Congo : Igihugu cya Tanzaniya cyatakaje abasilikare benshi bari mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru !
Nicyo gitero cya mbere simusiga kigabwe ku ngabo z’umuryango w’abibumbye « ONU » ziri mu gikorwa cyo kugarura amahoro muri Congo. Abasilikare 14 bakomoka mu gihugu cya Tanzaniya n’abasilikare 5 b’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nibo bahasize ubuzim,a naho abasilikare 3 ba Tanzaniya baburirwa irengero ; sibyo gusa kuko Tanzaniya yahuye n’uruva gusenya, igakomeretsa n’abasilikare 53 harimo abakomeretse kuburyo bukomeye ubu bakaba bari gutwarwa n’indege bajyanwa mu bitaro biri i Goma. Icyo gito kikaba cyagabwe kuri izo ngabo kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Ukuboza 2017 muri Kivu y’amajyaruguru.
Amakuru menshi aturuka muri ako karere, yemeza ko icyo gitero cyagambwe ku ngabo z’umuryango w’abibumbye « ONU » ziri muri Congo, ugizwe n’abasilikare bakomoka mu gihugu cya Tanzaniya bagera ku 100. Izo ngabo za Tanzaniya zikaba zari zikambitse hafi y’umujyi wa «Beni» hafi y’umupaka na Uganda uherereye ku bilometero 80 uvuye i Goma.
Uwo mujyi wa « Beni » ukaba uzengurutswe n’amashyamba y’inzitane umutwe wa ADF urwanya leta ya Uganda ukunda kwihishamo. Izo ngabo za Tanzaniya zagabweho igitero zikaba zari hafi y’inkambi y’abasilikare ba « Congo » batandukanyijwe n’ibilometero 10 gusa ! Abo basilikare ba « Congo » bakaba batabaye ingabo za Tanzaniya kuburyo inyeshyamba 72 zahasize ubuzima. Icyo gitero kikaba cyagabwe n’inyeshyamba za ADF kandi kikaba cyari gikomeye cyane kuburyo cyamaze amasaha arenga 4 akaba ariyo mpamvu cyaguyemo n’abantu benshi.
Umunyamabanga mukuru wa Loni « Antonio Guterres », akimara kumenya iyo nkuru mbi y’igitero, akaba yagaragaje akababaro kenshi yatewe n’icyo gitero gitunguranye kandi kitemewe ku ngabo z’umuryango w’abibumbye. Ingabo za ONU muri Congo zahise zongera umubare w’abasilikare muri ako karere. Umunyamabanga mu kuru wa « ONU » akaba yoherereje igihugu cya Tanzaniya n’imiryango yabuze ababo muri icyo gitero ubutumwa bw’akababaro bwo kubihanganisha.
Amakuru atangwa n’abantu bamwe bari muri ako karere, akaba yemeza ko icyo gitero cyagambwe ku ngabo za Tanzaniya muri gahunda yo kwihorera ku ruhare zagize mu gikorwa cyo kwirukana umutwe wa M23 muri Congo kuburyo bemeza ko iki gitero cyagabwe na M23 yihinduye ADF mu rwego rwo kujijisha.
Veritasinfo.