IKIGANIRO MPAKA Urwanda rwari ruteye rute mbere y’Ubwigenge, hahindutse iki nyuma yo kububona? ANC

Publié le par veritas

Ikarita y'u Rwanda


 

Mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50  u Rwanda rumaze rwigobotoye ingoma ya CYAMI, GIHAKE na GIKOLONIZE, Association Nouvelle Chance(ANC) yishimiye gutumira Abanyarwanda, Abarundi, Abanyekongo  n’abandi bose babyifuza mu kiganiro mpaka kizabera:

 

Mu mugi wa ROUEN,

Ku cyumweru ,taliki ya 1/7/2012,

Saa kumi : 16h

 

Salle kizaberamo iri kuri iyi aderesi:

 

11, Avenue Pasteur (Mairie annexe)

76 000 ROUEN

 

Kugira ngo icyo kiganiro kirusheho kutunogera Association ANC yatumiye abantu b’inararibonye (abagabo babiri n’umutegarugori umwe) bazatuganiriza mu buryo bukurikira:

 

1. Ko ubwigenge bw'igihugu bushimangirwa n'ubwisanzure bw'abagituye, ubu byifashe bite mu Rwanda rwa Kagame?

 

Kizatangwa na Bwana Jean Marie MBONIMPA,wabaye Ministre w’uburezi mu 1993-1994; Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi(1995), ubu akaba ari Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza.

 

 

2. Uruhare rw’amadini ni uruhe ku rugamba rwo kugeza ibyiza by’ubwigenge n’ubwisanzure kuri buri mwenegihugu mu Rwanda rwo hambere, urw’ubu n’uruzaza?

 

Kizatangwa na  Padiri Thomas NAHIMANA, umwanditsi mukuru w’UrubugaLeprophete.fr, akaba n’impuguke mu byerekeye amategeko (Droit) no mu mitekerereze ishingirwaho mu kuyobora ibihugu (Philosophie politique).

 

3. Dufatanye kurwanya ingoyi n'iyicarubozo rikorerwa abari n’abategarugori babyaye badafite abagabo bazwi, mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga Bigari. 

 

Kizatangwa na Mme Mujawamariya Jeanne.

 

Kwitabira turi benshi bizadufasha kungurana ibitekerezo byiza kuko ari wo muganda ukenewe cyane mu gutegurira igihugu cyacu ejo hazaza hanyuze buri mwenegihugu.

 

Ikaze kuri buri wese,

Ubuyobozi bwa Association ANC.

 

 

Icyitonderwa :


Abifuza kugura ibitabo byabungura ubumenyi ku mateka na politiki by’u Rwanda bazahasanga ibi bikurikira :

 

1. Mahoro Zelote, Amabanga 77 ya politiki y’ U Rwanda, Editions Sources du Nil, Lille, 2012. Ikiguzi : 10€ 

 

2. Bonaventure MUREME K, Manuel d’histoire politique et sociale du Rwanda contemporain, Suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, Tome 1 et Tome 2, L’Harmattan, Paris 2012. Ikiguzi : 41 €

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article