguma mu buhungiro kuko ariho batikanga ubutabera.Ibyo se nibyo bikwiye kwitwa politiki yo kubohoza Abanyarwanda bari ku ngoyi y'ingoma y'igitugu mu Rwanda?

Umwanzuro: Hari icyo nasaba Kagame

N'ubwo Perezida Paul Kagame atari Misekigoroye, aracyafite amahirwe (une large marge de manoeuvre) yo kuba yokoresha ubutegetsi afite mu nzira yo kurenganura Abanyarwanda no guhindura imibereho yabo ya buri munsi ikarushaho kuba myiza. Dore bimwe mu byo yakora bikagira agaciro gakomeye :

(1) Gufungura urubuga rwa politiki, gusubiza Abanyarwanda uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza bagamije kubaka igihugu, kabone n’iyo baba banenga ibibi ubutegetsi bukora.

(2) Gufungura Abanyapolitiki bafunze (Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi, Bernard Ntaganda…,) n’abanyamakuru, n’abandi bafungiye impamvu za politiki, bagasohoka, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

(3)Gusaba abahunze bose gutaha mu Rwanda, bahagera bagasubizwa imitungo yabo kandi uburenganzira bwabo harimo n’ubwo gukora politiki bukubahirizwa.

(4) Gutanga ihumure kuri buri muturarwanda no gukorana ibishoboka byose ngo Umutungo w'igihugu usaranganywe neza kandi bigere ku Benegihugu bose.

(5). Gusaba Abanyarwanda imbabazi z’ubwicanyi ingabo ze zakoreye mu Rwanda no muri Congo.

(6). Kureka Abahutu biciwe ababo nabo bakabashyingura mu cyubahiro kandi bakibukwa. Nibyo koko hakenewe IMPINDUKA muri politiki y’u Rwanda, ariko iyo mpinduka yaba nziza ari uko idaherekejwe n’indi mivu y’amaraso! Ibitambo twatanze birahagije.

Imana irinde u Rwanda intambara z’urudaca.

Padiri Thomas Nahimana  (leprophete.fr)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Uyu mupadiri NAHIMANA afite ibitekerezo iyo ataba umwextremiste w'umuhutu. Biriya avuga kuri iriya groupe ya RUDASINGWA ni ukuri. Bari muri business, barashuka abazungu n'abahutu bamaze abantu
bababeshya ko bazi Kagame, bazi n'uko bazamuvunaho bakabacyura muri ka Paradizo kacu Rwanda tumaze kongera kwiremera. Nta kindi bapfuye na KAGAME uretse ubwextremiste bwabo. Kuri bo bumvaga
batsemba umuhutu wese bagatwara ibintu bye. RUDASINGWA we ubwe yajyaga avuga ko asangiye n'umuhutu yaruka. None ibihutu byo mu mahanga byamaze abantu biribwira ko bibonye agakiza, bigiye kwongera
kubona urwagasabo. Yewe! Koko mwaretse Kagame, ko kera ahubwo muzamwifuza mukamubura. Uretse ibyo by'amateka y'ubwicanyi bw'abahutu bamugerakaho, koko Kagame ayobora nabi gute? Hari irondakoko
agira, hari umuturage abuza uburenganzira bwe koko tuvugishije ukuri, hari umwana ubuzwa kwiga kubera ubwoko bwe koko nka kera. C'est vrai kubera amahano yabaye, ntuzavuga ibituganisha mu
irondakoko ngo akwemerere. Ni nacyo yapfuye n'iyo groupe ya ba RUDASINGWA.Ni abextremistes b'abatutsi banga abahutu urunuka. Barashaka kubagira ikiraro muri business zo kubeshya abazungu kugira
ngo bibonere amafaranga. KAGAME ni trop sévère koko. Utabaye sévère nka KAGAME ntiwashobora abanyarwanda. Abantu benshi turabimukundira. Mumwite umwicanyi, Dictateur, uwamaze abahutu muri Kongo,
ibibi byose, tubabwira iki!!on s'enfoue!!! Iyo niyicariye hano i Kimironko, nkaba nzi ko Kagame ahari, mba nizeye umutekano wanjye!!! Nivira mu mujyi saa tanu z'ijoro, urw'amaguru, nifatiye
agacupa kanjye, nkitahira Kimironko, nta bwoba, izamarere nzipepera. Kera se twigeze tubibona. Icyo mwibeshyaho ni kimwe cyane cyane abari hanze. Igihe mutazahindura langage zishingiye ku moko,
niyo KAGAME azaba atakiriho, bizabagora hano mu gihugu. Nutaza ushyire imbere ubumwe bw'abanyarwanda, udushakira iterambere, umutekano,  utaganisha mu kintu cy'amoko aho uzarutaha, le
contraire murata igihe. Abanyarwanda barababaye bihagije, kandi KAGAME yabigezeho, uburozi bwiza yabugejeje mu banyarwanda, simbona wowe NAHIMANA icyo uzaza ukorera abanyarwanda ku buryo
bazakujya inyuma kurusha Kagame. Iyo tumwita RUDASUMBWA, s'ibikino, kandi yabatsinze ntacyo afite, ubu se koko uko ahagaze mwakandira he!!!!!! Mbabwira iki!!!Icyokora niba kwandika mumutuka
byarimo intwaro aho aba yaravuyeho kera. mais amaze 18 ans, ari ko arushaho gkundwa. C'est mon point de vue, niba nibeshya reka RUDASINGWA akomeze abarye amafaranga, muzagwa ishyanga. INAMA
NZIZA, NI UGUCA BUGUFI, MUKEMERA AMAHANO MWAKOZE, KAGAME arumvikana, byose byahita birangira. Mais kumva ko gusakuza, kwita Kagame ibibi byose, guhanura indege, kwica abahutu muri Kongo etc....
murata igihe. Umwana umaze 18 ans utazi ibyo ni uguta igihe. isi irahinduka, murasaza, ntawuzakomeza ayo mateshwa yanyu.

Répondre
K

Birambabaje kuba watsinzwe amatora kandi wari Perezida uri ku mwanya, iyo commission électorale yanyu ikora ite koko ? kuki utayikomboye mbere
y'uko ikugeza aho hose ?

Iwanjye byose mba nabipanze ku buryo amatora atangira nzi amajwi nzabona ku mugaragaro ngo mbone ibyo nereka abazungu bene wanyu ngo banyihere amafranga nkeneye yo kuzamura abaturage mbakura mu
bukene aliko ntanibagiwe gusaguraho ayo gufata neza indege zanjye no kugura ibitwaro byo kwirindira ubutegetsi nako akalima kanjye u Rwanda.

Iyo bigenze neza njya mu baturanyi badafite imbaraga nkikurirayo utubuye tw'agaciro nzakuramo ayo mpemba abanyamakuru n'abandi banyamagambo bahangana n'abamparabika iyo za burayi na Amarika, niko
nshobora kwiyegereza Tony Blaire na pasteur Warren... bakanangira aho ntashobora kwigerera

N'ubwo ugiye, ndagushimira ko wamfashije gukuraho Kaddafi kuko yashakaga guhaka abaperezida bose ba Afrika kandi byanamfashije kubohoza umutungo we wali waranyanyagiye mu Rwanda rwanjye, nka
Rwandatel na NOVOTEL UMUBANO , ubu nsigaranye ikibazo cy'amacakubiri hagati y'abayisiramu, nzakirangiriza ku mahoro nibyanga mbashyiremo urusasu !

Sarkozy we... igendere sinakwangaga aliko uzagaruke unsure nkwereke uko bategeka kuko ushobora kuzabusubiraho cg ugategura umuhungu wawe byibuze ukazasaza ufite umwana muli Elysée .... Humura
kwiga sibyo bituma uba Prerezida nawe n'ubwo byamunaniye ashobora kuzaba we nkanjye utararangije ayisumbuye y'aho .... niveau bac

Hollande banguka mu ruhando rw'abagaga nkanjye aliko nutadufasha gukanda abahutu bidegembya aho bananze kutuyoka, tuzagushyira nawe kuli Liste y'abakoze génocide mu rwanda

Harakabo u Rwanda rwa Kagame Paul

Répondre