Raporo y’ihanurwa ry’indege ya prezida Habyarimana : Abanyamakuru b’abafaransa baguye mu mutego bandika ibitari byo babwiwe n’aba Avoka ba FPR. JUSTIN FAIDA.
Uko abanyamakuru baguye muri uwo mutego niyo ngingo nyamukuru yibanzweho tariki ya 30/03/2012 mu ishuri rikuru ry’i Paris mu Bufaransa ryitwa Sciences.Po, Ecole des Affaires Internationales, mu kiganiro cy’impuguke eshatu ari bo :
-Rony Brauman wigeze kuba perezida w’umuryango « Medecin Sans Frontières »
- Claudine Vidal, Umuhanga mu by’amateka na sosiyoloji akaba n’inzobere ku bibazo by’Urwanda
-Agnès Chauveau, umuyobozi w’ishuri ry’itangazamakuru muri Sciences Po.
Icyo kiganiro cyitabiriwe cyane cyane n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru by’Ubufaransa n’abanyeshuri b’iryo shuri cyibanze ahanini ku buryo ibinyamakuru byo mu Bufaransa byakwirakwije amakuru bitiriye raporo y’ihanurwa ry’indege yahitanye uwari perezida w’u Rwanda, Bwana Habyarimana Yuvenali. Abanyamakuru banenzwe n’izo mpuguke ukuntu bakwirakwije ibyo bitiriraga iyo raporo itarasohoka, emwe nta n’umwe wari wanayibona.
Icyo abo banyamakuru bose bahurizagaho ni ugushinjura perezida Kagame na FPR kuri iryo hanurwa ry’indege ahubwo bakarishinja intagondwa z’Abahutu.
Babivugaga nk’ababihagazeho
Ikintu izo mpuguke zanenze bikomeye ni uko, uretse AFP (Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa) yo yavuze ko ayo makuru yayahawe na ba avoka ba FPR, ibindi byose byayavugaga nk’aho byayahagazeho, bitavuga abo biyakesha. Aho kandi iyo raporo isohokeye itarimo ayo makuru batangaje, uretse ibinyamakuru bitarenga bibiri, byavuze ko byasanze iyo raporo idafutuye, ko itagaragaza nyiri uguhanura indege, ibisigaye byose byararuciye birarumira byanga kuvuga ko byatanze amakuru atari yo.
Hari ibinyamakuru byaguye mu mutego w’ibinyoma by’amwe mu mashyirahamwe y’Abanyarwanda. Umwe mu mitego izo mpuguke zatunze agatoki , ni ukwemera amwe mu mashyirahamwe y’Abanyarwanda ajya kwisurisha ubwanditsi bw’ibitangazamakuru, ni uko ibihuha n’ibinyoma ayo mashyirahamwe avuze byose bigafatwa nk’ukuri.
Ikiganiro kigeze hagati, bahaye urubuga abanyamakuru n’abanyeshuri,.baganira ku byabaye mu Rwanda : intambara yo mu w’ 1990, jenoside…. Mu bahawe ijambo harimo uwitwa Bwana Dupasquier wabwiye abari aho uburyo yakunze uko iyo raporo ikoze. Ati rwose « ushaka ambwire mugezeho kopi yayo ». Icyakora mu magambo yakurikijeho yavuganaga umujinya w’uko ngo bari bamubujije gufata amajwi mu nama, yiha n’ibyo kuvugira neza FPR, ayitaka bitavugwa ! Mu kanya kangana no guhumbya hahise hahaguruka umugabo wananiwe no kwihanganira ayo magambo ati “ceceka kubeshya aho”. Iyo badahoshwa mu maguru mashya bari batangiye gutongana da !
Umubare w’abavugwa ko bashyinguwe ku Gisozi, Nyanza, Gikondo, Gitega …uruta umubare w’abari batuye Kigali bose mu w’1991.
Umunyarwanda umwe rukumbi wari washoboye kwitabira icyo kiganiro yahawe ijambo, abwira abari aho ko ari umunyarwanda akaba yarakoze umwuga w’itangazamakuru kuva mu w’1979 ndetse n’iyo jenoside ikaba yaramusize iheruheru. Yabanje gusa n’uvuguruza impuguke yari yavuze ko indege ya Perezida Habyalimana iraswa, igihugu cyari mu ntambara.
Asobanurira abari aho ko icyo gihe cy’iraswa ry’iyo ndege nta ntambara yarangwaga mu Rwanda, ko amasezerano ya Arusha yari yaramaze gusinywa ndetse ahubwo n’ingabo z’igihugu zarambuwe intwaro zibikwa na MINUAR. Yabwiye abanyamakuru rero ko ushaka kwandika neza ku Rwanda yabanza agasa n’uwiyibagiza amakuru yari aruziho yose kuko hafi yayose yabaga ari amafitirano. Yatanze ingero z’uko mu Rwanda bagoreka amakuru bakamenya no kubeshya kandi bigafata. Atanga ingero ebyiri ari izo izi :
1.Iyo bavuga abazize jenoside bashyinguwe ku Gisozi, barenga 250.000 ndetse hakaba hari imibare yemeza 280.000. Ni uko rero washyiraho n’abashyinguwe Nyanza, Gikondo, Gitega… usanga ahubwo umubare w’abapfuye bazize jenoside uruta uw’abari batuye umujyi wa Kigali. Uwo mujyi muri 1991 wari utuwe n’abaturage 235.000. Uwo mubare rero uri munsi y’abashyinguwe Gisozi. Bibaye rero byo koko, abo bantu bakagera kuri iyo mibare, byaba byumvikana ko FRP nayo yemera kwunamira abo yishe ubwayo. Bityo nayo ikaba ihamya ko jenoside yakozwe ku mpande zombi.
Urugero rwa 2 rw’ibinyoma byo mu Rwanda yatanze ni umutangabuhamya waje i Paris mu myaka ishije aje gushinja Bwana Pierre Péan mu rukiko, ku Gitabo yanditse « Noires fureurs,blancs menteurs ». Uwo mutangabuhamya yahamije ko icyo gitabo cyasohotse kikamutera kurwara umutima. Ubwo yabutangaga mu kinyarwanda afite umusemuzi. Kubirebana rero n’igifaransa, nta n’ icyatura turyeyari yiyiziye. Ikimenyimenyi twari kumwe yinjira mu cyumba cy’urukiko, abashinzwe umutekano bamusabye gufunga telefone, akanura amaso. Yagobotswe n’umusemuzi. Ngaho rero ibaze icyo gitabo cyasohotse mu rurimi atazi kikamutera umutima !
Kagame yamutsembeye umuryango, ajya kubwira amahanga ngo nta muntu n’umwe yishe.
Yakomeje agaragaza ingero z’uko gushaka amakuru mu Rwanda bitoroshye, atanga urugero ku bantu bigeze bazenguruka Ubulaya barimo umusilikaare wo mu rwego rwo hejuru bavuga ko Perezida Kagame atishe, kandi yarabamariye imiryango. Ikintu yarangirijeho cyabaye nk’igitungura abo Bazungu ni uko yababwiye ko ikibazo cy’amoko cy’i Burundi n’icyo mu Rwanda bitandukanye. Ati « Icy’i Burundi ni hagati y’Abahutu n’Abatutsi koko. Ariko mu Rwanda hari amakuru avuga ko ikibazo nyakuri ari ikiri hagati y’Abafaransa n’Abanyamerika (Abanyarwongereza), ndetse hakaba hari na bamwe mu Banyarwongereza bavugwa ko baba aribo ba nyiri umushinga wo gukora jenoside mu Rwanda ».
Icyo kiganiro rero cyari cyagenewe amasaha abiri gusa ariko cyararyoshye n’iyagatatu ishaka kwikubitamo.
Isozwa ry’iyi nkuru rihuriranye n’urupfu rutunguranye rw’uwari umuyobozi w’iryo shuri rikuru ryabereyemo icyo kiganiro Bwana Richard Descoings akaba yaraguye mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Imana imwakire.
Justin FAIDA