Koreya ya ruguru : Abayobozi b’igihugu cy’Ubushinwa baratanga ubutumwa.
Umunyamakuru wa Televisiyo y’Abafaransa «France 2» Arnaud Miguet, uri mu gihugu cy’Ubushinwa yashyize ahagaragara icyo abategetsi b’igihugu cy’ubushinwa batekereza ku makimbirane ari hagati y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’igihugu cya Koreya ya Ruguru.
Umwuka mubi urangwa n’intambara ishobora kurota hagati y’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) n’igihugu cya Koreya ya Ruguru, uhangayikishije cyane abayobozi b’igihugu cy’Ubushinwa gihana urubibi na Koreya ya Ruguru kandi ibyo bihugu byombi bikaba ari inshuti magara. Igihugu cy’Ubushinwa kikaba gifitanye umubano udasanzwe kuva kera n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru «Kim jong-un». Dore icyo leta y’Ubushinwa ivuga kuri ayo makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi, umunyamakuru abivuga muri aya magambo, yagize ati :
«Kubyerekeranye n’abashinwa, babona intambara hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru yagira ingaruka mbi cyane zitigeze zibaho. Ndetse kimwe mu kimenyetso cyerekana impungenge bafite : ni uko nta Muyobozi n’umwe w’igihugu cy’Ubushinwa wigeze witabira ibirori byabereye mu murwa mukuru wa «Pyongyang» kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Mata 2017, ibyo bikaba bitandukanye n’uko byagendaga mu myaka ya shize ».
Umwambaro w’umuhuza
Igihugu cy’Ubushinwa cyitandukanyije n’umuturanyi wacyo « Koreya ya Ruguru » muri ayo makimbirane. Mu gihe Donald Trump perezida w’Amerika na Kim jong-un wa Koreya ya ruguru bakomeje gushyira imbere imbaraga mu kurangiza amakimbirane bafitanye; Ubushinwa bwo bwambaye umwambaro wo kuba umuhuza muri icyo kibazo. Igihugu cy’Ubushinwa kirasaba impande zombi gucisha macye. Ubushinwa bwasabye abayobozi b’igihugu cy’Uburusiya kubufasha kumvukanisha impande zombi zikagabanya umwuka mubi w’intambara. Ubushinwa buhangayikishijwe cyane n’uko Amerika iramutse irwanye na Koreya ya Ruguru kandi ari igihugu cy’inshuti y’Ubushinwa, byatuma Koreya ya Ruguru ihungabana cyane, ikagwa mu kajagari gashobora gutuma impunzi nyinshi zo muri icyo gihugu zihungira mu Bushinwa.
Abayobozi b’igihugu cy’Ubushinwa kandi bahangayikishijwe n’uko iyo ntambara ishobora gutuma leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizana ingabo nyinshi n’intwaro zikomeye zayo ku mupaka w’igihugu cy’Ubushinwa, ibyo bikaba bishobora guhungabanya ubusugire bw’igihugu cy’Ubushinwa. Igihugu cy’Ubushinwa kikaba gisanga Amerika irwanye na Koreya ya Ruguru, iyo ntambara yarangira Koreya zombi zibaye igihugu kimwe kandi Ubushinwa butabishaka.
Veritasinfo