Ingabo zirwanira mu kirere z'Uburusiya mu myiyereko i Moscou
Igihugu cy’Uburusiya kimaze gushinga ibirindiro bya gisilikare muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) ; Uburusiya bukaba bumaze kandi gushinga ibindi birindiro bya gisilikare mu gihugu cya Centrafrique. Abasilikare b’Uburusiya bitwaje intwaro zikomeye bakaba batangiye gusesekara muri RD Congo nk’uko amasezerano y’ubufatanye mu bya gisilikare Uburusiya bwagiranye na RD Congo abiteganya. Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI, aremeza ko hashize icyumweru, ubutegetsi bwa Kinshasa bushyize ahagaragara amasezerano amaze imyaka irenga 20 ashyizweho umukono mu byerekeranye ubufatanye bwa gisilikare hagati ya RD Congo n’Uburusiya ; ariko ayo masezerano akaba atarigeze ashyirwa mu bikorwa kugeza ubu. Ikigamijwe muri ibi byose, akaba ari uko Uburusiya na RD Congo bigomba kugirana amasezerano asesuye mu byerekeranye n'ubukungu bushingiye k’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu z’amashanyarazi n’ubuhinzi.
Mu gihe cy’iminsi 2, abadepite ba RD Congo bagize itsinda ryo kurinda ubusugire bw’igihugu mu nteko ishingamategeko ya Congo, bakoze igikorwa cyo gusesengura no kubyutsa amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bya gisilikare igihugu cy’Uburusiya cyagiranye na RD Congo mu mwaka w’1999 ariko ayo masezerano akaba atarashoboye gushyirwa mu bikorwa. Abo badepite bakaba baribanze ku nyandiko iteganya ko igihugu cy’Uburusiya kigomba guha intwaro zigezweho igisilikare cya RD Congo kimwe n’ibindi bikoresho by’intambara bigezweho muri iki gihe. Uburusiya buzaha kandi igisilikare cya Congo ibikoresho by’intambara byihariye bijyanye n’akarere iherereyemo ndetse Uburusiya bwohereze muri Congo abalimu ba gisilikare bagomba kwigisha ingabo za RD Congo. Igihugu cy’Uburusiya kikaba kizatanga amahugurwa yo mu rwego rwo hejuru ku basilikare ba RD Congo bazoherezwa mu mashuri akomeye mu Burusiya. Mu minsi ya vuba cyane, ayo masezerano akaba azemezwa burundu n’inteko ishingamategeko ya RD Congo.
Kuki amasezerano amaze imyaka 19 adashyirwa mu bikorwa, abyukijwe muri iki gihe?
Ubwo Muzehe Laurent Désiré Kabila yari amaze gushyirwa ku butegetsi bwa Zaïre n’ingabo za Kagame na Museveni, Kabarebe yamubereye umugaba mukuru w’ingabo. Kagame na Kabarebe bakaba baratangiye igikorwa cyo kwinjiza ingabo z’inkotanyi nyinshi mu ngabo za Congo kugirango babone uko bayigenzura neza ! Kagame kandi yasabye Muzehe Laurent Désiré Kabila gutangaza ku mugaragaro ko intara za Kivu zombi azihaye u Rwanda ! Muzehe Laurent Désiré Kabila yanze ibyo byifuzo bya Kagame, kubera iyo mpamvu haba hatangiye intambara ikomeye hagati ya Laurent Désiré Kabila na Kagame. Ibihugu by’Afurika y’amajyepfo bigize umuryango wa SADC byatabaye Kabila bihangana na ‘u Rwanda na Uganda bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika!
Mu mwaka w’1999, Muzehe Laurent Désiré Kabila yagize igitekerezo cyo kwegera igihugu cy’Uburusiya kugirango bagirane amasezerano ya gisilikare, kuko yabonaga amaherezo ibihugu by’Afurika y’amajyepfo bishobora gucika intege bigahagarika ubufasha byamuhaga mu ntambara yarwanaga na Kagame na Museveni. Mu gihe Laurent Désiré Kabila yari amaze kugirana amasezerano ya gisilikare n’igihugu cy’Uburusiya, byabaye ngombwa ko igihugu cy’Ubufaransa cyegera Muzehe Laurent Désiré Kabila, kimugira inama yo guhagarika amasezerano ya gisilikare yari amaze kugirana n’Uburusiya, abafaransa bakaba barijeje Laurent Désiré Kabila ko bagiye kuvugana na Leta y’Amerika kugirango intambara muri Congo ihagarare. Nyuma y’ibiganiro by’abafaransa n’abanyamerika, perezida w’Amerika icyo gihe W. Bush yategetse ingabo za Kagame kuva muri RD Congo nta bindi bisobanuro bitanzwe. Iyo niyo mpamvu inkotanyi zakubise imbunda ku rutugu zisubira mu Rwanda igitaraganya.
Nubwo Laurent Désiré Kabila yahagaritse amasezerano ya gisilikare yagiranye n’Uburusiya, ntibyabujije Amerika gukomeza kumwikanga maze iha uburenganzira Paul Kagame bwo kwica Laurent Désiré Kabila. Ku itali 16 Mutarama 2001, nibwo Kadogo witwa Rachidi yarashe Laurent Désiré Kabila arapfa; nk’uko Kagame abigenza burigihe, uwo Kadogo nawe yahise yicwa mu rwego rwo kuburizamo anketi yo kumenya abari inyuma y'urwo rupfu! Nubwo byagenze gutyo ariko ntibyabujije Joseph Kabila, umuhungu wa Laurent Désiré Kabile wahise ahabwa umwanya wo kuyobora RD Congo n’abishe se kumenya urupfu yapfuye n'abamwishe. Igihugu cy’Ubufaransa cyahise cyegera Joseph Kabila kimwizeza ko kizamucungira umutekano agategeka mu mahoro. Kagame na Museveni nabo bahise binjiza ingabo zabo mu ntara ya Kivu mu izina rya RCD ziyobowe na Laurent Nkunda, maze intambara muri Congo irongera irarota ! Abafaransa n’abanyamerika bazanye ingabo za MONUSCO kugirango zirinde ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro maze babwira Joseph Kabila kumvikana na Kagame akemera gushyira ingabo za Nkunda wayoboraga CNDP (Inkotanyi) mu ngabo za Congo FARDC.
Joseph Kabila yumviye ibyifuzo by’abafaransa n’abanyamerika maze yinjiza inkotanyi (abarwanyi ba RDC + CNDP) mu ngabo za RD Congo, yemera kandi no kungirizwa n’aba vici Perezida 4, ayo masezerano akaba yarabaye taliki ya 17 Ukuboza 2002 nyuma y’umwaka umwe gusa ise umubyara Laurent Désiré Kabila yishwe. Kugirango akomeze kubona ubufasha bw’umutekano ahawe n’abafaransa, Joseph Kabila yagiranye amasezerano n’isosiyete y’abafaransa yitwa AREVA yo gucukura amabuye y’agaciro cyane cyane uranium muri Congo, ayo masezerano yabaye ku italiki 28 Mutarama 2011. Uko Joseph Kabila yagendaga arushaho kwiyegereza abafaransa, niko Paul Kagame nawe yarushagaho kwiyegereza abanyamerika ! Nyamara ibigo by’ubucuruzi by’abanyamerika n’iby’abafaransa byavanze umutungo kuva kera, kuburyo iyo ubangamiye inyungu z’abafaransa n’iz’abanyamerika uba uzibangamiye, cyangwa se waba uteje imbere umutungo w’ibigo by’abanyamerika n’abafaransa nabo bakabyungukiramo! Iyo Kabila ahaye umutungo abafaransa, abanyamerika nabo ubageragaho, Kagame nawe yakoherereza amabuye y’agaciro menshi ibigo by’abanyamerika, inyungu yayo ikagera no kubafaransa !
Mu mwaka w’2012, Kagame yarakajwe n’uko Joseph Kabila atamweguriye ku mugaragaro intara za Kivu zombi, niko kohereza inkotanyi muri Congo gufata izo ntara ku ngufu maze azita M23. Bitewe n’uko abafaransa barimo bakora ubushakashatsi bwo gushaka peteroli muri Pariki ya Virunga (RDC), basabye abanyamerika kubwira Kagame guhagarika intambara ya M23 ! Obama ubwe yabwiye Kagame guhagarika iyo ntambara ariko ntiyabyumva, abafaransa bahise bohereza ingabo za Tanzaniya n’iz’Afurika y’epfo maze zikosora M23! Kugeza ubu ntabwo Kagame yasobanukiwe n'icyamukubise! Mu mwaka w’2016, Joseph Kabila yarangije manda ye ya kabiri, ariko abafaransa bamubwira ko agomba gukomeza gutegeka kugirango abanze ashyire umukono ku masezerano na sosiyete y’abafaransa ya Total yo gucukura peterori i Kisangani. Ayo masezerano na TOTAL yashyizweho umukono taliki ya 22/03/2018 akazageza taliki ya 26/01/2019.
Mbere y’uko abafaransa bongeza Joseph Kabila imyaka 2 ku buyobozi bwa Congo nyuma ya manda ye ya kabiri, abanyamerika bari barahiye ko bagomba kumukuraho ku ngufu, ndetse bohereza ingabo mu gihugu cy’Angola zo kwirukana Kabila, ariko bitewe n’uko abanyamerika n’abafaransa babyumvikanaho mu gusahura Afurika, bategereje ko Kabila asinyira abafaransa mbere yo kumukuraho. Muri iyi minsi Joseph Kabila akaba akomeje gushyirwaho igitutu cyinshi cyane n’abanyamerika ko uyu mwaka ugomba kurangira yavuye ku butegetsi byanze bikunze! Nubwo abafaransa bamwijeje umutekano, Joseph Kabila yamaze kubona ko batazamurengera kuko ibyo bakora byose baba babyumvikanyeho n’abanyamerika. Mu mwaka w’2015, Abanyamerika ndetse n’abanyaburayi bashyize igitutu kuri Perezida Nkurunziza, ndetse Kagame ahabwa akazi n’abo bazungu ko gukuraho Nkurunziza ! Byabaye ngombwa ko Nkurunziza yitabaza abarusiya maze ahangana n’intasi za Kagame none ubu ibintu byagiye mu buryo, Kagame n’abazungu bamuhaye ikiraka cyo gukuraho Nkurunziza barumiwe!
Paul Kagame yahinduye itegeko nshinga yigundiriza ku butegetsi, ariko abanyamerika n’abanyaburayi ntacyo bigeze bamuvugaho kuko ari umukozi wabo bakoresha mu gukuraho abandi ba perezida no gusahura Afurika! Museveni yahinduye ingingo y’itegeko nshinga akuramo itegeko rishyiraho imyaka ntarengwa yo kuyobora kugirango azagwe ku butegetsi muri Uganda, abanyamerika n’abanyaburayi ntacyo bavuze kuko Museveni ari umugaragu wabo ! Joseph Kabila bahora bamuvuzaho induru ko adashobora guhindura itegeko nshinga ngo ashobore kwiyamamariza indi manda nk’uko abandi babikoze ! Kuki Joseph Kabila bamuvuzaho indura ariko bakaba baracecetse kuri Paul Kagame, Pierre Nkurunziza na Museveni? Kugirango Joséph Kabila nawe ashobore kuguma ku butegetsi, byabaye ngombwa ko abyutsa amasezerano y’ubufatanye bwa gisilikare Muzehe Laurent Désiré Kabila yagiranye n’Uburusiya mu mwaka w’1999 bigatera ubwoba abanyamerika n’abafaransa bigatuma basaba Kagame gukura ingabo muri Congo!
Ese Joséph Kabila nawe agiye kwicwa ?
Muri iki gihe igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gihanganye n’ibibazo by’intwaro za kirimbuzi za Koreya ya ruguru, ikibazo cya Irani n’intambara yo mu gihugu cya Siriya; kubera iyo mpamvu ibibazo by’igihugu cya RD Congo, Amerika yabihariye Ubufaransa. Bitewe n’uko Joseph Kabila yiyemeje kwifatanya n’Uburusiya, ibyo byateye ubwoba leta y’ Ubufaransa kuko bubona bushobora gutakaza amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli bwagiranye na Congo, byose bigahabwa abarusiya ! Ubufaransa bukaba bwarafashe icyemezo cyo gukuraho Joseph Kabila nk’uko Amerika na Kagame babyifuza.
Ubwo Kagame yabonanaga na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron taliki ya 24/05/2018 ; Kagame yabwiye Macron ko yumvikanye n’igihugu cy’Angola ko bagomba gukuraho Joseph Kabila bakamusimbuza Moïse Katumbi. Kugirango leta y’Ubufaransa ikomeze kurengera inyungu zayo muri Congo yemeye icyifuzo cya Kagame ndetse Macron asaba Kagame kuzarwanya bikomeye ingabo z’Uburusiya muri Congo ; Macron akaba yariyemeje guhemba Kagame umwanya wo kuyobora ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF) kandi agahagarika ibirego byarezwe Kagame ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu nkiko z’Ubufaransa! Kuwa mbere taliki ya 28/05/2018 Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakiriye perezida w’Angola i Paris Bwana João Lourenço, bombi bashimangira ko bahuje umugambi wo gukura ku butegetsi bwa RD Congo Joseph Kabila !
Nubwo Macron-Kagame na Lourenço biyemeje kwirukana Joseph Kabila, ntabwo nawe yicaye ubusa kuko ntashaka kurekura ubutegetsi ! Nyuma yo kugirana amasezerano y’ubufatanye bwa gisilikare n’abarusiya, Joseph Kabila yavuze ko amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo uyu mwaka azaba uko biteganyijwe ariko ishyaka rye ryaramuka riyatsinze akaba ariwe ukomeza kuyobora Congo kuko itsinda ry’amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila ryumvikanye ko umukandida waryo natsinda amatora, azaharira umwanya Joseph Kabila akaba ariwe uyobora n’ubwo yarangije manda ze ! Birumvikana ko muri Congo umukandida w’amashyaka ashyikiye Kabila ko ariwe uzatorwa maze Joseph Kabila agakomeza ubuyobozi bwe ! kugira ngo ibyo bihagarare ni uko Joseph Kabila ashobora kwicwa nka se, naho niba bitabaye ibyo kumukuraho bizagorana !
Aho ibintu bigeze ni ugusabira Congo naho ubundi amatora ashobora kuyibyara intambara ifite ubukana nk’ubw’intambara ya Siriya !