Gufunga umugore ni ubugwari ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Ingabire.png

Ngo nta joro ridacya kandi umugabo mbwa aseka imbohe !

Reka tuvugishe ukuri nk’abashaka kubaka , amakimbirane y’abakeba tube tuyashyize iruhande.

Mu muco wa kinyarwanda umutegarugori ugeretseho no kuba yarabyaye arubahwa, ntawe umukinisha uko yiboneye . Mu gihe cy’amahoro yitabwaho, mu gihe cy’intugunda agatabarwa kandi  akarindirwa umutekano. Cyaraziraga kumukoza isoni cyangwa kumwandarika mu buryo ubwo aribwo bwose. Iyo ubonye nk’umugabo cyangwa umusore wafashwe yiba, ubona bigayitse ariko ntibitangaza. Ariko iyo umutegarugori cyangwa umwari afatiwe mu cyuho, bitera isoni n’ishavu umunyarwanda wese ufite umutima umubonye, yaba umuto cyangwa umukuru. Ibyo bigaragaza ko mu muco wacu  umugore akwiye icyubahiro cyihariye, n’ubwo tuzi ko abantu bose bakwiye kureshya imbere y’amategeko.

Guhana umugore nabyo ni ikindi kibazo kitorohera Abanyarwanda. Birihanganirwa ko umugabo yakwihanira umugore we bwite, ariko ntibyemewe na gato guhana uw’undi. Iyo bibaye bigaragara nabi kuko byitwa urugomo , uru rushobora guteza intambara mu bavandimwe ndetse no mu gihugu. Ntiriwe nibutsa ibya Bibiliya, abazi amateka y’intambara 2 z’isi yose, bemeza ko byose byatangiriye ku mugore !

Muri iyi minsi twabonye amashusho yavuguruje iyo mitekerereze y’ikinyarwanda.Victoire Ingabire Umuhoza yarafashwe arafungwa, yigirizwaho nkana ibi bihebuje, yogoshwa n’umugabo utari uwe kandi kizira . Benshi byabateye inkeke babura aho bakwirwa, bararuca bararumira kugira ngo batahasiga agahanga, ariko intambara mu mitima ziracyari nyinshi. Abashaka kumenya uko agatinze kazahitana umwuzukuru kavuka , basuzugura iri hurizo.

Gusa ikibazo nk’iki si igisanzwe, gitambutse kure urubanza rw’umuntu umwe kuko gishyira mu majwi ishingiro ry’amategeko n’ubutegetsi mu Rwanda : Victoire Ingabire yahaniwe iki mu by’ukuri ? Ibihano bitangwa n’inkiko zo mu rwanda iki gihe bifite ishingiro ?

Amategeko ntahabwa ingufu zayo n'uko yitwa amategeko, n'ubwo agombera gushyirwaho n'inzego ziyashinzwe umutima wayo ubarizwa ahandi  : « amategeko abenegihugu batibonamo si amategeko, ni ibyontazi bitabareba » , dore ko umuhanga yabivuze neza agira ati "Une règle de droit  ne peut être légitime qu’à condition d’être conforme aux aspirations de ses destinataires" ( Léon Duguit). Abanyagitugu bapfa kwishyiriraho amategeko bihangiye mu nyungu zabo gusa, bakayashyiriraho guhungeta rubanda, nibamenye ko nta muturage ufite inshingano yo kuyakurikiza ahubwo ab’inkwakuzi bagomba guhaguruka bakayarwanya , bagashirwa ari uko asimbuwe n'amategeko arengera rubanda. Abaririmba inkuta z’amategeko babimenye neza ko umunsi zabahirimyeho ntawe bazitakana. Gusa nta wabura kwibaza n'iki kibazo : ibihano bitangwa n'inkiko z'u Rwanda bigira intego nzima zubahirije amategeko ?

Igihano

Ubucamanza bubaho mu gihugu kuko bufite inshingano izwi na bose : ni ugukiranura abafitanye amakimbirane, kugira ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe maze amahoro ahinde mu gihugu no mu ngo.Icyo nicyo cyitwa Ubutabera.

Iyo umuntu akoze icyaha giteganywa n’amategeko azwi (nullum crimen , nulla poena sine lege) aba ahemukiye umuryango wose(société)  kuko aba yangije indangagaciro wubakiyeho. Zimwe muri izo ndangagaciro ni nk’izi : kubaha ubuzima , kubaha umutungo w’abandi, kubaha igihugu n’inzego ziyobora rubanda mu nzira y’amahoro n’iterambere, kubaha umuco gakondo, kwimakaza ubutabera …. .

Iyo izo ndangagaciro zitewe ishoti, umuryango wose urahababarira kuko utinya cyane akaduruvayo ! Niko gufata uwo mu nyacyaha ngo ahanwe bwangu, urukiko rukabikora mu izina rya rubanda. Niyo mpamvu kwica, gukubita cyangwa gukomeretsa, kwiba, kurema umutwe uhungabanya umutekano….ari ibyaha bihanwa n’amategeko kugira ngo igihugu gisubirane umudendezo (rétablir l’ordre),  ni ukuvuga ngo imibanire y’abanyagihugu yongere ibe myiza, imirimo ya ngombwa ikorwe mu mutuzo.

Nta na rimwe igihano gitangwa n’inkiko kigenerwa kugira nabi, kumvisha cyangwa kwivugana umunyacyaha, adahawe ubutabera kuko nawe aba abukeneye. Igihano kiberaho kubahisha indangagaciro z’umuryango, kuvura umunyacyaha (effet médicinal) no gusana ibyo icyaha cye cyangije (réparation). Ni yo mpamvu agaciro k’igihano gakwiye kujyana n’uburemere bw’icyaha, ntigikabye mu bwinshi cyangwa mu buke (Principe de proportionalité).

Urubanza rubereyeho gushyira mu gaciro, kugira ngo uhamwe n’icyaha ahabwe igihano akwiye. UBUTABERA ni uko bugera ku muturage, uwahemutse agahanwa , uwahemukiwe akarenganurwa.

Iyo igihano kitajyanye n’icyaha cyakozwe, cyangwa kigahabwa umuziranenge, bitera urujijo rudasanzwe, bigahembera n'umujinya mu muryango kuko igihano nk'icyo aho kubaka kirasenya; AKARENGANE ni nk’icyorezo kibi cyane kitarebera izuba n’uwagiteje.

Mu isomwa ry’urubanza rwe rwo ku italiki ya 30 ukwakira2012, Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe n’URUKIKO RUKURU  imyaka 8 yo kuba afunze. Ngo kuko icyaha kimuhama si ugupfobya jenoside nk’uko byari byarasakuje dore ko itegeko rikigena ryateshejwe agaciro, Ministre Karugarama ngo yasanze ridasobanutse ! Ariko nyamara ngo hari irindi tegeko, n’ubwo rinengwa byinshi  riracyahanyanyaza, rigena icyaha ngo gihama Ingabire cyitwa « ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi » !

Iki cyaha ubwacyo giteye amakenga.

Victoire Ingabire ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ! Kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ni uburenganzira bwa buri munyarwanda kandi si icyaha. Nibura ntaho giteganywa n’amategeko azwi kugeza uyu munsi mu Rwanda . No mu bihugu byateye imbere, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagira ijambo, yewe na Leta z’ibihugu byabo zikabaha imfashanyo y’amafaranga kuko amashyaka ya Opozisiyo agira uruhare mu kubaka igihugu, yigisha Abenegihugu amahame nyakuri y’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, akabatoza kumenya uburenganzira bwabo no kububungabunga uko bishoboka, akabahugura mu byerekeye amategeko abagenga n’imikorere y’inkiko. Uwo ni umurimo mwiza amashyaka ya Opozisiyo ashimirwa cyane, mu bindi bihugu uretse mu Rwanda.

Kuba Victoire Ingabire yarafatanyije n’abandi gushinga ishyaka rya Opozisiyo ryitwa FDU-Inkingi, bakamutorera kuriyobora, hanyuma agafata icyemezo cyo kuricyura rikava mu buhungiro kugira ngo rifatanye n’Abanyarwanda kubaka igihugu cyiza, si icyaha yakoze ahubwo ni ubutwari agomba gushimirwa ku mugaragaro.

Kuba ishyaka rya Victoire Ingabire ritavuga rumwe na FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi, cyane cyane ko tuzi ukuntu igihugu cyacu kiyoboreshejwe igitugu n’iterabwoba rya gisilikari, birakwiye kandi biratunganye, ntabwo rwose bikwiye kwitwa kugambana cyangwa gushaka kugirira nabi ubutegetsi! Kuko iyaba byashobokaga ngo ubutegetsi bw’igitugu tubugirire nabi, ntitwarazamo twese twava hasi! Gushinja Victoire Ingabire ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi ni ukumwogera ho uburimiro kuko iyo ngirwa-cyaha ntawe itahama muri twebwe, Ingabire ayihuriyeho n’abandi benshi , mpamya ko Abanyarwanda barenga 90 % tubonye FPR-Inkotanyi urwaho twayinyuza mu ryoya igasibwa ku ikarita y’imigambwe, ikagenda nk’ifuni iheze yo gatsindwa.

Niba Victoire Ingabire yaragambaniye FPR, akifuza rwose no kuyiniga ngo ihwere yagize neza yo kabyara, Imana izabimuhembere incuro nyinshi. Ikibazo ahubwo cyabarwa kuri uwo mubyeyi ni uko yagize amaboko make ntabone uko ayiniga ngo ishiremo umwuka igende buheriheri n’ubu ikaba ikizutaguza Abanyarwanda.

Uzantanga kumubona azamushime,  amumbwirire ati genda uri akagabo, aho wacumbikiye ikivi nzakomerezaho, n’abandi , n’abandi kugeza FPR-Inkotanyi ihenutse burundu , kuko ari ishyaka ribi cyane, rishyigikiye AKARENGANE izuba riva, aho gukiranura Abanyarwanda rikatsa umuriro, imyaka igashira indi igataha nta gahenge.

Perezida Paul Kagame reba neza

Gufunga umugore si ubutwari , ariko kuzirika umuziranenge byo si n’ubumuntu. Kogosha umugore utari uwawe byo ni agahomamunwa aka gasemera umugabo udakenga. Victoire Ingabire yaje agenzwa n’amahoro, ibyo Abanyarwanda barabizi nta bisobanuro bakeneye. Nta ngabo yaje yitwaje ngo ahamwe n’uko yateye igihugu. Nta midugararo yenyegeje ngo umurege ko yaje asenya. Yaje avuga amahoro, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose. Niba iki ari cyo cyaha azira nacyemera bwangu ariko azagisubire kenshi .

Reka tuvugishe ukuri nk’abashaka kubaka, amakimbirane y’abakeba tube tuyashyize iruhande .

Ingabire arazira uko yavutse, kandi benshi barabizize. Arazira se ko ashaka ubutegetsi kandi iki cyo si icyaha kuko atazabwiha ku nabi, butangwa na rubanda ntabiyobewe. Uramuhora ko umubonamo umukeba, ndetse ugatinya kuzungurwa n’uwo abaturage bakwibonamo kukurusha. Ikosa si irye ni iryawe, kuko umaze imyaka 20 ku butegetsi, abaturage bakaba bakubona nk’umusaraba, ibyo rero si Ingabire wabibazwa , si we rwose wabigerekaho.  Gufunga umugore nta shema biguhaye, ahubwo byagaragaje ikibazo ko uri umunyabwoba uteye ubwoba.

Uriya mugore ko yagukanze, kandi no mubigango atakubasha, n’ubwo nawe udafite byinshi ? Emera ko akurusha imbaraga niko biteye, burya iz'umutima nizo zityaye, dore zaragukanze ubura iyo ukwirwa , uhitamo kumufunga ngo uhumeke, utsinde intambara utarwanye, ari nabyo bigaragara nk'ubugwari, abahanga bakabigenura bavugira  bati  « A vaincre sans périr, on triomphe sans gloire » . Niba rwose utinya umugore nk’uyu, aho ubutwari urata si ubugwari ?

Nyamara hari ababicira inyeri kandi ari urukonda, Victoire Ingabire Umuhoza yashavuje benshi, igihano yahawe ntikimukwiye , ahubwo yari akwiye ishimo riruta ayandi, agahabwa umudende ukomeye cyane w’uko yatinyutse guhara amagara, agaharanira ubutabera mu gihe nk'iki , abagabo benshi babarizwa mu myobo ak’inyaga ihunga amacumu y'abahigi, agasaba ko ukuri n’ubwisanzure ku Banyarwanda, byahabwa intebe mu Rwatubyaye.

Uwakurikiza amategeko yafunga mugome wangiza, bagafungirana uwacika, ariko ntibazirika umugore nk’uyu, udafite ikindi cyaha uretse UBUTWARI.

Umwanzuro

Fungura Victoire Ingabire atahe neza, ajye kwisurira abana dore urabyiruye. Ko nta kwezi gushira utagiye Boston gusura Grace na Cyomoro bawe, ndetse igihugu kikaguha impamba, ukeka ko abandi bana bo ari ibisimba?  Muhe se akazi akorere igihugu, gukunda u Rwanda abirusha benshi, nk'Abacurabinyoma bakubeshya, bakakugira inama zo kwangiza kandi ari wowe ukwiye gukiza ibintu.  Fungura Ingabire atahe mu rugo iwe, afite umutware umutegereje, yenda yakongera akamwenyura, agahimbaza Noheli afite akanyamuneza .

Funga ahubwo nka Rwarakabije, we wayoboye umutwe wateye igihugu, agacura inkumbi abaziranenge. Funga ibyo bisumizi bikwegereye, kandi uzi neza ko byakoze hasi , ngizo za Byumba, Ruhengeri na Kigali, unyure i Gakurazo ugana i Kibeho, Kongo yo tuzayigarukaho ubutaha.

Kurenganya Victoire Ingabire ni ugusenya igihugu, kandi uzabyibonera bikugarutse, igihe Abanyarwanda bose bazagushinja, ko wabaye umutware w’umunyabwoba, ugahana umubyeyi utashishoje, ukamwandagaza bidasanzwe, ukamukoza isoni kandi ari wowe areba, ngo umurengere kuko afite ubushake bwo kwicara ku ntebe bagutije kandi utazicarira ubuziraherezo. Arifuza neza yo kabyara, akwiye guhabwa impundu n'Abanyarwanda kuko abashakira ikiri icyiza nibigaragara ko ari we usiizwe.

Uramutse ufunguye Victoire Umuhoza, muri iyi minsi irindwi izaza (10-17 ugushyingo 2012), waba rwose utsinze igitego, waba kandi uhojeje imfubyi, zabuze umubyeyi zikimukunze, nanjye ubwange nakwikokora, nkamara nka cumi n’ine nkuvuga neza (17-30 ugushyingo/2012) !!!

Ba umukuru w’igihugu maze ushishoze, ukiranure ibyo ushoboye inzira zikigendwa.

Umugisha ku Banyarwanda bakunda amahoro, bakayashaka banyuze aheza, bashyigikira Ubutabera bw’ukuri.

Padiri Thomas Nahimana.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H

Uyu munsi taliki ya 12/11/2012 nibwo akanama ka Loni gashinzwe gutanga ibihano karatangira gusuzuma raporo z'imiryango itabogamiye kuri leta na raporo z'impuguke ku bimenyetso bigaragaza inkunga
umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo uterwa n'ibihugu by'amahanga ndetse n'abantu ku giti cyabo. Ku italiki ya 18/11/2012 niho ako kanama kazaterana maze gatange ibihano kubo ibyo bimenyetso
bizahama.

Gaciro wabona asabiwe kujya i La haye!!!

Répondre
R

Si ubugwari gusa ahubwo ni n'ububwa.

Répondre
N

Kagame n'abo bafatanyije muli FPR bafunze Mme Umuhoza Victoire n'abandi banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya
Kagame, bibwira ko birangiye, ko ntawe uzongera gutekereza gukora politike mu Rwanda itali iya FPR. Aho isi igeze bibwiraga ko bishoboka ? Ufunga Victoire Ingabire ejo hakavuka babili bamurusha
ubukana. Bafunze ibinyamakuru byose bidashamikiye kuli FPR kuko byavugishaga ukuli, kwa kundi kudashakwa na FPR. Nyamara balibeshya, aho isi igeze, urakora ikintu i Cyangugu, mu Mutara se, ku
Gisenyi se, mu Nyaruguru se, kigahita gikwira isi yose muli uwo munota, ndetse mbere y'uko kimenyekana i Kigali. Ubu kuniga itangazamakuru ntibigishoboka. Gufunga abashaka gukora Politiki
muribeshya, kuniga itangazamakuru mulibeshya, ibi byashobokaga kera, aliko ubu aho isi igeze ntibishoboka. Mwese mulimo kurenganya abaturage, kuva ku muturage wo hasi, ukanyura kuli nyumbakumi,
ugakomeza ku mukuru w'umurenge, k'umukuru w'intara, k'umusilikare, ku mu polisi, ukagera kuli Ministre, député, Sénateur ukarangiliza kuli Perezida Kagame, ibyo mukora byose birazwi, turabireba,
mwese muzabibazwa. Ntimugire ubwoba ntawe uzabarenganya, muzabazwa n'ubutabera butabera nk'ubu bwanyu ibyo muzaba mwarakoze. Nyamwanga kumva ntiyanze kubona, kandi ngo rira bien qui rira le
dernier. Wabona ejo mubaye mulilira mu mwotsi kubera kwanga kumva, ntakidashoboka.

Répondre