Padiri Thomas Nahimana araganira na Kayumba Nyamwasa: Aho Abasilikari si bo bivanga muri politiki ? (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Thoma-Nyamwasa.pngKayumba Nyamwasa akimara gutanga ikiganiro, le 5/5/20012, kuri radiyo Itahuka: Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda, bamwe mu bacyumvise bahereyeko bamenyesha ko hari ibyo yamvuzeho. Ubwo nanjye nihutiye kumva icyo kiganiro.Nasanze Kayumba yaravuganye ikinyabupfura, avuga ibintu uko abyumva. Gusa rero ubwo yamvuze , nanjye sinarekera aho ntagize icyo mwibwirira. Uretse kwerekana icyo twumvikanaho ndagaruka no ku ngingo 2 yavuzeho zinyerekeye, ari zo: Gutandukira no gukingira ikibaba Umunyapolitiki  Faustin Twagiramungu.

I. Mu by’ukuri, hari Igitekerezo cy'ingenzi (Principe)  nasanze numvikanaho na Kayumba Nyamwasa: Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka, kwaba kunenga abanyapolitiki cyangwa se kubashima. Ibi nanjye ndabyemera. Akaba ari nayo mpamvu nafatanyije na mugenzi wanjye padiri F.Rudakemwa dushyiraho urubaga Leprophete.fr rwemerera buri wese gutangaza icyo atekereza! Nta we ndabona wakomeretse cyangwa wapfuye, yishwe na leprophete.fr. Dukwiye kumenyera bwangu amahame ya Demokarasi, ushyizwe mu majwi akisobanura adatukana, ubuzima bugakomeza.

II. Kayumba aranshinja gutandukira.

Gutandukira ni ukuvuga ibitakureba cyangwa gukora akazi katari akawe! Mu kunyemeza ko ntandukira, Kayumba Nyamwasa ashingira ku ngingo ebyeri: Kuba ndi umupadiri(A) ngo no kuba hari abo ncira imanza(B)!

A. Umupadiri utanga ibitekerezo bya politiki aba atandukiriye?

Kuri Kayumba kuba ndi umupadiri, bimfunga amaso n’umunwa nkaba ntacyo nkwiye kubona cyangwa kuvuga ku byerekeye politiki y’u Rwanda. Ni byo koko hari abantu batari bake batekereza nka Kayumba bibwira ko umupadiri ari umuntu ugomba kuvuga ibya gatigisimu gusa, ubundi agaterera abakirisitu amasengesho, akarya amaturo y’abakirisitu, akiryamira, agasinzira, intambara yatera akicwa nk’abandi bose, akigira mu ijuru!

Ndumva naba nzi ibyerekeye umurimo w’abapadiri kurusha Kayumba Nyamwasa. Burya rero padiri si impumyi kandi si imburamukoro. Mu bihugu byose byo ku isi, padiri ni umunyagihugu nk’abandi (citoyen); agira inshingano n’uburenganzira nk’ibya buri wese ndetse akagerekaho n’akarusho ko kuba ashinzwe kurebera abatabona no kuvugira abatazi kwivugira. Si ibyo gusa, mu nshingano padiri mushya yiyemeza, hari idasanzwe ivugwa muri aya magambo “Bene abo rero...nibo bashinzwe guhara amagara yabo mbere y’abandi…kubera umukiro utanga “. Niba hari abatari babizi nibabimenyere aha.

Reka ngaruke  ku byerekeye politiki y’ u Rwanda. Dukurikije akaga gakomeye igihugu cyacu cyanyuzemo n’ibibazo bikomeye kikirimo, abapadiri b’Abanyarwanda ntibashobora gukomeza kuba indorerezi ngo babe bakiri Abashumba bajyanye n’igihe. Mu gihe cy’amahoro, ibya politiki biharirwa abanyapolitiki, abapadiri bakibanda ku byo kwigisha ijambo ry’Imana gusa. Ariko mu bihe bikomeye by’intambara, umwiryane cyangwa iyo abaturage batsikamiwe bikabije n’ubutegetsi bw’igitugu,  bijya biba ngombwa ko buri mwenegihugu atanga umuganda we. Aha nyine ni naho abapadiri bagomba gufata umwanya w’ibanze mu guhara amagara yabo hagamijwe umukiro wa benshi ! Ese mwari muzi ko hari n’ubwo bamwe mu bapadiri barekera bagenzi babo umurimo wihariye wa gisaseridoti , maze bakinjira ku mugaragaro mu rugamba rwa politiki kugira ngo bafatanye n’abandi benegihugu kurwanya akarengane no kubaka igihugu giharanira amahoro n’iterambere risaranganyijwe na bose ? Ndahamya ko politiki y’u Rwanda muri iki gihe idusaba twese kwitanga, buri wese mu bushobozi bwe. Kayumba Nyamwasa niyumve ko n’abapadiri badahejwe. Erega niyo mpamvu abapadiri b’ubu batacyiga gatigisimu gusa!

B. Ngo hari abo ncira imanza kandi inkiko zitarakora umurimo wazo.

Kimwe mu byica politiki y’i Rwanda ni uko tuyivanga no gukina n’amagambo (jeu de mots)! Niba Kayumba yarize amategeko nk’uko bivugwa, azi icyo guca urubanza bivuga, ntayobewe ko bikorerwa mu rukiko kandi bigakorwa n’umucamanza! Njye ko ntari umucamanza, nkaba nta n’urukiko mfite, nacira umuntu urubanza nte?  Gutanga ibitekerezo bihindutse bite guca imanza?

Uko byamera kosa, sinirirwa ngaruka ku kiganiro natanze cyerekeye amategeko  akurikizwa iyo umuntu yakoze ibyaha bikomeye cyane (crimes), akabikorera ku kabona bose (flagrant délit), agafatwa amafoto, akavugira ku maradiyo…. Bene uwo munyacyaha uhora aherekezwa n’induru ya rubanda rwamwiboneye ahemuka, kumufata nk’umwere (présomption d’innocence) ni nka “tactique” amategeko yo mu bihugu by’Ubulayi yagennye mu buryo bwo kumufasha kutagirirwa nabi mbere y’uko urukiko rumuhamya icyaha burundu. Gusa ntibivuga ko adakurikiranwaho ibyo byaha, ndetse bikaba ngombwa ko atangira kuvutswa uburenganzira bumwe na bumwe, nko kuba yafungwa by’agateganyo kandi ataraburana. Twibuke ko muri Amarika ya ruguru (USA) ho bakurikiza ibyitwa“présomption de culpabilité”: ukekwaho ibyaha bikomeye afatwa nk’uwahamwe n’icyaha kugeza igihe azashobora kwerekanira ko ari umwere ! Uretse kwigizana nkana se, ibi Kayumba arabiyobewe?

Icyitonderwa!

Mu kiganiro cye, hari aho Kayumba Nyamwasa ashaka kutwumvisha ko ikibazo cye gisa n’icya Jenerali Garasiyani KABIRIGI waciriwe urubanza n’urukiko Mapanabyaha rwa Arusha, akagirwa umwere ngo kandi yarayoboraga ingabo!  Ibi byanyibukije undi muntu uheruka kunyuza igitekerezo cye kurileprophete.fr, wageragezaga kutwemeza ko ibya Kayumba Nyamwasa bisa rwose n’ibyabaye  ku musilikari w’umufaransa witwaga Général De Gaulle (1890-1970) wigometse kuri Leta y’Ubufaransa, agahungira i Londres (Kamena 1940), Inkiko za gisilikari z’Ubufaransa zikamucira urubanza ubugira kabiri ( yabanje gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 4 no kwamburwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa, hanyuma aza no gukatirwa igihano cyo  kwamburwa amapeti yose ya gisilikari n’igihano cyo kwicwa rugeretse) nyamara akaza kubohoza Ubufaransa atsinze Leta yakoranaga n’Abanazi!

Uwakumva ibigereranyo nk’ibi ntashishoze yagira ngo ni ibitekerezo bizima! Nyamara ni ibinyoma by’umwimererebyenda gusa n’ukuri, bita Sophismes muri philosophie. Kenshi ubikoresheje aba afite ubushake bwo kubeshya rubanda mu cyayenge!

*Général De Gaulle ntabwo yigeze agira uruhare mu kurimbura Abanyagihugu b’Abafaransa cyane cyane ab’abasivili nk’uko Nyamwasa yabigenje. Ikindi ni uko ubutwari bwa Général de Gaulle n’akamaro yagiriye igihugu cye  byabayeho koko, amateka yarabyanditse! Naho akamaro ka Kayumba Nyamwasa, ko kurengera abo yari ashinzwe guha umutekano karacyari INZOZI nsa!

*Jenerali Garasiyani Kabirigi wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, na we ntakwiye kugereranywa na Nyamwasa! Muti kubera iki?

(1)Ntaho nigeze kumva ko Jenerali Kabirigi yaba yararimbaguye abaturage b’abasivili b’Abanyarwanda, ngo hanyuma ajye ku maradiyo na za televiziyo mpuzamahanga yivuge ibigwi, ko we adashinzwe gufata imfungwa, ko we arasira abaturage kubamara! Nyamwasa we yarabikoze.

(2)Ikindi kandi Jenerali Kabirigi nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu, nta mashyaka ya politiki yashinze, ngo yishyire imbere y’abantu ngo nibamukurikire, agiye kubabohoza.

(3) Icya gatatu ni uko Jenerali Kabirigi yagejejwe imbere y’urukiko, agafungwa by’agateganyo imyaka itari mike (11!), urubanza rukabaho, Urukiko rukaba rwaremeje bidasubirwaho ibyo abantu bari basanzwe bazi, ko Jenerali Kabirigi yakoze umurimo we wa gisilikari neza, yewe akaba yaranayoboye urugamba mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga, bityo akaba nta byaha bimuhama. Na Leta ya Paul Kagame ubwayo yarabyemeye kandi ubundi ikunda guhazira!

Niba Kayumba na we yizeye kuzagirwa umwere n’ urukiko, Bonne chance! Mu gihe bitaraba, yari akwiye gucisha make, akubaha Abanyarwanda bazi ibyaha bikomeye yabakoreye ubwo yabatsemberaga imiryango, bakaba batamubonamo UBWERAMUTIMA bukwiye Abalideri bafasha abaturage kwibohoza ingoma y’igitugu ya FPR. Na none ariko reka tubyumvikaneho, padiri Thomas nta bubasha afite bwabuza Kayumba Nyamwasa gukora ibyo ashaka, aha turi mu rwego rw’ibitekerezo, ntitukitiranye ibintu!

III. Aho abatandukira si ABASILIKARI bivanga muri politiki?

Sinzi impamvu, nyuma ya BILAN iremereye y’ubutegetsi bw’abasilikari mu Rwanda, Abanyarwanda badatobora ngo bavuge ku mugaragaro ko barambiwe Abasilikari muri politiki !

Ubundi, mu bihugu byateye imbere muri demokarasi cyangwa ibiri mu nzira yo kuyiharanira, Abasilikari ntibemerewe gukora politiki. Abasilikari bafite inshingano yo KUMVIRA abayobozi b’Abasivili batowe na rubanda. Inshingano y’ibanze y’ingabo z’igihugu ni ugusenya umwanzi (détruire l'ennemi) uturutse hanze y’igihugu. Nta kindi. Yewe n’ibyo gucunga umutekano mu gihugu imbere sibo bireba, ni akazi ka Polisi !

Umusilikari washatse gukora politiki, asezera mu gisilikari.  Nta gihugu na kimwe ku isi kigeze kigera kuri demokarasi mu gihe kikiyobowe n’abasilikari kuko ibisubizo bakunze gutanga : ni UKURASA no KWICA!

None se mu Rwanda turashaka iki? Turifuza se gukomeza kuyoborwa n’abantu batazuyaza gufata intwaro zaguriwe kurengera ubusugire bw’ igihugu bakazitunga abaturage bashinzwe kurindirira umutekano , bakabarasira kubamara ?

Rwose njyewe ndareba ngasanga aba basilikari bamenyereye ibyo kwica abaturage, nta politiki nzima bashobora gukora. Umusilikari nyawe yumvikana n'abasikari ayobora, akumvira n'abayobozi b’igihugu cye !

Bwana Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa, Majoro Rudasingwa, Koloneli…, Sergent…..murahamya ko umwanya wanyu uri muri politiki? Mwaretse Abanyapolitiki b’Abasivili bagakora akazi kabo mukareka kubavangira?!

IGIHE KIRAGEZE ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire. Politiki ni ikintu gikomeye cyane ku buryo idashobora guharirwa abafite uburambe mu kurimbura imbaga! Niba dushakira u Rwanda AMAHORO koko, abasivili nimuze duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Abasilikari cyane cyane abazwiho akageso ko kuba baramennye amaraso y’Umunyarwanda, tubashyire mu mwanya wabo. Iyo mpinduramatwara irashoboka, dupfa gusa kubyemera kandi tukabyiyemeza.

IV.Ku byerekeye gukingira ikibaba umunyapolitiki Faustin Twagiramungu.

Na none Kayumba Nyamwasa aranshinja gutandukira ngo nsa n’uvangura abantu, bamwe nkabashinja ibyaha abandi nkabagira abere kandi BARAFATANYIJE! Ahita atanga urugero, akavuga ko nsa n’ukingira ikibaba Faustin Twagiramungu. Yatinze cyane kuri Faustin Twagiramungu , bisobanuye ko ari we yashaka kubwira!

A.Reka rero tuvugishe ukuri.

Kuvuga ngo njyewe nkingira ikibaba Umunyapolitiki wo mu rwego rwa Faustin Twagiramungu, sinumva neza icyo bishatse kuvuga! Naba ndi nde se? Icyakora koko Faustin Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki BAKE b’Abanyarwanda njyewe ku giti cyanjye nubaha kandi nshima. Ni uburenganzira bwanjye. Kandi rero simukunda mpereye ku busa , hari impano n’ubutwari bugirwa na bake njye namubonyeho :

(1) Nko kuba ku italiki ya 8/12/1994 yaramaganye ingoyi n’akandoyi FPR yahondeshaga abaturage mu myaka y’1994-1995.  Icyo gihe nta wundiwabitinyukaga ! Twese ubwoba bwari bwaratumaze!

(2)Kuba ataratinze muri Guverinoma yagiyeho ku italiki 19/7/1994, akayeguramo ku italiki ya 28/8/1995 kubera ko FPRyari ikomeje kwica abaturage kandi we akabona ntacyo yabikoraho .

(3)Kuba yaratinyutse kujya mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2003 kandi akanenga ku mugaragaro akarengane FPR yakoreraga abaturage muri icyo gihe…Nari mu Rwanda, nzi neza uko abaturage babyakiriye neza.

None rero ubwo wowe Kayumba Nyamwasa wemeza ko uwo musaza umuzi neza kandi mukaba MWARAKORANYE, ni byiza rwose! Ariko se bimaze iki kumusesereza ku maradiyo, wagize UBUTWARI ukamushaka, mukavugana, niba hari n’ibyo mwapfuye mukabyumvikanaho? Kandi rero niba munashaka gukora politiki itari imwe ya gisilikari, mukwiye kwiga KUVUGANA n’abandi. Aho ntimugira ngo muri mu kibuga mwenyine?

B.Icyo nanze:

(1)Namaganye nivuye inyuma abakomeza kungira urwitwazo, bagamije gushotora, kwandagaza no gusesereza Faustin Twagiramungu kubera ibyo bamunenga, kenshi biba bitanafite ishingiro kandi nta n'aho mpuriye nabyo. Faustin Twagiramungu ntaripfana, azi kwivugira. Abumva bafite ibyo bamubaza cyangwa bamushinja nimumuhamagare muganire, mujye impaka, ukuri kujye ahagaragara, ikinyoma nacyo gikubitirwe ahakubuye. Mu by'ukuri ni uko politiki yari ikwiye gukorwa n'abiyita abanyapolitiki.

Ku binyerekeye, ndi mukuru bihagije kandi sindi impumyi: mfite izanjye ndangagaciro nemera kandi nkaba mparanira ko zahabwa agaciro mu buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira AMAHORO. Muri zo navuga nk’izi mbona ko ari ishingiro ry’ubutegetsi bushyira imbere inyungu rusange:

*Ubwisanzure(Liberté) n’Ukuri(Vérité),

*Ubutabera(Justice), n’Ubweramutima (moralité) ,

*Ugusaranganya (Juste répartition des richesses nationales ou justice sociale),

*Kubaha umutungo bwite wa buri muturarwanda (respect de la propriété privée) n’Ubutwari bwo kurwanya akarengane(la résistance contre l’oppression).

Umunyapolitiki wese duhuje izi ndangagaciro, nta cyambuza kuganira na we no kumushyigikira.

(2) Abakomeza kuvuga ko Urubuga Leprophete.fr ari urwa Faustin Twagiramungu baravuga impuha zisa n’izigamije gusuzugura Abapadiri bashinze urwo rubuga ! Nongeye kubwira abashaka kumva ko uru rubuga ari urwa Padiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana. Abashaka gucyocyorana na Faustin Twagiramungu bazashake urundi rubuga bajya bahuriraraho, bahe Leprophete.fr amahoro. Murakoze.

Umwanzuro.

Gukora politiki si ibintu byo gukina. Njye ndambiwe politiki mbi y’igitugu, politiki y’Utuzu n’Udutsiko duharanira kwikubira ibyiza byose by’igihugu, yakomerekeje Abanyarwanda benshi, irabica, irabicira, ibagira impfubyi,abapfakazi batagira ingano buzuye igihugu, imfungwa zuzuye gereza zo mu Rwanda no mu mahanga, impunzi z'Abanyarwanda zakwiriye isi yose!

Aho ibihe bigeze, ndabona Abanyarwanda dukwiye gushyira ku ruhande ibintu bisa n’ubutesi n’umuco mubi wo kwituramira (fausse modestie, dangéreuse prudence !) utiza umurindi abatwishe n’ubu bakaba bagikomeye ku mugambi wabo. Uwigize agatebose ntayora ivu ? Dukwiye rwose  guca akenge, tukubura umutwe, tukivugira aho kugira ngo dukomeze kwicwa nk’amatungo !

Abashaka kuba Abanyapolitiki mu Rwanda nibareke ibintu by’imikino y’amacenga.Nibasuzume neza ibyo bavuga n’ibyo basezeranya rubanda : Politiki y’amacoyinda, politiki  y’amaganya cyangwa politiki y'amatakirangoyi dukwiye kuyirwanya, aho yaturuka hose !

Abo tubyumva kimwe ndabashimiye, abo tutabyumva kimwe ntitwajyaho ngo dufatane mu mihogo, ariko bamenye ko nta Cadeau y’ubuntu tuzabaha.

Padiri Thomas Nahimana.

Kandi aho hasi wiyumvire ikiganiro cya Nyamwasa:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/05/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Ndlr: Kabiligi ntabwo yigeze yivuga ibigwi nkibi mu binyamakuru byo kurimbura abanyarwanda nka Kayumba Nyamwasa :

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Mbwire Padiri Nahimana,Rukokoma yumvireho!

Mubyo Padiri Thomasi avuga ko ashima kandi akundira Bwana Twagiramungu,hari ibyo nanjye nemera!
Ariko mu kiganiro cya Kayumba,hari aho yatubwiye(usibye twese twari dusanzwe tubizi!) ko FPR ariyo yakoze ibishoboka byose ngo izina Twagiramungu nka minisitiri w'intebe wa leta y'inzibacyuho abe
ariryo ryandikwa mu masezerano ya Arusha byanze bikunze!!Aho ntibari bamubonyemo irari ndengakamere bashobora kugira ikiraro bambukiraho ngo basenye Urwari rumaze kugaragarira amahanga nk'Indiri
y'ituze n'amahoro?
Twagiramungu dukunze kumwita inararibonye muri politiki(kandi niko biri ndetse nanjye niko mufata!),ariko niba atari ugukunda ibyubahiro,iriya "exigence" ya FPR yagombaga kuyibona
nk'umutego!!
Aherutse no kutwibwirira ko ibihugu by'ibihangange aribyo byasabye ko ariwe washyirwa kuri uriya mwanya!Umenya yaravugaga Amerika,Ubwongereza,n'Ububiligi kuko nzi ko Ubufaransa bwo bwari bwamaze
gutera imboni amacenga y'inyenzi n'abazishyigikiye,maze busaba ko ishyaka MDR ariryo ryahabwa inshingano yo gutanga umukandida!Rukokoma wacu bari bamuzi umuzi n'umuhamuro,kandi nta mugayo,buri
munsi,ibyo yavugaga cyangwa yakoraga ndetse n'abo yahuraga nabo (rwihishwa cyangwa ku mugaragaro) n'ibyo baganiraga byararaga bigeze ku meza ya Mitterand!Ibyo aribyo byose,ibyo Rukokoma avuga
bihabanye n'ibyo Kayumba yahishuriye abatari babizi!!
Musubire mu mateka mwibuke imvururu zabaye mu ishyaka MDR mucyo bamwe bise "Coup d'Etat de Kabusunzu" muri bwumve ko amakenga y' Abafaransa yari afite ishingiro!!!
Nkeka ko ari nayo mpamvu muri iki gihe ijwi rye ritumvikana nk'uko bikwiye muri "chancelleries " za biriya bihugu navuze haruguru kandi ubundi bagombye kumutega yombi kurusha bariya ba
"mukotanyi" bo muri RNC mbona banga "bakamutanga umushi!"
Niyo mpamvu nsanga kumuvuga ibigwi ngo yamaganye akandoya,yareguye,n'ibindi....ntagaciro k'ikirenga bimuhesha.Iyo yanga kuba IGIKORESHO CY'ABICANYI kw'ikubitiro yanga ko izina rye riba urwitwazo
rw'uburiganya bwa FPR, ubu tuba tumureba ukundi!!!
Nta narimwe tuzibagirwa ko uko inyenzi zagendaga ziririmba izina rye,ari nako zarimbaguraga inzirakarengane hirya no hino mu gihugu,kandi ndizera ko atavuga ko atari abizi!Ubona iyo yegura icyo
gihe?Yumvaga se azazibuza gukomeza umwuga wazo wo kwica igihe zizaba zamaze kurwigarurira?Aha niho nzahora mugaya!!!!
Inama namugira rero,ntazongere gusinya inyandiko ze:"Ancien Premier Ministre" kuko kuriwe ni igisebo gituma amahanga amufata nka "Opportuniste/carriériste!" bigatuma atumvwa(inaudible) nk'uko
bikwiye,mu gihe abanyarwanda bamwe bamufata nk'umugambanyi iyo bibutse inkundura ye muri za 1989-1994 ashagawe n'"Amajyogi",mu gihe "ijwi ry'Umubwiriza" ryamuhanuraga rigira riti:SIGAHO KWIBESHYA
UMWANZI!!!
Mbe Muze,niba wemera ko umwanzi w'u Rwanda n'abanyarwanda ari umwe,aho ntibyaba byiza kurushaho wegereye bariya bahungu n'abakobwa bo muri RNC/FDU,Imberakuri n'Intwari mukaganira uburyo
mwafatanya urugamba ko babivuze ukuri ngo:"Umugabo umwe agerwa kuri nyina",cyangwa ngo "igihanga kimwe cyifasha gusara ntikigira inama"???
Maze niwongera kwandikira bariya bazungu uvuga ko aribo bakwimitse,ujye usinya nk'umunyarwanda w'impunzi ishegeshwe kandi irambiwe igitugu n'akajagari mu Rwatubyaye,ahari bazakumva
kurushaho!!!
Nyakwigendera Sebanani alias Pépé-La Rose w'Impala ati:
"Ntugirengo ndaguhana,Oya!Ni inama njyewe naguhaga"!

Répondre
N

Padiri Thomas, uti abarwanya bakananenga ibikorwa bibi bya TWAGIRAMUNGU baguhe amahoro ! Aha uvuze nka ba bagore babashizibisoni batukanira kumugezi bagiye kuvomaho amazi ! Wiyerekanye uko uri !
Aha ndashaka kuvuga ko ibyo Nyamaswa yagushinje ko ukungira Rukokos ikibaba, ubyerekanye, ukanabishimangira. Ukoze ikosa rigaragaza ko nubwo washizeho uru rubuga abantu bisanzuraho
(ndabiguhimiye), ariko utazi ibyitangazamakuru. Inyandiko yawe yari yanteye amatsiko menshi, nsoma nitonze uko wisobanura usubiza Nyamaswa, ariko uburyo urangije iyi nyandyo yawe mbere yo
kwandika umwanzuro, iyo nteruro yonyine irashimangira ko ukorera Rukokos, nubwo uta igihe bwose, kuko ugomba kuba uri impumyi niba koko utazi ubujarajazi bwe muri politiki, Imyitwarire ye mibi
très déstructeurs kubandi banyapolitiki abona ko bashobora kumurusha ubutwari na audience, ubugambanyi bwe burenze bivanze nubugome ninzika ya rurangiza, agirira abanze kumukurikira mu bugambanyi
bwe ubwo yakoreraga FPR abeshya rubanda ngo akuriye MDR yitaga ISHYAKA RYA PAPA ! Niba ushaka amazina yabantu RUKOKOS yashatse gucisaha imitwe ari aho bahunbgiye bakahaka ubuhungiro, ajya
guharabika dosiers zabo, ari abari Arusha ndetse no mu Rwanda. Nawe mubazacirwa imanza arimo, si abo ba Nyamaswa gusa. Sigaho rero kwirengagiza, cyangwa se kuvuga ibyo utazi ! Wikwiha kwigira
inajua kukibazo utazi neza, cyangwa se wirengagiza nkana.

Répondre