Ndasubiza senateri Yohani Damaseni Bizimana : Si Kayibanda wangaga Abatutsi, aho si Abatutsi b'intagondwa bamwangaga ?(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Gouverneur.pngMunyantwari Alfonse, Guverineri utazi amateka y' u Rwanda nka senateri Bizimana !!!

Ubusanzwe hari amagambo umuntu w’umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru atari akwiye kuvuga, ahubwo akaba afite inshingano yo gucyaha n’undi wese wayakoresha. Ariko rero ngo “umwambari w’umwana agenda nka shebuja kandi ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose”. Twasomye ku rubuga igihe.com na hano kuri leprophete.fr ibyo senateri Yohani Damaseni Bizimana yavugiye mu kiganiro i Nyanza le 22/06/2012 ngo Kayibanda na Gitera ntibari abayobozi, bari abicanyi”, maze guverineri w’intara y’amajyepfo, Bwana Munyantwari Alphonse akamwunganira avuga ngo abakomoka mu majyepfo basabwe gukora ibikorwa byiza hagamijwe kurwanya igisebo abahakomoka batagize uruhare muri jenoside batewe n’abo bayigizemo uruhare.

Kugirango umuntu abe umwicanyi, agomba kuba yifitemo urwango. Kugirango umuntu yigiremo urwango rutuma agera n’aho yica mugenzi we, agomba kuba ari injiji bihagije. Kandi Kayibanda ntabwo yari injiji. Iyo aba injiji ntiyari gushobora guhirika ingoma ya cyami, gihake  na gikolonize akoresheje ibitekerezo bye gusa, atifashishije intwaro zimena amaraso ! Yari yifitiye ubwenge kamere burenze urugero. No ku birebana n’ubwenge bwo mu bitabo no mu mashuri, yari umuhanga cyane. Kuba atarashoboye kugera ku bupadiri byatewe n’uko irondakoko ry’icyo gihe ryatumaga Abatutsi ari bo bonyine bagera kuri iyo ntera. Ibyo mvuze kuri Kayibanda birareba kandi na Yozefu Habyarimana Gitera, Anastase Makuza, Aloys Munyangaju n’abandi barwanshyaka bose bagejeje Urwanda kuri demokarasi no ku bwigenge. Ubwo se ni bo bangaga Abatutsi cyangwa ni Abatutsi b'intagondwa babangaga?

Kuba nta rwango bari bifitemo bigaragarira no mu nyandiko zabo. N’ubu ziracyariho kandi zizahoraho. Senateri Bizimana nashaka azambwire murangire aho yazikura, hiyongereyeho n’izindi zahebuje mu bwiza za Bwana Aloys Munyangaju. Ikindi kigaragaza ko nta rwango bari bifitemo ni amavu n’amavuko, imigabo n’imigambi (manifestes) by’amashyaka yabo. Nk’ishyaka rya Parmehutu, dore ko ari ryo rikunze gushyirwa mu majwi, ryavutse ari ishyaka rishyigikiye ubwami, ariko rikanga akarengane. Ubwami na demokarasi bishobora kujyana. Ikibazo bahuye nacyo ni uko icyo gihe hari Abatutsi bamwe bumvaga rwose Umuhutu nta ruhare agomba kugira mu butegetsi bw’igihugu, ko Abahutu nta burenganzira bafite ku byiza by’Urwanda. Uko kunangira kw’intangondwa z’Abatutsi ni kwo kwatumye Parmehutu ihindurwa noneho ishyaka riharanira repubulika, MDR. Ubwo se Kayibanda na Gitera ni bo bangaga Abatutsi cyangwa ni Abatutsi bigize indakoreka babangaga ?

Igihe cya Kayibanda na Gitera cyari igihe giteye gite ?

Muri icyo gihe nibwo nk’intangondwa z’Abatutsi b’i Burundi bamaganaga Ludoviko Rwagasore zimubwira ziti Paul Mirerekano ni umuntu mwiza, yitangiye Uburundi atitangiriye itama ;ariko kubera ko ari Umuhutu, ntabwo ari we washingwa kuyobora ishyaka rya Uprona”.

Ni igihe ministiri w’intebe w’Uburundi Petero Ngendandumwe w’Umuhutu wari warasimbuye Rwagasore yicwaga na Gonzalve Muyenzi, umututsi w’umunyarwanda wari warahungiye i Burundi. Ngendandumwe yarashwe avuye mu bitaro gusura umugore we wari umaze kubyara. Agatsiko k’Abatutsi b’intagondwa kayobowe na Albin Nyamoya kari katangiye gutangaza hose ko yapfuye yishwe hasigaye iminota 30 ngo Muyenzi amwivugane!

Ni igihe muri manifeste ya Lunari (UNAR), mu mabaruwa abiri y’abagaragu b’ibwami no mu myanzuro y’inteko y’inama nkuru y’igihugu yo muri Kamena 1958 Abatutsi bamwe b’intagondwa bashwishurizaga Abahutu ko ntaho bahuriye nabo. Igihe cyabo ni igihe izo ntagondwa z’Abatutsi zashatse gucecekesha ku ngufu abarwanashyaka b’Abahutu no kubica bitaretse. Koko bishemo bamwe, ariko abasigaye bakomeza urugamba kugera batsinze.

Turi mu gihe Abatutsi bamwe bahungaga Urwanda, Inyenzi zikarutera ari nta yindi mpamvu ibiteye usibye kuvuga ngo “nta muntu muzima wo gutegekwa n’Umuhutu”. Ubwo se Kayibanda na Gitera ni bo bangaga Abatutsi cyangwa ni Abatutsi b'abibone babangaga ?

Kuba hari Abatutsi bamwe bibwira, mu bujiji bwabo, ko bo ari ubwoko buruta abandi nk’aba Nazi bo mu Budage igihe cya Hitler, kuba hari Abatutsi bamwe bibwira ko bo ari ubwoko bwatowe nk’ubw’Abayahudi, nta gihe bitateje ibibazo bikomeye mu mateka y’Urwanda, n’ubu biracyateza ibibazo kandi bizakomeza kubiteza niba bitagaruriwe hafi, mu maguru mashya.

Ese niba senateri Bizimana avuze ngo “Kayibanda na Gitera ntibari abayobozi bari abicanyi” :

(1)Abatamirizaga Karinga ibishahu by’Abahutu yabita iki ?

(2)Abarikoroje ku Rucunshu no mu myaka yakurikiyeho yabita iki ?

(3)Abagaburiraga inkota, amacumu n’imyambi yabo amaraso y’abana b’Abahutu yabita iki ?

(4)Abatwikiraga Abahutu mu majangara y’ibihunda kugira ngo barebe uko bapfa bagaraguritse yabita iki ?

(5)Abatumizaga inama ngo z’umutekano, hanyuma bakica abazitabiriye yabita iki ?

(6)Abataratinye kurasa urufaya umwana w’imyaka 7 wari wicaye ku bibero bya Musenyeri Inosenti Gasabwoya (w'umututsi !)  i Gakurazo yabita iki ?

(7)Abababazwa n’uko hari Abahutu babacitse, n’uko batashoboye kubamariramo umujinya ngo babicemo benshi bashoboka yabita iki ?

Mu Rwanda icyaha cy’inkomoko n’ibisigisigi byacyo gikomeje guca ibintu.

Jenoside y’Abatutsi yo mu w’1994 yageretswe ku Bahutu bose, abazima n’abapfuye ndetse ngo n’abavuka ubu bavukana ingengabitekerezo yayo kubera komwene Samusuri avukana isunzu”! None kuri icyo cyaha cy’inkomoko gishingiye ku bwoko, mburamatare w’intara y’amajyepfo, Bwana Alphonse Munyantwari yongereyeho ikindi gishingiye ku irondakarere ngo abakomoka mu majyepfo basabwe gukora ibikorwa byiza hagamijwe kurwanya igisebo abahakomoka batagize uruhare muri jenoside batewe n’abo bayigizemo uruhare”.

Kuba uwo mu bwoko ubu n’ubu, kuba waravukiye mu karere aka n’aka nta pfunwe byagombye gutera. Ibikorwa byiza bigomba gukorwa iteka n’ahantu hose. Ariko gutegekwa kubikora kugirango uhongerere cyangwa wibagize ibyaha by’abo mukomoka hamwe ni agahomamunwa, ni ukuzira icyaha cy’inkomoko. Ni nka bya bindi by’umwana w’intama wahuriye n’ikirura ku mugezi byombi bigiye kunywa amazi. Ikirura kiti “ wa mwana w’intama we ko uri kuntobera amazi ?” Umwana w’intama ati “Ese nayagutobera nte kandi wowe uri haruguru, njye nkaba ndi hepfo?”. Ikirura kiti “Umva agasuzuguro kabo. Kandi umwaka ushize warantutse”. Umwana w’intama ati “Nari kugutuka nte se kandi umwaka ushize nari ntaravuka, dore nawe mfite amezi 2 gusa!. Ikirura kiti “Ubwo noneho niba atari wowe ni mukuru wawe”. Umwana w’intama ati “Ni njye mfura iwacu, byongeye kandi sindakurikirwa”. Ikirura kiti “Noneho ubwo ni so cyangwa sowanyu wantutse, ugomba kubyishyura”. Ubwo nyine ikirura gifata wa mwana w’intama kirawica kiwuziza icyaha cy’inkomoko!

Umwanzuro

Senateri Bizimana na mburamatare Munyantwari hagomba kuba hari ingingo nyinshi z’amateka y’Urwanda batazi cyangwa birengagiza. Byaba ubujiji, byaba kwigiza nkana, ibyo ari byo byose, baagombye gukurikiza ya nama y’abakurambere bacu igira iti “iyo umugabo abuze icyo avuga, aricecekera agasoma inzoga. Nabo rero nibicecekere, bakomeze binyunyurize imitsi y’Abanyarwanda, birire imfashanyo z’amahanga zagenewe guteza Urwanda imbere, hanyuma bareke abarwanashyaka bagejeje Urwanda kuri demokarasi no ku bwigenge biruhukire iteka, baruhukire mu mahoro. Urwanda rw’ubu rukeneye abandi barwanashaka nka Kayibanda na Gitera.

Ese aho abategetsi batamenya kubaha abapfuye bazashobora kugira icyo bamarira abazima ? Ndizera ko ejobundi le 01/07/2012 ubwo Urwanda ruzaba rwizihiza imyaka 50 rumaze rwigenga Abanyarwanda batazabwirwa imvugo gito kandi nyandagazi nk’iriya ya Bizimana na Munyantwari.

Tugire amahoro.

Padiri F. Rudakemwa

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Mutugezaho amakuru tutari tuzi kabisa,uko umuntu agenda asoma kenshi amakuru yo kuri uru rubuga rwanyu arushaho kwanga iyi ngoma yishyira  ku mwanya wa mbere mu hukora ibyiza kandi wapi ni
ikinyuranyo

Nkubu mu Rwanda ,nta soko ushobora kubona ,guhabwa akazi katari ako kwigisha nindi service ikenewe udatanze iritubutse ngo abarezi    abo muri primaire ngo ni interahamwe zikoramo
ntibabongeza umushahara mugihe abandi babakubiye 2cg 3...ni hatari

Répondre