Gutabaza : Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène asenye Diyosezi ya Cyangugu burundu !
Nyuma yo kumenyeshwa ko Musenyeri Bimenyimana yacunze nabi cyane umutungo wa Diyosezi ya Cyangugu, akayihombya afatanyije n’umupadiri witwa Varisiti Nambaje, noneho aba bagabo bombi biyemeje kuzasiga bashenye burundu Diyosezi ya Cyangugu.
Diyosezi ya Cyangugu igendeye ku marangamutima ya padiri Varisiti Nambaje yishoye mu mushinga wo kubaka igihoteli cy’akataraboneka ahahoze ituze i Cyangugu.
Iyo Hoteli ntiyashoboye kuzura kuko amafaranga yari agenewe kuyubaka yariwe mu buryo budasobanutse. Padiri Varisiti yikuye mu isoni yandikisha inkuru z’ibinyoma mu binyamakuru abeshyera Umuyahudi w’inkonkobotsi witwa UZI tutazi iyo yamukuye, ngo ni we wariye amafaranga y’uwo mushinga. Icyakora uwo Muyahudi yanditse inkuru yo kwiregura ayinyuza mu Mvaho nshya avuga ko mu by’ukuri padiri Varisiti yamufungishije amubeshyera ,ahubwo ko amafaranga ari uwo mupadiri ubwe wayariye.
Twibuke ko ayo mafaranga abarirwa muri miliyari imwe irenga y’amafaranga y’urwanda, Diyosezi ya Cyangugu yari yarayagujije muri Banki , kandi igihe cyo kuyishyura kikaba cyarageze.
Igitangaje ariko ni ukuntu Musenyeri Bimenyimana akomeje kwitwara muri iki kibazo : aho kugirango ashakire igisubizo ikibazo cy’uwo mupadiri urigisa umutungo wa Diyosezi , ubu noneho uwo mupadiri ukomeje kuba Ekonome yashutse Musenyeri amushora muri gahunda mbi cyane, igiye gutuma Diyosezi ya Cyangugu yose : amaparuwasi, komisiyo za Diyosezi n’imiryango ya Agisiyo gatolika bisenyuka burundu .
Ubu Varisiti na Musenyeri Bimenyimana bashyizeho itegeko ry’uko igice kimwe cy’amafaranga bahombeje kigomba gutangwa n’abakirisitu ba diyosezi, bitwaje ko ngo bashaka kubaka inzu mu kibanza Diyosezi ifite hariya hafi ya Hotel « Ten To Ten » ariko mu by’ukuri ni urwitwazo .
I.Paruwasi zitegetswe kuyatanga mu buryo bukurikira:
1. Cyangugu : 5 000 000fr
2. Mibirizi : 5 000 000 fr
3. Mwezi : 5000 000fr
4. Nkanka : 5 000 000fr
5. Nyamasheke: 4 000 000fr
6. Mashyuza: 3 000 000fr
7. Shangi: 3 000 000 fr
8. Mushaka: 2000 000fr
9. Nyabitimbo: 2000 000fr
10. Hanika: 500 000fr
11. Muyange: 500 000fr
12. Yove: 500 000fr
II. Naho Imiryango ya Agisiyo gatolika yo itegetswe kuyatanga muri ubu buryo bukurikira:
1. Renouveau Charismatique : 2 500 000fr
2. Legio ya Mariya : 2000 000fr
III. Komisiyo za diyosezi :
1. Caritas : 10 000 000fr
2.Komisiyo y’ Ubutabera n’Amahoro :10 000 000fr
Ayo abakristu basabwe gutanga yose hamwe : 60 000 000fr. (miliyoni mirongo itandatu y’amafaranga y’u Rwanda).
Ikibazo :
Aba bakirisitu bazakura he amafaranga angana atya, kandi tuzi ubukene barimo ? Tumenyeko basabwa no gukomeza gutanga amaturo yo gutunga abapadiri no gukora indi mirimo y’iyogezabutumwa kuko Diyosezi nta nkunga nimwe igiha amaparuwasi.
Abalejiyo n’abakarisimatike ko bazaba bayatanze mu rwego rwa paruwasi , kongera kuyabasaba mu rwego rwa agisiyo gatolika si ukubanigira aho umuhogo utari ? Ese ubundi iyi miryango y’agisiyo gatolika isigaye ikora ubucuruzi kugirango ishobore kubona amafaranga angina atya itanga kandi igakomeza no gukora?
Muri make, dukurikije ibyo twaganiriye na bamwe mu bapadiri ba Cyangugu bagerageza gushishoza, benshi muri bo barihebye kuko babona neza ko Musenyeri Bimenyima na padiri Varisiti biyemeje kuzasiga bahiritse iyi diyosezi ku buryo budasubirwaho. Ndetse hari ababona ko abakirisitu gatolika benshi bagiye kwigira mu baporo aho gutanga ariya mamiliyoni batazi aho agana.
Turasaba abashobora kugera i Roma kwa PAPA kuzatubariza niba Musenyeri Bimenyimana afite uburenganzira bwo guhatira abakirisitu bakennye gutanga amafaranga arenze ubushobozi bwabo kugira ngo ashyirwe mu mishinga yahombejwe na padiri Ekonome ariwe Varisiti Nambaje.
Marigarita Nyiraneza.
Umukristukazi wa paruwasi ya Cyangugu