Rwanda : Umuvugizi wa PDP- Imanzi JMV Kayumba yashyizwe mu buroko amaze gutanga ibitekerezo bye kuri radiyo y’ijwi ry’Amerika (VOA) !
Kuri iki cyumweru tariki ya 18 nzeli 2016 ku gicamunsi, umuvugizi wa PDP-Imanzi mu Rwanda Jean-Marie Vianney Kayumba yatawe muri yombi na police y'u Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana.
Nk'uko abenshi mwabyumvishije muri iki gitondo mu kiganiro "Dusangire ijambo cya Voice of America (VOA)", Kayumba yanenze politiki y'imirimo ndetse n'iy'uburezi bitera ubushomeri kandi atanga inama y'uko abona byakemuka. Kubera ko Leta y'u Rwanda itajya yihanganira abavuga uko batekereza binyuranye na politiki yayo, birashoboka ko yazize ibitekerezo bye yatanze muri icyo kiganiro.
Turasaba umuntu wese ubishoboye gukurikirana tukamenya aho police yajyanye iyi mpirimbanyi ya demokarasi dore ko iby'abantu baburira irengero i Rwanda bimaze kuba umuco.
Turashinganisha umuvugizi wa PDP-Imanzi Bwana Kayumba Jean Marie Vianney imbere y'abanyarwanda n'amahanga, icyo yaba cyose byabazwa Leta y'u Rwanda kuko police yayo niyo yamufashe.
Twese hamwe tuzatsinda.
Munyampeta Jean-Damascène
Umunyamabanga mukuru wa PDP-Imanzi
Tel . +32477971465