Rwanda : Mufite ububasha mwandekura, ariko mvugishije ukuri, ubwo bubasha ntabwo mufite ! (Diane Rwigara)
Umupfakazi Mukangemanyi Adeline Rwigara, n’impfubyi ye Diane Rwigara, bagejejwe imbere y’urukiko rukuru ruri ku Kimihurura kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Ugushyingo 2017. Adeline Rwigara yagaragaye mu rukiko afite Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo mu ntoki. Urubanza rwatangiranye impaka ndende bitewe na Madame Rwigara wagaragaje ko atiteguye kuburana kubera intege nke afite, yatewe n’uburwayi bwaturutse ku ihohoterwa yakorewe n’abapolisi ba Kagame na CID! Adeline Rwigara yasobanuye ko we n’abana be bamaze iminsi myinshi barabujijwe kurya no kuryama, bimutera uburwayi bw’igifu gikomeye. Iryo hohoterwa ntacyo abacamanza ba Kagame barivuzeho kuko nta bubasha babifitiye maze bategeka ko urubanza rukomeza nk’uko babisabwe!
Me Gashabana yasobanuriye abacamanza ba Kagame ko Madame Adeline Rwigara ahora kwa muganga buri munsi. Gashabana yasobanuye ko Adeline Rwigara asuzumwa na muganga akikijwe n’abantu benshi bityo ntashobore kubona ubwisanzure bwo kumubwira neza uburwayi bwe; ikindi giteye amakenga ni uko Gashabana yasobanuye ko impapuro muganga yanditseho uburwayi n’imiti igomba guhabwa Madame Adeline Rwigara zifatwa n’abandi bantu (batavuzwe abo aribo) bakazitwara, bityo umukiriya we akaba adashobora kubona izo mpapuro ngo azereke urukiko! Madame Adeline Rwigara yavuze ko impapuro muganga yanditseho uburwayi bwe zitwarwa n’abacungagereza akaba adashobora kuzibona ngo azereke urukiko!
Ubushinjacyaha bwa Kagame bwavuzeko icyangombwa cy’uburwayi (certificate médical) kiba kigaragazwa n’inyandiko ya muganga! Kubera iyo mpamvu, abacamanza ba Kagame bakaba batesheje agaciro ibivugwa na Madame Adeline Rwigara! Nta nubwo abo bacamanza bibutse ko Madame Rwigara yabasobanuriye ko impapuro zose muganga amwandikiye azamburwa n’abacungagereza! Ese aba bacamanza barigenga koko? Nubwo bimeze gutyo Madame Adeline Rwigara na Anne Rwigara bavuze ukuri kubavuye ku mutima bituma abantu baje gukurikirana urwo rubanza babafata nk’intwari kuko bumvise babavugiye ibintu!
Ubwo butegetsi butampaye amahoro, ndaceceka ngo bizamarire iki? Mu rukiko, Madame Adeline Rwigara yagize ati:
“Mu buzima bwanjye, mfashe kuri bibiliya yera ntabwo nzi uko imiti isa, narwariye muri CID twakorewe torture (iyicarubozo) hagati ya 28 na 29 z’ukwezi kwa munani; twarabivuze bihagije ariko byagaragaye ko nta gaciro babiha. Ibyo ndegwa bishingiye ku italiki ya 4 z’ukwezi kwa kabiri 2015, icyo gihe banyiciye umugabo, baramuhorahoza mbura gitabara; bukeye bansenyeraho inzu! Ibyo banshinja ni ibyo navuganye n’inshuti n’umuvandimwe magara duhuje ibibazo! Ni ibintu mvuga nahagazeho, ntabwo bishoboka kandi si nacecekeshwa kuko umugabo wanjye na n’uyu munsi mbifitiye ibimenyetso ko yishwe kandi n’uyu munsi nkaba nkiri mu karengane k’indengakamere!
Mu bubasha mufite muzabisuzume mukore igikwiye, ibyo navuze kwari nko gukora ikiriyo kandi nagikoreraga aho nari ndi. Ndaregwa ko navuze ko abacitse ku icumu bicwa, none se umugabo wanjye ntiyari yaracitse ku icumu? Ntiyishwe mpahagaze ndi kumwe n’umwana wanjye Anne? Ntabandi se bicwa bakanabura umunsi kuwundi? Ku bwanjye ndumva ari uburenganzira bwanjye kuvugana n’abavandimwe banjye mbabwira abanjye bicwa urusorongo.
Umugabo wanjye nabihagazeho bamwica, kuri rya tekinika ryabo, merisedesi yari arimo barayigonze barangije bamwicisha amafuni! Umugabo wanjye yaruhiye iki gihugu, ntawamurushije kukirwanirira, yishwe urubozo nta mpamvu nimwe ibiteye! Twagiye kubaza ibye turaruha, duhembwa gusenyerwa! Sinaceceka kandi naragizwe umupfakazi mu gihugu twitwa ko tukirimo mumahoro! Ndababaza, nyuma ya jenoside ubwicanyi buremewe? Barashaka ngo mwibagirwe ubutegetsi bukunde bwishime! Ubwo butegetsi butampaye amahoro, ndaceceka ngo bimarire iki? Kuba naravuze ko abagogwe n’abarundi ari babi, ntabwo nabavuze bose muri rusange ariko natengushywe no kubona bamwe mubishe umugabo wanjye nabo bari muri abo!
Mvugishije ukuri, ndabona ububasha bwo kundekura ntabwo mufite! Diane Rwigara nawe yagize icyo abwira abacamanza, akaba yateruye agira ati:
“Kuva nafata icyemezo cyo gushaka kwiyamamariza gutegeka u Rwanda, natangiye guhura n’ibibazo, abanshyigikiye bagiye batotezwa, bamwe muri bo bakashinja ibyaha by’ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi. Abo sinabarenganya kuko bakizaga ubuzima bwabo! Icyemezo cyafashwe n’umucamanza cyo kumfunga nticyashimishije ariko nticyanantangaje, ushatse kuvuga ukuri arakuzira! Icyo nzira, ni uko nashatse kwiyamamaza, barashaka kuncecekesha, uru rubanza nta kindi rugamije uretse ku nkura kuri scène politique (urubuga rwa politiki). Ntabwo nshobora kurenganya komisiyo y’amatora n’abapolisi ku byaha nkurikiranyweho kuko nabo sibo ahubwo ni igitutu FPR inkotanyi yabashyizeho... Mufite ububasha mwandekura, ariko mvugishije ukuri ubwo bubasha ntabwo mufite! Urubanza rwanjye ni politiki, kandi politiki niyo iyobora ubutabera. Mubishoboye mwandenganura, ariko mutabishoboye sinazabarenganya! Amategeko atuma dufungwa akaba yaranafatiriye ibyacu aturuka mu nzego zo hejuru mu biro by’umukuru w’igihugu”.
Kuwa kabiri taliki ya 21 Ugushyingo 2017 nicyo gihe abacamanza bo mu rukiko Rukuru rwa Kagame bihaye cyo guca urwo rubanza; bakazashobora kugaragaza ko hari ububasha bafite koko bagafata icyemezo kivuguruza ibyo Diane Rwigara yavuze, cyangwa se bagashimangira ko yavuze ukuri!
Veritasinfo