Abakomando ba kagame boherejwe mu bihugu bya Congo(RDC) , Sudani, Zambiya na Uganda mu kujya kwica abahunze kagame harimo n'abanyamakuru ( source : inyenyerinews)

Publié le par veritas

Nyamwasa na karegeyaAmakuru ikinyamakuru Inyenyerinews gicyesha inzego zitandukanye z’iperereza zemeza ko Kagame amaze gukwirakwiza abasirikare bari mu mutwe w’abakomondo hirya nohino mu bihugu binyuranye mu guhiga abanyarwanda baba muri ibyo bihugu cyane abitwa ko ngo bari mu mashyaka atavuga rumwe na FPR, n’abanyamakuru bandika inkuru zidashimisha leta ya Kagame.
Ayo makuru avuga ko hamaze iminsi hakwizwa ibihuha bivuga ko ngo hari abasirikare babuze, ndetse abandi bakavuga ko baburiye mu gihugu cya Kongo, ayo makuru ikinyamakuru Inyenyerinews cyayakoreye icukumbura rihagije ndetse kibona amakuru arimo impamo akomoka ku nzego nyishi z’ubutasi z’ibihugu bitandukanye avuga kuri iki gihuha kimaze iminsi kivugwa kubasirikare b’u Rwanda.

Igice cy ’igisirikare cy’abakomondo (special 1)barimo guhiga abatavuga rumwe na Kagame baba hanze.

Nk’uko twabitangaje mu nkuru zacu twagiye dutangaza mbere y’uko ikinyamakuru cyacu gihura n’ingorane zo guhagarara igihe gito, avuga ko hari abasirikare b’u Rwanda binjiye mu gihugu cya Kongo, bagahabwa imyenda y’ igisirikare cya Kongo, bahiga abanze gukomeza kuba kuruhande rwa Ntaganda wa gambiniye Gen Nkunda.
Binjiye miri Kongo kandi bitwaje ko ngo bagiye guhiga abasirikare ba Gen Kayumba na Col Karegeya bagiye ngo gutera igihugu, ariko amakuru ikinyamakuru Inyenyerinews gifite avuga ko ibyo byose byari urwitwazo ngo babone uko binjira muri Kongo.
Muri abo basirikare binjiye muri Kongo bari mu mutwe witwa Special 1 bari bayobowe na Col Nkangura, abo basirikare bose bambuwe amaterefone mu rwego rwo kuyobya uburari, ndetse imiryango yabo ntiyamenya aho barengeye, kuko batwawe kandi bakabuzwa gusezera imiryango yabo, kuko ubutumwa bari bagiyemo bwari ubutumwa bugamije guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu cyane bwari bwiganjemo kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ndetse n’abo bacyetse ko bakorana n’abo bita abanzi cyane Gen Kayumba na Col Karegeya.
Muri iki gice cyagiye muri Kongo, amakuru avuga ko hari icyahise kijya Zambiya nyuma kinyura Sudani kinjira muri Uganda, abo bose bazaga bambaye imyenda ya gisivile ndetse bafite gahunda yo kwica abatavuga rumwe na Kagame ndetse n’abo bacyetse ko bakorana n’aba bagabo twavuze haruguru, abanyamakuru babanyarwanda bacyeka ko baba muri ibyo bihugu n’abandi bantu bazwiho gukora ibikorwa byo kutavuga rumwe na leta ya Kigali.

Kubera ko abo basore bagiye batabwiye imiryango yabo, yakomeje kubura irengero ryabo, ndetse ntibabwirwa aho bagiye n’inzego z’igisirikare, imiryango yabo yakomeje guhwihwisa ko yabuze abantu, igihuha cyaje gukwirakwira kivuga ko hari abasirikare b’u Rwanda batorotse abandi bakavuga ko babuze. Ariko amakuru yizewe neza avuga ko abo basore batabuze ahubwo banyanyagijwe hirya no hino bafite ishingano zo guhemukira no kugiriranabi abo bose batavuga rumwe na Kagame.
Mu bintu bikomeye bibaranga n’uko ari abasore bakiri bato bigishijwe kwica n’indi myitozo y’ubugizi bwa nabi, ikinyamakuru Inyenyerinews kikaba kiburira abanyarwanda bari hanze muri ibyo bihugu twavuze ko bagomba kwirinda bakaba maso kuko abo bana babasore bakiribato barimo gukora ibyo batumwe na Shebuja.

Amwe mu makuru tumaze kubona n’uko hari abantu kugeza ubu basigaye babungana amafoto y’abantu bacyetsweho kutavuga rumwe na Kagame muri ibyo bihugu twavuze babashakisha ngo bamenye aho batuye, babone kuzabagirira nabi.
Umwe mubo twaganiraga dutunganya iyi nkuru yatubwiye ko bibabaje kuko abanyarwanda barimo gukoreshwa mu kuri mbura abandi banyarwanda, asaba abo bana ko batuza bagashyira inkota mu nzubati, kuko abo batuma kwica ari abanyarwanda kandi beshi babeshyerwa ibyo bababwira atari byo, abahamagarira kwitandukanya n’abicanyi kuko ntamuntu uzica abantu batavuga rumwe na leta ya Kigali ngo abarangize, abasaba ko bakwitandukanya n’abagizi banabi bakifatanya n’abaharanira amahoro n’ubwigenge bw’abanyarwanda bose, ababwira ko bakwigira ku mateka y’ihindagurika ry’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kugeza ubu lata ya Kagame ikaba imaze gufatwa n’amahanga nka leta irimo gukora iterabwoba hirya nohino ku isi, cyane mu bihugu by’abandi ihiga abanyarwanda bayihunze, byatangiye bicira abanyarwanda bayihunze muri Kongo, nyuma yo guhushiriza Gen Kayumba muri Afrika y’Epfo, badukiriye abagishyigikiye Gen Nkunda babicamo benshi, vuba aha inzego z’umutekano z’u Bwongereza zaburiye abanyarwanda 2 babayo ko bahigwa n’intasi za Kagame, none andi makuru avuga ko ubu abakomando binjiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda gukomeza guhemukira abanyarwanda.

Mupenzi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Kagame n'inkoramaraso ze babonye ibihe bigiye kubashiriraho,bagiye kuryozwa amaraso y'inzirakarengane bamennye, none batangiye kwiyahura barushaho gukaza iterabwoba. Buri wese nagerageze kwirinda
umuntu badasanganywe, kwirinda gukururuka mu bubari, kwirinda gutaha bwije n'ibindi bishobora korohereza izo nkoramaraso kukugeraho. Ntimugashire amakenga abantu bashya mutamenyereye aho muba
kandi uwo muketse mujye muhita mubimenyesha inzego z'aho muba. Ay'ubusa bazatsindwa.
Uhoraho naragire buri wese kandi amurikire abakora ibikorwa by'umwijima.

Répondre