Igihugu cy'Ubufaransa nicyo cyonyine gishobora kugarura umutekano mu gihugu cya Congo!

Publié le par veritas

armee-francaise.png

Kubera ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje guterwa n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe na Leta ya Kagame, Umuvugizi umaze iminsi ukorana ibiganiro n’abanyarwanda ndetse n’abanyekongo batandukanye kugirango batubwire umuti wazana amahoro arambye muri Kongo-Kinshasa. Abo twavuganye bemeza ko igihugu kizi neza ikibazo cy’u Rwanda na Kongo ari Ubufaransa, dore ko bwakunze kwamamara mu mahanga nk’igihugu cyonyine kimaze kugaragaza ubushake bwo gutabara ibihugu bya Afurika iyo bibangamiwe n’imitwe y’iterabwoba cyangwa abanyagitugu nka perezida Kagame.

Bamwe mu bahanga batashatse ko dushyira ahagaragara amazina yabo kubera kwanga kwikomwa na maneko za Kagame, bahuriye ku gisubizo kimwe rukumbi cy’uko ingabo z’Ubufaransa arizo zonyine zishobora guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe n’umunyagitugu nka perezida Kagame.

Aba bahanga bakaba baraduhaye ingero z’ukuntu ingabo z’Ubufaransa zakijije umubare munini w’impunzi zashoboraga kwicwa n’ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi muri 1994. Ikindi nuko Ubufaransa ari bwo bwafashe iya mbere mu guhashya ingoma y’igitugu ya perezida Gaddafi wari ukomeje kwica abasiviri b’inzirakarengane bo muri Benghazi, abita imbemba.

Si aho gusa ingabo z’Ubufaransa zatabaye muri Afurika, dore ko na none Ubufaransa bwafashe iya mbere mu kugarura amahoro muri Cote d’Ivoire, aho ingabo z’Ubufaransa zatabaye abaturage bari bakomeje kwicwa n’ingabo z’umunyagitugu, perezida Laurent Gbagbo.

Abanyarwanda n’Abanyekongo bakaba basanga nta wundi muti wakemura kiriya kibazo cy’intambara z’urudaca ziri muri Kongo, zikomeje gutezwa na perezida Kagame, ahimba imitwe y’iterabwoba kugirango akomeze gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu.

Ubufaransa bukwiye gutera inkunga ingabo za Loni zisanzwe muri Kongo kugirango zibone uburyo bwo guhashya inyeshyamba za M23, zikomeje koreka imbaga y’inzira karengane muri Kongo. Ibi bikozwe, byanagabanya umubare w’abaturage ba Kongo, bakomeje kwangara nk’impunzi mu bihugu bituranye na Kongo.

Gasasira , Sweden .

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Ubundi bwo kiriya gihugu gikwiye gutabarwa vuba na bwangu Kagame ataragihundura umuyonga dore ko kwica aribyo bimuri mu mu maraso. Aho yagiye anyura hose kuva za Mozambique, Uganda, Rwanda
(Byumba, Kibeho, Gisenyi, Ruhengeri), Congo(igihe yashozaga intambara ya mbere n'iya kabiri ya Congo), aho hose yisasiye abatabarika none kandi dore arasubiye.

Ariko kandi ngira ngo kumuneutralisa ntibiri kure kuko n'Abafaransa bamaze kumutahura. Ubwo baracyategereje aval ya Consei de Sécurité kuko bo badapfa guhubuka maze ubundi agahu kagahabwa
umunyutsi.

Répondre