Albert RUKERANTARE arishingana kuko yashyize ahagaragara ubugome bw'intore za Kagame

Publié le par veritas

Albert RukerantareBanyarwanda, banyarwandakazi;

 

Mboherereje iyi nyandiko bibaye ngombwa ko ntangariza radio BBC n’amahanga ngira ngo nishingane.

Muzi neza ko muri iyi minsi hakunzwe kuvugwa idosiye nshya y’ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Congo, ubwo bwicanyi bukaba bwarakozwe na FPR iyobowe na général Paul Kagame. Kuwa 01 ukwakira 2010 ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryatangarije isi yose raporo y’anketi zakozwe, yemeza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu uhereye mu mwaka w’1993 kugeza mu 2003 ari ibikorwa by’itsembabwoko.

 Ni muri urwo rwego rero FPR na Kagame uyobora ubu Leta y’u Rwanda batangiye gahunda yo kuzenguruka amahanga bashakisha uburyo bwose bapfubiranya ibyo baregwa muri iyo raporo. Muri iyo gahunda yabo bakaba bibasiye gusenya iyo raporo, gutera amacakubiri mu mpunzi bazinyanyagizamo amafaranga atagira ingano, bakazishuka ngo zibakorere, zigambanire abandi banyarwanda mu rwego rwo kuzica intege bityo bakikomereza gahunda yabo y’ubugome no gusahura igihugu.

 Banyarwanda, banyarwandakazi ;

 Kuba mpisemo kubagezaho iyi nyandiko ni uko abo babisha bangezeho ku itariki ya 23 na 24 ugushyingo bansaba kubakorera ibyo ntemera. Igitangaje ni uko intumwa zangezeho ngo zari zoherejwe n’abakuru b’ingabo za FPR. Uwitwa Maurice Rwambonera twabonanye kuwa 23 ugushyingo ngo akaba yaratumwe na général Rutatina umujyanama wihariye wa perezida Kagame mu bya gisirikare n’umutekano, naho uwitwa Gakwaya Ernest bakunda kwita Camarade [uyu amaze igihe aregwa ubwicanyi ngo yaba yarakoreye abatutsi mu 1994 bamuhitisha no kuri televisiyo, ibyo ariko ubu turasanga ryari ikinamico] ngo akaba ubutumwa yari yabuhawe na ambassadeur w’u Rwanda i Kinshasa Rugira Amandi ubu uri hano mu Bubirigi ariko nawe ngo watumwe na général Jack Nziza nkurikije uko nyiri ugutumika yabinsobanuriye. Ubwo butumwa bwanyohererejwe bwose bukaba bwaransabaga gukingira ikibaba FPR na perezida Kagame mu rugendo agomba gukorera hano mu Bubirigi muri iki cyumweru, ngahagarika imyigaragambyo iteganijwe ubwo nabo bakampemba akayabo k’ibihumbi icumi by’ama euro.

Tuganira n’izo ntumwa ; dore ko nabashije no gufata amajwi ndetse n’amafoto n’ubwo bo babimenye birangiye, banyumvishaga ko ibibazo biterwa n’abo bita abacikacumu bari inyuma ya ba Karegeya na Nyamwasa, ko n’ikibateye impungenge ari uko uwo Kayumba na mugenzi we Karegeya aribo bishe abahutu none bakaba bashaka kubakoresha, kandi ngo nyamara mu nyuma bazabahindukirana bakongera bakabica. Bati : « Abo batutsi b’abacikacumu se bahungishijwe n’iki si uko tutabemerera kwica abahutu ? »

 None se banyarwanda, banyarwandakazi twibaze ikibazo. Kuki bumva ko nabafasha guhagarika imyigaragambyo mugihe umwicanyi uzwi aje ? Niba bemera ko Kayumba na mugenzi we ari abicanyi, igihe bicaga abahutu bari bayobowe na nde ? Iyo bavuga ngo ibibazo ni abacikacumu badashaka abahutu, ese ahubwo mu gihugu ni nde utari umucikacumu ko twese twapfushije ? Abahutu n’abatutsi twahoze duturanye, dusangira, duhana umuriro kuki FPR ishaka gukomeza kutuvangavanga no kuduteranya. Kubera ko ntemera iryo tiriganya rya FPR na Kagame w’umwicanyi ruharwa rishingiye ku nda nini za bamwe, nahakaniye izo ntumwa zabo ko ntashobora kujya muri uwo mugambi mubisha wo gukingira ikibaba inkoramaraso. Bityo nkaba ntewe impungenge n’uko kwanga kwanjye kuko ibivugwa ni uko abo barebye bagomba kwemera, bakwanga bakabiryozwa. Yaba njyewe Rukerantare nk’umuntu, cyangwa se nk’umuyobozi wa SOCIRWA yewe na SOCIRWA ubwayo, ntidushobora kubuza inzirakarengane gukora imyigaragambyo, ibiri amambu na nyir’ukurenganya abantu abari imbere.

 

                                                                                             Albert Rukerantare (Sé)


 

Albert RUKERANTARE                                             
Rue Léon Théodor 188
B – 1090 Bruxelles
GSM : 00 32 488 47 73 63E-mail : ntare2@yahoo.fr
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article