Intumwa za leta ya Kagame ntiziteguye kujya i Kampala mu biganiro byo kuzura umubano hagati y'ibihugu byombi!
Kuri uyu wa mbere taliki ya 18/11/2019 intumwa za leta ya Kagame zagombaga kujya mu nama i Kampala mu biganiro bihuza intumwa z'ibyo bihugu byombi nk'uko byemejwe mu nama yahuje Kagame na Museveni mu gihugu cy'Angola; ariko leta ya Kagame yavuzeko intumwa zayo zitazakoza ikirenge i Kampala! Umubano hagati y'ibihugu byombi ukaba warazambye kandi bikaba bigaragara ko nta kizere ko uwo mubano ushobora kuzanzamuka mu bihe bya vuba.
Nk'uko byavuzwe na Nduhungirehe ndetse bikemezwa n'umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo, leta ya Kagame niyo yasabye leta ya Uganda gusubika italiki inama ihuza ibyo bihugu byombi yagombaga kuberaho iyo nama igashyirwa ku yindi taliki. Ibisobanuro bitangwa na leta ya Kagame ni uko intumwa z'u Rwanda zitashoboye kuboneka kubera indi mirimo yihutirwa zirimo gukora.
Nubwo iyo mpamvu ariyo leta zombi zigeza mu itangazamakuru, bamwe mu bakozi b'ububanyi n'amahanga muri Uganda no mu Rwanda bamenyesha ko nyuma y'inama yahuje impande zombi i Kigali, umubano w'u Rwanda na Uganda warushijeho kuzamba. Zimwe mu mpamvu zikomeye zarushijeho kuzabya umubano hagati y'ibihugu byombi ni uko leta ya Kagame yarenze ku ngingo zimwe na zimwe zari zumvikanyweho. Dore ibibazo 2 bikomeye byarushijeho kuzambya ibintu:
1)Ibihugu byombi byumvikanye ko bigomba kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano w'ikindi gihugu no guha umutekano abaturage baturiye umupaka w'ibihugu byombi. Nyamara ku cyumweru taliki ya 10/11/2019 Ingabo za RDF zarashwe abaturage b'abagande 2 mu gace ka Tabagwe bitaba Imana. Uganda yasabye leta ya Kigali ko hagomba kujyaho itsinda rihuriweho n'ibihugu byombi rigomba kugaragaza abasilikare ba RDF bishe abasivili 2 ba Uganda bagashyikirizwa inkiko; leta ya Uganda ivuga ko niba ibyo bidakozwe gutyo ubwumvikane hagati y'ibihugu byombi buzakomeza kuba ingume.
2) Mu nama yo ku italiki ya 16/09/2019 yabereye i Kigali, intumwa za Uganda zari ziyobowe na minisitiri Sam Kutesa zemeye ko Uganda izagenzura urutonde rw'abantu bagera kuri 200 bahawe n'u Rwanda bafungiye muri Uganda. Uruhande rwa Uganda rwavuze ko ruzagenzura iby'abo bantu, abafunze nta bimenyetso bigaragaza ibyaha bakoze bakarekurwa, abafite ibyo bashinjwa bakagezwa imbere y'ubutabera.
Nyuma y'igenzura ry'uru rutonde, uganda yasanze bariya bantu bose bashinjwa gukora ibyaha mu nyungu za leta ya Kigali bafite ubwenegihugu bwa Uganda bityo Uganda ikaba igomba kubahana nk'abanegihugu bayo! Leta ya Kigali imaze kumenya ko ari uko ikibazo giteye yasabye leta ya Uganda kutazagarura icyo kibazo mu nama ihuza ibihugu byombi,iki kibazo cy'intasi za Kagame zifungiye muri Uganda nicyo cyatumye afunga umupaka uhuza ibihugu byombi; none se ko izo ntasi ari abagande Kagame azavuga iki kindi?
Ikibazo rero gikomeye akaba ari uko nta kindi kibazo leta ya Kagame ishinja leta ya Uganda bityo ikaba nta gitekerezo kindi ifite igomba kuzavuga mu nama ihuza ibihugu byombi cyane ko muri iyo nama haba hari izindi ntumwa z'ibihugu by'Angola na RDC, akaba ariyo mpamvu leta ya Kigali ikomeje guhunga iyo nama cyane ko leta ya Uganda yo ifite ibirego byinshi cyane ishinja leta ya Uganda!
Ni ukubitega amaso niba Kigali izakomeza guhunga iriya nama cyangwa se niba iziyemeza kuyitabira maze igasaba imbabazi igihugu cya Uganda!
Veritasinfo