Igihugu cy'Amerika kiremeza ko gifite ibimenyetso birenze ibyo impuguke zatanze muri ONU ko u Rwanda rufasha M23.Ambas Rapp
Amagambo ashize ivuga !Kuri uyu wa mbere taliki ya 13/08/2012 i Kigali, Ambasaderi Stephan Rapp ushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara ku rwego mpuzamahanga muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ya leta zunze ubumwe z’Amerika yashimangiye ko amagambo yavuzwe na The Guardian ari aye bwite uretse ko atavuze amazina y’abantu kandi anemeza ko igihugu cye cya leta zunze ubumwe z’Amerika gifite ibimenyetso bishimangira ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 birenze ibyo impuguke za ONU zatanze .
Stephene Rapp yagize ati :”Mubyukuri imvugo zigaragara nizo, ariko ku mutwe bashyize ku nkuru, bashyizemo amazina tutigeze tuvuga, kugirango bisobanuke neza ku kibazo cya M23, aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihagaze ni uko u Rwanda rwafashije M23 kandi ibimenyetso birenga ibyatanzwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye; ikingenzi ariko ni uko inkunga zose zituruka hanze zo guha intwaro imitwe y’abarwanyi muri Congo zihagarara kandi tugomba kureba inzira yo kugenzura ko ubwo bufasha butari gutangwa”
Rapp rero yashimangiye ko The Guardian itamubeshyeye kandi ashimangira ko u Rwanda rufasha M23, igisigaye gusa akaba ari uko igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika zirimo zigenzura niba u Rwanda rwarahagaritse inkunga rutera M23, uwo mutwe waramuka ukoze ibyaha by’intambara uzabikurikiranwaho imbere y’ubutabera ndetse n’abawufasha kimwe ni uko byagendekeye Charles Taylor!
Veritasinfo yifuje kubagezaho inkuru y'umwimerere y’ibyo Stephen Rapp yatangaje ari I Kigali nkuko ayo makuru yatangajwe na radio mpuzamahanga BBC mu Kinyarwanda:
Ubwanditsi bwa Veritasinfo