Rwanda: Bamporiki yeretse Paul Kagame ko FPR ayoboye yamunzwe n'amacakubiri n'inzangano!
Kenshi intore zikunze kuvuga ko FPR ari moteri y'igihugu, Bamporiki wabaye umukuru w'itorero ry'izo ntore akaba yaravugiye mu ruhame ko FPR yamunzwe n'amacakubiri n'inzangano hagati y'abanyamuryango bayo; ibyo Bamporiki akaba yarabigaragarije "Intore izirusha intambwe" Paul Kagame kandi nta muntu numwe wavuguruje ibyo Bamporiki yavuze! Niba se Moteri y'igihugu FPR yaramunzwe bigeze ku rwego Bamporiki yabivuzemo ubwo igihugu kiragana he?
Nyuma y'aho Bamporiki agaragarije uburwayi bukomeye FPR ifite, abantu bahise bibuka inama yagiriwe na nyina umubyara, maze bakagaruka kuri wa mugani wa kinyarwanda ugira uti : "Irya mukuru riratinda ariko ntirihera". Hari mu mwaka w'2010 ubwo nyina wa Bamporiki yamubwiraga aya magambo , yagize ati : " Umva, hanyuma rero uko ugenda ubona ziri (inkotanyi) kugenda zirushaho kugushyira imbere, ninako zizakurangiza... ntumbaze byinshi niba ushaka kumenya byinshi uzaze tubiganire waje"! Nyuma y'imyaka 9 Bamporiki asuzuguye iyo nama ya nyina nibwo agiye yahumuka amaso akaba atangiye kubona ukuri! Mu nama ya FPR yo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21/12/2019, Bamporiki yabwiye Kagame imbonankubone uburwayi FPR ayoboye ifite, Bamporiki yagize ati:
"...Nyakubahwa perezida wa Repubulika, ntabwo abanyamuryango dukundana. Abanyamuryango bari hano, buri wese afashe mikoro, akavuga umunyamuryango mugenzi we wamuteze imitego abishaka, wamubeshyeye abishaka, hahandi umuntu ahimba inkuru ikagera kwa SG w'umuryango akakubaza ikintu utigeze urota, utigeze utekereza, nicyo ab'iwanyu batarota, noneho yabikubaza ukamera nk'uwumye!...iyo mugiriye umuntu icyizere mukamuha inshingano, umunyamuryango wese ugambiriye kumutega umutego, yibwirako ari guhemukira uwo nguwo ateze umutego ariko namwe aba abahemukira Nyakubahwa! Nshobora kugira intege nke zo gukora ibyo mwanshinze, ariko iyo wiyongereyeho ko buri munsi ngomba kujya nsimbuka imitego nk'itanu mbere yo gukora akazi mwampaye, birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi! Iki gihe rero tugomba kuvuga ngo: Inda nireke gusumba indagu"!
Muri iryo jambo rya Bamporiki, humvikanamo ko u Rwanda rwagize ibyago kuko umwanzi warwo ari "umunyarwanda", hakongera kumvikanamo ko umwiryane n'amatiku biri muri FPR ari uburwayi amaherezo buzahitana Kagame kuko abo ashyira mu myanya bategwa imitego ariwe bashaka! Abanyarwanda baciye umugani ugira uti : " Nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa", twizereko intore Bamporiki yavuze ko zimutega imitego buri munsi zitazamuhitana kuko yatinyutse kubibwira umukuru wazo muruhame! Ese aho Bamporiki ntashobora kuba yatanze izo ntore ku mwami (gutangwa ni ukwicwa) nazo zikaba zamwihimuraho zikamwica?
Hasi aha nimwumve uko Bamporiki avuga inama yagiriwe na Nyina umubyara, noneho mwumve neza n'uburyo avuga uko ategwa imitego buri munsi! Ese aho igihe cyo kumurangiza nticyaba cyegereje? Birabe ibyuya ntibibe amaraso!