Rwanda : « Umuti w’ubutindi ni ukwirinda guhemuka ». Uwo muti Kagame yananiwe kuwunywa ! (Faustin Twagiramungu)
Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro n’«ikondera Libre», maze atanga ibisobanuro ku bibazo n’ibitekerezo byatanzwe n’abakunzi b’Ikondera. Umunyamakuru w’ikondera yasobanuye impamvu icyo kinyamakuru gikunze guha urubuga Bwana Twagiramungu Faustin, aragira ati : «Twagiramungu Faustin afite umwihariko mubasheshe akanguhe dusigaranye, wo kuba yarabaye mu mpande nyinshi z’ubuyobozi bw’igihugu, cyane cyane mu mpinduka zitagenze neza zaviriyemo benshi guta urwababyaye bakaba bamwe basaziye imahanga ndetse n’abandi bakaba barahaguye… Ibyo Twagiramungu azi ni byinshi kuburyo yabisangiza benshi… abakurikirana ibiganiro byacu usanga benshi batwandikira batubwira ngo ni mutubarize Rukokoma… ».
Bwana Faustin Twagiramungu yakoresheje imvugo ikomeye cyane mu kugaragaza ibibazo abona bikomereye abanyarwanda bitewe n’imiyoborere mibi ya Paul Kagame. Twagiramungu yasobanuye ko inkotanyi zatangiye kwica abanyarwanda guhera mu kwezi kwa cumi 1990, inkotanyi zikaba zaragabye bitero ku Rwanda Perezida Habyarimana yari amaze kuvuga ijambo ry’uko yemeye demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi ! Mubyukuri Twagiramungu akaba asanga igitero cy’inkotanyi cyari kigamije guhora.Twagiramungu yagize ati : « inkotanyi ntabwo zaje zihamiriza cyangwa zivuza impanda n’ingoma zishimiye kuza mu Rwanda, kandi zaraje zitwaje impunda n’amacumu n’imihoro, cyane cyane n’udufuni n’udusuka dushaje two kwica abantu ».

Mu mvugo ikarishye cyane , Twagiramungu yavuze ko igihe kigeze kugirango abakiri bato bahaguruke maze biyemeze gutanga ibitambo ariko bakirukana Kagame ku butegetsi, Twagiramungu yagize ati «Icyunamo gihamagarirwa abatutsi biciwe, ntabwo gihamagarirwa abanyarwanda bose biciwe… ubu ngo byiswe jenoside Tutsi … none rero ubwo jenoside yabaye iy’abatutsi gusa, abe aribo bazajya bajya mu cyunamo bonyine ! Nta cyunamo cy’itegeko kigomba kubaho». Twagiramungu yavuze ko hari abahutu bishwe kubera ko batari bashyigikiye ubutegetsi bwa MRND kandi bicwa n’interahamwe zari zaracengewe n’inkotanyi! Twagiramungu yagize ati « niba Kagame ari umugabo nagarure ubwami, avuge ko yakuyeho ubwami bw’abanyiginya ubu akaba yarashyizeho ubw’abega, bityo akomeze aducure bufuni na buhoro nk’ibyo mwene wabo Kabare yakoze ku Rucunshu n’abandi babakomokaho » .
Twagiramungu yasobanuye uburyo Kagame yishe abahutu, ubu akaba yadukiriye abatutsi, kubera ubwo buhemu bwa Kagame, Twagiramungu yamuciye umugani, yagize ati « umuti w’ubutindi ni ukwanga guhemuka nk’uko Rugamba yabiririmbye, ariko uwo muti Kagame ntazawunywa kuko abamugiriye neza bose yabahemukiye » !