Rwanda: Mu mwuka w'ubwishishanye hagati y'ibihugu bigize EAC , Paul Kagame yemeye kuyiyobora!
Abakuru b'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba bahuriye mu nama ku nshuro ya 20 ihuza ibihugu bihuriye mu muryango wa EAC ; iyo nama ikaba yarabereye i Arusha muri Tanzaniya kuri uyu wa gatanu taliki ya 1/02/2019. Iyo nama yashoboye guterana nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri zose bitewe ni uko intumwa z'igihugu cy'Uburundi zitashoboraga kuyitabira. Nubwo iyi nama yashoboye guterana bwose, ikibazo gikomeye cyerekeranye n'ikirego cy'Uburundi cy'uko umutekano wabwo uhungabanywa na leta y'u Rwanda ntabwo cyavuzweho; naho ikibazo cy'ibiganiro bihuza abarundi cyavuzweho mu buryo busa no kwiyerurutsa! Icyakora iyi nama yashoboye gutinyura Paul Kagame yemera gufata ubuyobozi bwa EAC dore ko byari baravuzwe kenshi ko atiteguye kuyobora uwo muryango kubera ubwumvikane bucye afitanye na perezida Museveni wa Uganda ndetse na Nkurunziza w'Uburundi n'ubwo u Rwanda arirwo rwari rutahiwe gufata ubuyobozi bwa EAC!
Muri iyi nama ya 20, igihugu cy'Uburundi cyari cyayitabiriye gihagarariwe na Visi-Perezida Bwana Gaston Sindimwo; muri iyo nama harimo kandi Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Tanzaniya John Magufuri na Paul Kagame uyobora u Rwanda wari umaze imyaka 2 yose adakoza ikirenge muri iyo nama!
Mu itangazo rigufi risoza iyo nama, abakuru b'ibihugu bari muri iyo nama basobanuye ko bashimiye cyane umuhuza mu biganiro by'abarundi "Bwana Benjamin Mkapa" wigeze kuba umukuru w'igihugu cya Tanzaniya kubera akazi katoroshye yakoze. Kuri iyo ngingo, iryo tangazo rigira riti:
"Muri ibyo biganiro, Mkapa yasezeye burundu ku mwanya wo kuba umuhuza, akaba ariyo mpamvu abakuru b'ibihugu bakurikira: Museveni wa Uganda, Magufuri wa Tanzaniya na Kenyatta wa Kenya, bazakomeza kugirana na perezida w'Uburundi Pierre Nkurunziza ibiganiro mu buryo butaziguye muri gahunda yo gushaka ibisubizo by'ibibazo by'Uburundi". Umwe mu ba diplomate wari muri iyo nama yabwiye itangazamakuru ko ikibazo k'ibiganiro by'abarundi gisa n'icyahagaritswe burundu, bariya bakuru b'ibihugu bakaba bazakora akazi ko gufunga iyo dosiye kuburyo budasubirwaho!
Icyatunguye abantu benshi muri iyo nama, ni uko Bwana Kagame yemeye kuba umuyobozi w'umuryango w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba EAC, ubuyobozi bwe muri uwo muryaryango bukazamara igihe kingana n'umwaka umwe. Mu minsi yashize, Nduhungirehe ushinzwe uwo mu ryango muri ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Kagame, yari yatangaje ko Paul Kagame atazafata uwo mwanya w'ubuyobozi bwa EAC bitewe ni uko azaba afite akazi kenshi ko gusezera ku buyobozi bw'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA no gutegura inama y'ibihugu bivuga icyongereza izabera i Kigali mu mwaka w'2020! Amakuru yatangwaga n'abantu bari mu buyobozi bwa EAC yavugaga ko Paul Kagame azaharira umwanya w'ubuyobozi bwa EAC perezida wa Kenya.
Abantu bakomeje kwibaza impamvu yatumye Kagame yisubiraho akemera gufata uwo mwanya w'ubuyobozi ariko nta bisobanuro babonye; ikizwi cyo ni uko inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC yamaze amasaha arenga 4 iteraniye mu muhezo kugirango bagenzi be bashobore kumara impungenge Kagame, akaba ari nacyo cyatumye yisubiraho akemera umwanya w'ubuyobozi bwa EAC. Muri uwo muhezo, Visi Perezida w'Uburundi yashatse ko hasuzumwa ikibazo cy'amakimbirane ari hagati y'u Rwanda n'Uburundi ariko abakuru b'ibihugu bari muri iyo nama batinya kugira icyo bavuga kuri icyo kibazo.
Iyo witegereje neza ibibazo by'amakimbirirane biri hagati y'abakuru b'ibihugu bigize EAC, bigaragarira buri wese ko uyu mu ryango uri ku manegeka! Uburundi bushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wabwo kuburyo budatinya kuvuga ko u Rwanda ari abanzi babwo; amakuru ava mu ntara ya Kivu y'amajyepfo akaba yemeza ko ingabo za Paul Kagame zifasha abarwanyi b'abarundi bo mu mutwe wa Sinduhije witwa "RED Tabara" zihora mu mirwano n'ingabo z'abarundi mu gace ka Uvira. Kagame kandi ashinja Museveni gushyikira abanyarwanda bamuhunze kandi Uganda igahora ifunga intasi za Kagame zinjira muri Uganda zigiye guhiga impunzi z'abanyarwanda! Tanzaniya nayo ikaba idakozwa ikibazo cyo gutembera kw'abaturage b'ibihugu bya EAC hakoreshejwe irangamuntu gusa bitewe no gutinya ko abanzi bavuze ko bazakocora "Kikwete" bashobora kubinjirana!
None se umuryango wa EAC ugizwe n'ibihugu birebana ay'ingwe ushobora kuzaba igihugu kimwe bigenze gute?
veritasinfo