Rwanda: Ese Paul KAGAME we azasaba imbabazi ryari?
Uva ibumoso ujya iburyo: Papa François, amagufwa y'inzirakarengane yagizwe umutako wo kwibuka jenodide, Perezida Paul Kagame.
Mu minsi yashize twese twakurikiraniye hafi ibyavugiwe mu nama ya 14 y'umushyikirano yabereye muri ya nzu nziza cyane ya “Kigali Convention center”; iyo nzu ikaba yarahindutse ingusho ku banyarwanda kuko imaze kurasirwaho abantu 2 ngo kuko bayikozeho hakurikijwe amabwiriza Kagame yahaye intore ze zo kwica uzayikoraho wese, Umunyamategeko Toy Nzamwita wayirasiweho yahise yitaba Imana, naho undi wayirasiweho mu ijoro rishyira ku bunani akaba yaragize amahirwe amasasu agafata imodoka ye ,ubu nawe akaba afunze!
Mu gusoza iyo nama, perezida Kagame ubwe yabwiye abaraho ndetse anabisubiramo mu kiganiro n'abanyamakuru cyaje gukurikiraho ko yibaza impanvu umukuru wa Kiliziya gatolika adafata iya mbere ngo asabe imbabazi kubwabayoboke bayo bishoye muri genocide. Ndetse Kagame yanerekanye ko ikibazo cya kiliziya gatolika mu Rwanda cyakomotse kuri Musenyeri Perraudin wazanye amacakubiri y'abakoloni. Iki kibazo kikaba cyaraje gikurikira ibaruwa y'abepiskopi ba Kiliziya gatolika mu Rwanda banditse basaba imbabazi mu izina ry'abayoboke babo batitwaye neza mu gihe cya jenoside. Ubwo busabe rero bukaba butarakiriwe neza ibukuru aho leta iyobowe na FPR-Inkotanyi yibazaga impanvu kiliziya nta ndishyi z'akababaro yatanze ziherekeza uko gusaba imbabazi.
Ibyo byanteye kwibaza: Mbese Kagame we azasaba imbabazi ryari abanyarwanda babuze ababo bikozwe n'intore ze cyangwa se n'abasilikari yari ayoboye muri 1994? Niba umukuru wa Kiliziya gatolika abazwa ibyabayoboke be bakoze; ese aho perezida wa Repubulika si we ugomba kubazwa bwa mbere ibyaha byose byakozwe n'abaturage yakagombye kuba ayobora? None se Kagame si we uhoza ku nkeke bamwe mu bana b'abahutu yahaye imyanya muri ako karima ke ngo nibasabe imbabazi ku byaha ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo bakoze?
Nonese ko ingabo za FPR zishe abanyarwanda batagira ingano muri Byumba no mu Ruhengeri bikaba bizwi ko Paul Kagame we ubwe ariwe wategetse ihanurwa ry’indege yarimo perezida Habyarimana hagakurikiraho ipfa ry'abatutsi batagira uko bangana ndetse n'abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi bwariho, ni ryari Kagame azasaba imbabazi abacitse ku icumu bo ku mpande zose? Imbaga y'abahutu yiciwe muri Kongo n'ingabo za FPR cyangwa se abiciwe mu nkambi nka Kibeho, bo Kagame ateganya kuzabasaba imbabzi ryari? Ese umunsi inkiko zahamije Kagame icyaha cy’uko ari we wahanuye indege yari itwawe n’abadelevu b'abafransa, yiteguye kuzasaba imiryango yabo imbabazi? Cyangwa Kagame azakomeza gusakuza avuga ko ari igihugu cy’Ubufaransa kigomba gusaba imbabazi mu mwanya we?
Nategereje rero ko abanyamakuru cyangwa se abamotsi bari batumiwe muri uwo mushyikirano bamubaza ibyo bibazo ndaheba: Niko guhitamo kwegera bamwe mu banyarwanda bagizwe incike n'abambari be ngo numve icyo babitekerezaho ngo kandi menye niba nabo bemeranywa nibyavugiwe muri uwo mushyikirano. Ni muri urwo rwego rero nanyarukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri mu mujyi wa Musanze aho havugwa urupfu rw'abasore 2 aribo Musonera Samson na Bizabarimana Jean Claude (inkuru yasohotse mu kinyamakuru Izuba Rirashe cyo ku wa 07 ukuboza 2016) bishwe bateraguwe ibyuma.
Kuri iyi foto Bwana NZAMURAMBAHO Emile, yicaye hamwe na bwana Joseph Matata uzwiho kuba impirimbanyi mu kurwanira iyubahirizwa ry'ikiremwa-muntu mu Rwanda.
Umuturage twaganiriye utarifuje ko dutangaza amazina ye yemeza ko abo basore bishwe n'abashinzwe kuba barengera umuturage bahembwa kandi bashyizweho na leta ya Kagame. Nagerageje kubaza niba abo bana bakiri bato niba bararwanyaga leta, uwo muturage yantangarije ko ntaho bari bahuriye na politiki ahubwo bari batunzwe no gukarata. Yongeyeho ko mu nama bakoreshejwe n'abayobozi b'ingabo muri ako karere nyuma yipfa ryabo basore, abaturage buwo murenge basabwe kwitandukanya ndetse no kwirinda gukomeza kuvugana n'abanyarwanda baba hanze y'igihugu bakomeza kubashyiramo ingengabitekerezo yo kutazatora Kagame. Yampaye urugero rw'umwe mu basore witwa NZAMURAMBAHO Emile uvuka muri uwo mujyi washoboye kubacika ubwo bashakaga kumunyuza iyubusamo.
Ngo uyu musore Nzamurambaho usigaye uba mu gihugu cy'ububiligi yaba ariwe wabaye intandaro yiyicwa ry'aba basore kuko ari umwe mu bo babyirukanye kandi akaba yakundaga kubavugisha ndetse no kubohereraza ku dufaranga. Kuri Leta rero, ngo uwo Nzamuambaho ushobora kuba abarizwa mu ishyaka rya RNC ku mugabane w'i Burayi, yaba yarashakaga kubashyira muri iryo shyaka rirwanya leta ya FPR-Inkotanyi iyoboye u Rwanda ubu. Nuko rero mu rwego rw'imiyoborere myiza iranga guvernoma y'u Rwanda utavuga rumwe nayo nubwo baba bamubeshyera agomba guca iyubusamo.
Nyuma naje kugerageza gushaka kumenya ukuri kwayo makuru nuko nshakisha uwo musore mu gihugu cy'ububiligi. Naje rero kumufatisha ku murongo wa telefoni igendanwa asubiza bimwe mu bibazo namubajije. Ubwe yiyemerera koko ko avuka mu mujyi wa Musanze kandi akaba yarabyirukanye na bariya basore bavugwa ko bishwe na Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi. Nkuko akomeza abivuga, uyu musore ngo yakundaga kuvugana n'aba basore mu rwego rwo kubaha ka morale kuko yari azi ubuzima bubi babayeho. Yatwemereye kandi ko iyo yabaga yabonye ku dufaranga atibagirwaga kubafasha. Akaba nawe rero yarababajwe no kumenya iyo nkuru y'incamugongo yerekeranye nurwo rupfu rw'agashinyaguro rw'abo bana babyirukanye.
Nzamurambaho yemeza ko mu biganiro yagiranaga nabo basore batahwemaga kumubwira impungenge zuko leta ihora ibabaza ibyo bavugana nawe ndetse inabasaba kwitandukanya nawe. Tubibutse ko akarere k'amajyaruguru kakunzwe kwibasirwa n'ingabo za FPR zishe abaturage batagira ingano ibashinja gukorana n'abacengezi. Ku kibazo cyo kumenya niba koko abarizwa mu mashyaka arwanya ubutegetsi, yaduhamirije ko abarizwa mu ishyaka rya RNC ndetse akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa bya SIT IN muri iryo shyaka. Tubibibutse ko SIT IN ari igikorwa gihuriweho n’amashyaka atavuga rumwe nubutegetsi bwa kigali hamwe n’Imiryango itegamiye kuri Leta kigamije gukangurira Leta y’u Rwanda gufungura urubuga rwa politiki ruhuriwemo n’imbaga y’abanyarwanda bose ndetse no kwita,ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Uru ni rumwe mu ngero zerekana uburyo Intore za Paul Kagame zihonyora abo ashinzwe kuyobora nyamara aho yakabihosheje ndetse ngo yihanganishe ababuze ababo akishyira imbere ngo abandi ni basabe imbabazi. Ese kuki Kagame adatanga urugero we wigize intwari ku isi yose ngo nabandi babonereho? Kagame akomeje kuba umwere nka Rucagu ndetese akaba ashaka kwiyongeza indi manda ngo arangize umugambi we n'ishyaka rye wo kwica abanyarwanda, nyamara Kagame akomeje kwinubirwa n'abanyarwanda batari bake bamushinja ubwicanyi, kwiba no kwikubira umutungu w'igihugu kuburyo butandukanye.
Twizereko Kagame azageraho akumva akamaro ko gusaba imbabazi n'amahoro kandi akabitanga mbere yo kubihatira abandi.
Umusomyi wa veritasinfo- Ruhengeri
Kamatali Jean Marie
Impirimbanyi ya Demokarasi