RDC- Rwanda:Impunzi z’abanyarwanda z’i Kisangani zikomeje guhohoterwa isi yose yicecekeye !
Amakuru tugezwaho n’umusomyi wa « veritasinfo » yerekeranye n’akarengane gakabije impunzi z’abanyarwanda ziri i Kisangani muri Congo ziri gukorerwa ateye impungenge. Izo mpunzi ziri guhatirwa kujyanwa mu Rwanda ku ngufu kandi zaramuka zibyanze zikicwa ! Amategeko mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ntabwo yemera ko umuntu asubizwa mu gihugu yahunze ku ngufu ! Igiteye impungenge kurushaho, ni uko umuryango w’abibumbye ONU ugomba kureba iyubahirizwa ry’ayo mategeko ubu usa naho utakibaho cyangwa se ukaba waribagiwe kubahiriza inshingano washyiriweho. Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU muri iki gihe, Antonio Guterres yayoboye ishami ry’umuryango mpuzamahanga wa ONU wita ku mpunzi (UNHCR) kuva mu mwaka w’2006 kugera mu 2016 ; ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zikomeje kwicirwa muri Congo arakizi neza ; ariko se kuki izo mpunzi zikomeje kwicwa kandi ariwe uyoboye ONU ? ONU ifite ingabo muri Congo za Monusco, ariko se zikora iki niba zidashoboye kurengera impunzi ? Umusomyi wa « veritasinfo » watugejejeho iyo nkuru y’impunzi za Kisangani yatangiye agira ati :
Mugihe isi ikomeje kuririmba uburenganzira bwa muntu wagirango abanyarwanda bo ntibafatwa nk’abantu n'amahanga kimwe n'imiryango mpuzamahanga ivugako iharanira uburenganzira bwa muntu. Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi kungufu ibeshyako izanye demukarasi, ndetse ikabeshya ko ije kurangiza ikibazo cy'ubuhunzi mu Rwanda nkuko abacengezamatwara bayo bahoraga babiririmba, ikikibazo cy’ubuhunzi ku banyarwanda cyafashe indi ntera ! Abanyarwanda bahunga buri munsi kubera ubwicanyi nihohoterwa bakorerwa na FPR, sibyo gusa kuko FPR yazanye akarusho ko gukurikirana impunzi z’abanyarwanda bayihungira hirya no hino ku isi ikajya kubicirayo ! FPR itanga ruswa ku banyamahanga bibisambo kugirango bayifashe kuburabuza impunzi z’abanyarwanda ndetse ikagera naho itanga ruswa mu bakozi b’umuryango ushinzwe kurengera impunzi HCR kugirango bafate icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda!

Ubu mbandikira iyi nkuru, nababwira ko ejo kuwakane taliki 06/09/2018 hateganyijwe ko hazaza bamwe mubayobozi b’ingabo za Congo bakazahagarikira igikorwa cyogutangira gucyura izo mpunzi ku ngufu mu Rwanda ; hateganyijwe ko impunzi zigera ku 100 zizashyirwa mu mamodoka ku ngufu zikoherezwa mu Rwanda. Izo mpunzi zabanje gukorerwa ibikorwa by’iyica rubozo mbere yo gufatirwa icyemezo cyo kuzigemura i Kigali ku ngufu! Izompunzi zahagarikiwe ibikorwa byo kuvurwa, kwimwa amazi, kwimwa ibyo kurya n’ibindi. Izo mpunzi zakomeje kwanga ibyo zibwirwa byo kujya mu Rwanda kuko zizi neza ko umutekano wazo wahungabana kuko mu Rwanda ubwicanyi n’ihohoterwa zahunze bigihari !
Twabibutsako amategeko mpuzamahanga atemera gusubiza kungufu impunzi mugihugu zahunze. Turakomeza kubakurikiranira iki kibazo kugirango abanyarwanda ahoturi hose kwisi dufatanye gutabariza ababavandimwe, ndetse no kwamagana ubu bugizi bwa nabi kuko bamwe muri izompunzi batangiye gupfa,harimo n'impinja bazira imibereho mibi iri aho bafungiwe mukigo batemerewe gusohoka ahubwo bagirirwa nabi kugira bemere gucyurwa mu Rwanda. Hasi mushobora gusoma ubuhamya twahawe n’umwe muri izo mpunzi asobanura uko babayeho mungeri zitandukanye z'ubuzima kuva bagera i Kisangani. Tukaba twirinze gutangaza amazinaye kumpamvu z'umutekano we, twahisemo gutambutsa ubuhamya bwe ntanakimwe duhinduyemo ; yanditse agira ati:
Muraho Neza bavandimwe bacu !
Cantonnement Kisangani Yatangiye Le 27/11/14, Yahuje Ex-combata Fdlr Bavuye Est De La Rdc (kanyabayonga na Walungu) twatangiye Cantonnement duhabwa Ibyo Kurya Na Gvt Ya Congo, Turya Rimwe Kumunsi. Nabyo Byaje Kubura Dusigara Duhabwa Igikombe Cy'ifu y'imyumbati Ku bantu babiri( 2) N'imboga Rwatsi .Twaje Guhura N'inzara Ikomeye Cyane Maze Monusco Itanga Ubufasha Bwayo Kugeza None ,ibyo Byakorwaga Ari Ugushaka Ko Abantu Bose Bahaguruka Bagataha mu Rwanda. Buri Muntu Yemerewe ibyo kurya bingana na 660grs ku munsi:
Sucres(Isukari)=50g
Sardine=100g , Haricot(ibishyimbo)=50g,
Thé(icyayi) =0.5g , Sel(Umunyu)=0.5g, Riz(umuceri)=150g .
Ifu y'ibigori=150g , Mixte Vegetable(imboga) =100g.
Uretse Ibi Tugenerwa Na Monusco nta nkwi ,amavuta duhabwa narimwe , Ibi duhabwa nibyo dushakamo Inkwi, Amavuta ,imyenda ,imiti n'ibikoresho Byo Murugo no mugikoni .isabune yo kumesa ntiba ihagije nayo.
UBUVUZI : Twatangiye Duhabwa Ubuvuzi Bwiza Uko Iminsi Yagiye Ishira D2 R3 (Ishami Rya Monusco Rishinzwe Kwaka Abarwanyi Imbunda No Kubasubiza Mubuzima Busanzwe( Désarmement, Démobilisation, La Rapatriement et de Réintégration au Rwanda). Nta muganga, bavugaga ko Ubuvuzi dushaka buri mu Rwanda, Ubu na muganga ntakigera hano, Iyo Monusco izanye imiti muganga aza kuyibika, akazagaruka aje kuyitwika, yarashaje ,ubu nta buvuzi tubona,byose byarahagaze,aho bakaba bavugako tugomba kwivuza mu Rwanda. UBUREZI: Abana bacu babuze ubumenyi bw'ibanze kuko abalimu twari dufite bafite ubushobozi bwo kwigisha batandukukanijwe n'abandi kubera byitwagako babuza abantu gutaha.
IMIBEREHO :

Kubwo Kubura abantu bo gucyura niho bagiye batangira kutwicisha inzara. Nyuma y'iminsi igera 22 Jrs twamaze tutabona ibiryo wari umugambi wo gushaka abo gucyura mu Rwanda. Twaje guhabwa ibyo kurya ari Uko Délégation Igizwe na: Communauté Internationale, Monusco, SADEC ,CIRGL , na Guverinement ya Congo binjiraga kutumenyeshako Gvt ya Congo ikeneye ikigo cyayo ko tugomba gutaha . Basobanuye Neza Mission Yabo Ko Bari Kugendera Ku Myanzuro Y'inama Y'abakuru B'ibihugu 13 Yabereye Brazaville bemeje Ko tous Ex Combata(abahoze arabarwanyi Bose) Bataha mu Rwada na Ex M23( nabahoze muri M23) nabo bakajya iwabo muri Congo.
Twigishijwe ibibi n'ibyiza by'ubuhunzi na délégation aho twasobanuriwe ko umuntu urataha arahabwa 150$ ku mugabo, umugore 100$, umwana 50$ azafasha umuryango wawe kwibeshaho mubo usanze mu Rwanda. Bemeje ko uwemera gutaha barahita bamujyana ako kanya. Umunsi Wa 2 nibwo bategerejeko haboneka abataha barabura maze bahitamo guhagarika akazi kabo kuko basanze twese duhuje imyumvire kubibazo bituma tudataha mu Rwanda. Aho buri wese yabaga ababwiza ukuri kubibazo bya politiki u rwanda rufite aribyo ntandaro yo kuguma mubuhungiro...Délégation yafunze ibyayo yerekeza Sud Kivu, Walungu, aho bakomereje akazi ko kumva buri muryango impamvu udataha maze batungurwa no kubona abantu batatu 3 Barwaye Bwaki bageze aho barandatwa mu maboko kugirango bagere hanze. Kisangani ubu D2 R3 ivugako irangije imirimo yo gufasha abarwanyi kandi ko ibintu byose twahabwaga : Amazi, Amatara, Ibiryo… byose guhera kuwa 31/8 bihagaritswe. Tugiye mu maboko ya Gvt Ya Congo ariyo igomba kumenya uko tubayeho .
Ubu ibiryo twahawe bizarangira Le 19/9 /18 nyuma y'aho twumva tuzaba tugeze mu rupfu kuko tuzaba duhatirwa kuva mu kigo ku gahato, nkuko twabimenyeshejwe kandi dushobora no gukubagurwa ku ngufu , kwamburwa ibyacu no kugirirwa nabi.Kuduhagarikira ubufasha bwose bw'ibanze niho duhera tubona ko dukorerwa ihohoterwa hirengagijwe amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu. Kudutwara mu Rwanda ku ngufu tubona ari ukunyuranya n'amahame mpuzamahanga yita kukiremwa muntu. Dusaba ko twahabwa agaciro nk'izindi mpunzi kw'isi tukabona ibyemezo biranga impunzi ku Isi kuko twashyize intwaro hasi dushaka amahoro kandi icyari cyaduteye kuzifata nticyavuyeho Cyangwa ngo kirangire... Ibibazo by'impunzi ziri muri Congo cyane izo muri Cantonnement nibyo kwitabwaho n'abanyarwanda bari hanze bose bafite umutima utabara, ubumuntu n'undi wese wubaha ikiremwa muntu…
Mbaye Mbashimiye Murakoze.
Umusomyi wa veritasinfo RDC