Abavuga ko jenoside mu Rwanda yateguwe mu mwaka w'1959 ni abagamije gusenya ubumwe bw'abanyarwanda (Faustin Twagiramungu).
Nyuma y'ibiganiro 3 by'imvo n'imvano byateguwe na Radiyo mpuzamahanga y'abongereza BBC Gahuzamiryango ku ijambo ryavuzwe na Dr. Bizimana kuri "manifeste y'abahutu", Ibitekerezo kuri iyo mbwirwaruhame ya Bizimana bikomeje gutangwa. Nubwo umunyapolitiki w'inararibonye Faustin Twagiramungu yari umutumirwa mu biganiro bibiri byateguwe na BBC mu mpaka zagiwe kuri iryo jambo rya Bizimana, ntabwo byamubujije kujya ku rubuga rwe rwa facebook agakomeza gutanga ibitekerezo kuri iyo mbwirwaruhame ya Bizimana. Mu nyandiko twakuye ku rubuga rwe, Bwana Twagiramungu Faustin aragaragaza impamvu ituma Bizimana afite impamyabumenyi y'ikirenga mu kugoreka amateka y'abanyarwanda! Twagiramungu akaba ashimangira ko abanyarwanda badapfa amoko yabo ahubwo bapfa intambara zo kurwanira ubutegetsi! Faustin Twagiramungu ashimangira ko mu mwaka w'1957 nta jenoside ya teguwe ko ahubwo jenoside yo mu Rwanda yabaye mu mwaka w'1994 kimwe n'iyakorewe impunzi z'abahutu mu mashyamba ya Congo, zombi zateguwe na FPR Inkotanyi ku mabwiriza ya Paul Kagame! Dore uko Bwana Faustin Twagiramungu yabyanditse ku rubuga rwe rwa facebook (amafoto ari muri iyi nkuru yatoranyijwe n'ubwanditsi bwa "Veritasinfo):
ABASENYA UBUMWE BW'ABANYARWANDA BATI: "JENOSIDE YATEGUWE MURI 1959"
Kugira ngo IMVO N'IMVANO yo ku matariki yanditswe haruguru itegurwe, BBC yatubwiye ko byatewe n'abakunzi b'ibiganiro byayo, bayandikiye ari benshi. Bose bayisabaga ko byaba byiza itanze ikiganiro-mpaka ku ijambo rikomeye ryavugiwe i Kabgayi tariki ya 02.06.2018 n'Umunyabanga w'Inama y'iIgihugu ishinzwe kurwanya JENOSIDE, CNLG, witwa Dr. Jean Damascène BIZIMANA. Uyu Dr. Bizimana abamuzi bavuga ko yahisemo guhakana amasezerano ye "yagisasarudoti" muri Kiliziya gatolika, yivutsa kuvugisha ukuri nk'Intumwa za Yezu, asigara ari umucurabwenge w'ibinyoma by'ingoma "rumaliza" y'abiyise "Inkotanyi cyane", iryo zina rikaba ryaritwaga ingabo zahoze ari iz'umwami Rwabugiri Kigeri IV.
Muri iryo jambo Dr. Damascène Bizimana yavugiye i Kabgayi tariki ya 02.06.2018, yatanganje nta soni, kandi abivuga aranguruye ijwi nkaho ari ukuri agira ati: "MANIFESTE Y'ABAHUTU yanditswe na Munsenyeri Perraudin wa diyoseze ya Kabgayi afatanije n'abapadiri babiri b'Ababiligi": Dejemeppe wari nk'igisonga cya Munsenyeri Perraudin na Chanoine Elinote wari Umuyobozi wa Collège Kirisitu Mwami y'i Nyanza, ariho hari Umurwa mukuru w'u Rwanda. Nuko Dr. Bizimana akomeza agira ati: "barangije kuyandika bayihaye abahutu 9 ngo kuyishyireho umukono". Muri abo banyarwanda 9, uwari kw'isonga yari umusore w'imyaka 32 witwa Kayibanda Gregoire! Abo banyarwanda bakaba barashyize umukono kuri iyo nyandiko taliki ya 24.3.1957, kuri iyo tariki "Manifeste y'Abahutu " yashiriweho umukono, Dr Bizimana akaba yemeza adasobwa ko "ariyo "ntango y'inkomoko ya jenoside yo kwica abatutsi".
Kuri Dr.Bizimana, iyo tariki ntizibagirana mu mumateka y'itegurwa rya "jenoside yakorewe Abatutsi". Dr.Bizimana ntiyatinye kwerekana ubuhezanguni bwe, buvanze n'ubuswa mu kumenya amateka y'igihugu cye. Nyamara hari abavuga ko uyu Bizimana ari umuhanga! Ariko ubusanzwe ntamuhanga ubeshya ahimba amateka y'amahano, akagerekaho no guhimba abayakoze! Umuhanga nk'uyu agomba gufatwa nk'igicucu, ndetse agafatwa nk'umugome. Wowe urimo usoma ibi, ihangane, utekereze gato ko: Dr Bizimana yemeje atishisha ko "jenoside yakorewe abatutsi" yateguwe muri 1957, ikaza gushyirwa mu bikorwa (n'abahutu nkuko abyemeza) muri 1994, nyuma y'imyaka 37. Nukuvuga hashize hafi imyaka 40 iyo jenoside yarateguriwe i Kabgayi na Munsenyeri Perraudin hamwe n'aba bapadiri twavuze amazina baje kumvikana n'abahutu icyenda bemera kubisinyira! Ibyo guhimba no guhindura amateka no kubeshya wagira ngo nibyo Dr. Bizimana afitemo impamyabushobozi y'ikirenga! Uyu Bizimana yakomeje kwanduranya, avuga amagambo menshi ndetse asa n'ugamije gusebanya! Yageza naho atinyuka gupfobya ubwenegihugu bwa Perezida Kayibanda wagize uruhare rukomeye muri "revolusiyo" ya rubanda yo muri 1959-1961. Muri iki gihe intagondwa za FPR-Kgame ziterekera Semuhanuka kimwe na Dr.Bizimana zayihinduye iyo "Révolution" ko ari "jenoside yakorewe abatutsi". Icyo izo ntagondwa zatinye guhindura ni inyito ya "Repuburika y'u Rwanda" yibarutswe n'iyo revolusiyo ya Rubanda.
Muri iki gihe ntitwabura kuvuga ko u Rwanda ruri mubyago, bitewe n'uko ruri mu maboko y'Umwakagara, "umwami-bega" wagaruye ingoma ya cyami ayirobye mu nyanja y'amaraso y'abo yishe n'abo yicishije, ubwo yari amaze kwica Perezida Habyarimana tariki ya 06.04.1994. Iyi ngoma ya Kagame isa niyo guhôôra, yimitse "Appartheid" ikorerwa Abahutu bari mu gihugu babaye "ingaruzwamuheto, igakorerwa n'abapfuye batavugwa, batanibukwa. Biratangaje kumva propagande ya "bahezanguni" nka Dr. JD Bizimana ikomeza umurego igahindura "revolusiyo ya rubanda" "génocide yakorewe abatutsi".
INTAMBARA Y'IMBONEZAMATEKA IZATSINDA INGABO ZA SEMUHANUKA!

Ijamba rya Dr.Bizimana ntakindi ryari rigamije uretse kubiba macakubiri ashingiye ku ngirwamoko y'Abahutu n'Abatutsi, yagizwe amoko na bakoloni, ubundi yari ingero z'urwego mu mibanire y'Abanyarwanda. Yavugaga asa nushishikajwe no guteza urubwa, no kwangisha urubyiruko-nyarawanda ABAHUTU. Yemwe, si n'urubyiruko gusa, ndetse n'Abanyarwanda bakuze, abenshi batazi amateka y'igihugu cyabo nabusa, cyane amateka y'ingoma ya cyami. Bizimana yangishaga abahutu n'abandi benshi batazi n'ibyo LONI yanditse muri za raporo zayo, kuva muri 1948 kugeza 1961, aho LONI yabaga Ababiligi bayoboraga u Rwanda ko ari ngombwa gukosora imiyoborere yabo mu Rwanda. Bityo, abahutu bakava mu buja n'ubucakara. Nuko, nabo bakagira agaciro mu gihugu cyabo.
Dr. BIZIMANA yigize "rusisibiranya" aho kwigisha ubumwe bw'Abanyarwanda akaba ashishikajwe no kuyobya uburari ku mateka mabi abanyarwanda babayemo, haba ku ngoma ya cyami, no ku miyoborere ya Reuburika kuva yashingwa. Aho Bizimana yagakoze ibishoboka ngo abanishe abanyarwanda mu mahoro, abigisha guharanira ubumwe nk'abanyagihugu, Bizimana we yimirije imbere ko Abahutu bakomeza gufatwa nk'abahekeshejwe inyonjo "ya jenoside". Nta nubwo yumva ko Abanyarwanda badapfa amoko, nkuko byakunze kuvugwa n'abakoloni n"abagaragu bakuru b'ibwami". Abanyarwanda bapfa imiyoborere mibi y'iguhugu cyabo ishingiye k'ubwikubire bwa bamwe bigira "ibishongore" "by'indobanure" z'udutsiko, bakubakira ingufu zabo k'ubwibone "bwirondakoko", no kwigwizaho ibyiza by'ighugu bafata nk'iminyago. Maze igihugu bakagifata nk'umurage, cyangwa umunani basigiwe na base. Kandi IGIHUGU ARI ICYA RUBANDA.
Ubwibone n'ubushake bwa bamwe bwo kwiharira ubuyobozi bw'igihugu n'ibyiza bikigize, batitaye ku nyungu za rubanda, ntibyakomeza guharirwa udutsiko. Ibi byaba bisa nokugarura mu Rwanda ubutegetsi bwari bushingiye ku miryango nk'uko byari bimeze ku ngoma ya cyami. Bigomba guhagarikwa mumaguru mashya. Kandi bigakorwa nta muvundo, nta n'ubwicanyi.
U RWANDA NTIRUZAYOBORWA NEZA ARI UKO TUBANJE KWICANA BUNYAMASWA

Mu gihugu cy'u Rwnda, kwica wagira ngo ni umuco karande wazanywe n'ingoma y'abanyiginya-bega kuva aho bigaruriye igihugu, bagafata ibishahuro by'abo bishe, bikaba imitako y'ingoma zabo ariko cyane ingoma y'ingabe izisumba ariyo "Kalinga" (imwe yaririmbwe nta soni na Msgr. Alexis Kagame ayita "Inganji Kalinga"). Byageze aho Abanyiginya-bega bafata ibihugu bikomeye by'uRwanda rugari aribyo: Ububgesera, Ubwanacyambwe, Uburiza, Nduga, Amarangara, Ndiza n'Ubwanacyambwe; ibyivugo byari bifite "injyana idasanzwe" byari ibyo kwica urasa imyambi n'umuheto cyangwa utera icumu. Inkotanyi za Kagame mu ntambara yo guhôôra yo muri 1990-1994, zakoresheje "umuco-kamere w'iterabwoba w"Abanyigiya-bega wo kwica rubanda.
Muri macye, nta jenoside yateguwe, nta niyabaye muri 1959. Nta ngengabitekerezo yigishijwe nta na jenoside yateguwe n'Abahutu kugira ngo izakorwe muri 1994. Jenoside yo mu Rwanda muri 1994 kimwe na jenoside yo KWICIRA IMPUNZI z'abahutu muri RDC, izo jenoside ZOMBI zateguwe na FPR/INKOTANYI. Zateguwe neza kandi mw'ibanga rikomeye ku MABWIRIZA ya KAGAME. Icyo Kagame yashakaga yakigezeho: gufata ighugu cy'u Rwanda no kukibera Umwami w'umwega. Ubu arakataje muguterekera ibya kozwe mbere ye na Kabare we na mushiki we Kanjongera umwamikazi akaba n'umugabekazi ku ngoma ya Rwabugira na Musinga.
Faustin Twagiramungu (Facebook)