Burundi : Ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD-FDD ntiryemera uko jenoside yakozwe mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Kanama 2016, radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI yatangaje inkuru ivuga ko ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi ariryo CNDD-FDD rikomeje gushyira mu majwi ubuyobozi bw’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda. Mu itangazo iryo shyaka rya CNDD-FDD ryashyize ahagaragara kuwa kabiri w’icyumweru gishize taliki ya 16/08/2016 hagaragaramo ko iryo shyaka rishidikanya ku kuri kwa jenoside ivugwa ko yabayeho mu Rwanda mu mwaka w’1994. Hakaba hashize amezi menshi igihugu cy’Uburundi kirega Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wo mu bwoko bw’abatutsi ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Burundi; igihugu cy’Uburundi kikaba kiyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza wo mu bwoko bw’abahutu. Muri iryo tangazo kandi, ishyaka CNDD– FDD ryikomye igihugu cya Canada kuko kirimo gutegura uburyo bwo kugaba igitero ku gihugu cy’Uburundi. Ishyaka CNDD-FDD akaba ari ryo shyaka rya politiki ribaye irya mbere mu mashyaka ari ku butegetsi mu bihugu binyuranye ku isi ritemera uko jenoside yakozwe mu Rwanda.
Ishyaka CNDD-FDD ryemeza ritarya iminwa ko « hakozwe itekinika ryo kwemeza ko jenoside yabayeho mu Rwanda kugira ngo icyo cyaha gishyirwe ku gatwe k’abahutu bari bagize leta y’i Kigali mu mwaka w’1994, Ibyo bikaba byarakozwe gutyo kugira ngo iyo leta bayihirike ». Impuguke y’umubiligi Bwana Filip Reyntjens, wigisha muri kaminuza ya ANVERS mu gihugu cy’Ububiligi, akaba ari inzobere yo kumenya ibibera mu karere k’ibiyaga bigari, asanga ibivugwa na CNDD-FDD ari indi ntambwe itewe mu kwerekana ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi ugeze aharindimuka!
Filip Reyntjens agira ati : « aha, birasa no guhakana jenoside. Kuko byumvikana neza mu mvugo ya perezida wa CNDD-FDD ko nta jenoside yabayeho, ko ahubwo uwatsinze intambara yo gusubiranamo mu Rwanda mu mwaka w’1994 ariwe wakoze itekinika ryayo (jenoside). Ku ruhande rw’u Rwanda, imvugo nk’iyo ifatwa nka sakirirego kuko imbaraga za FPR zishingiye kukuba igenda ivuga hose ko yatsinze abajenosideri! Mu Rwanda, umuntu uvuze imvugo yo kutemera jenoside nkuko FPR iyisobanura akaba afatwa nk’uwayikoze. Niyo mpamvu mbona iyi mvugo yavuzwe na CNDD-FDD ikomeye cyane ! »
Ese Kagame cyangwa ONU bashobora kuvuguruza CNDD-FDD ?
Muri iryo tangazo ishyaka CNDD-FDD ryatangaje ko ministre ushinzwe ingabo mu gihugu cya Canada ari kumwe na Jenerali Roméo Dallaire wayoboye ingabo za Loni mu Rwanda mu gihe cya jenoside, bari gukorera ingendo mu bihugu binyuranye by’Afurika mu rwego rwo gusaba ibyo bihugu ko byashyigikira umushinga w’igihugu cya Canada wo kohereza ingabo mu Burundi. Leta y’Uburundi ikaba itinya ko igihugu cya Canada gishaka gukoresha amayeri yo kohereza ingabo mu Burundi kugirango zitegure uburyo bwo gufasha imitwe irwanya leta ya Nkurunziza mu gikorwa cyo gufata leta y’igihugu cy’Uburundi nk’uko jenerali Roméo Dallaire ukomoka mu gihugu cya Canada yafashije Paul Kagame gufata leta y’igihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’1994.
Abanyamakuru bakomeye, abahanga mu by’amateka n’abashakashatsi banyuranye, bemeza badashidikanya ko jenoside mu Rwanda ari itekinika ryakozwe kugira ngo inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zifate u Rwanda ku mbaraga, kandi abaturage bagashyirwa mu bwoba budashira bwo kugerekwaho jenoside, ibyo bigafasha Paul Kagame n’inkotanyi za FPR kugumana ubutegetsi mu Rwanda ubuziraherezo nta nkomyi! Ayo mayeri yo gushinja leta yariho mu Rwanda gukora jenoside bikozwe na ONU ; akaba ariyo mayeri ONU iri gushaka gukoresha kuri leta y’Uburundi kugira ngo nayo bayishinje gukora jenoside maze yamburwe ubutegetsi ku mbaraga ubuziraherezo !
Hari ibimenyetso bifatika kandi bigaragarira buri wese byerekana ko ishyaka CNDD-FDD rivuga ukuri kuzuye kuri jenoside bivugwa ko yakozwe mu Rwanda. Kugeza ubu, ari leta ya Paul Kagame, ari ONU, hari ibibazo bikomeye babazwa kuri jenoside yo mu Rwanda bananiwe kubonera ibisubizo bitewe ni uko abo bombi (Kagame na ONU) bashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gutekinika jenoside mu Rwanda, ibyo bibazo ni ibi :
1)Imbarutso ya jenoside yo mu Rwanda yatewe n’ihanurwa ry’indege yarimo perezida w’Uburundi Cypriani Ntaryamira na Perezida Habyarimana w’u Rwanda ku italiki ya 06/04/1994. ONU na Kagame ntabwo bashobora gutinyuka kuvuga imbarutso yateye iyo jenoside kuko Paul Kagame ubwe ariwe watanze amategeko yo guhanura iyo ndege ! Onu nayo ikaba yaranze gutabara abanyarwanda ahubwo igaha rugari Paul Kagame mu gufata igihugu ku mbaraga, igakura ingabo zayo mu Rwanda! Abashakashatsi benshi bagerageje gushyira ahagaragara raporo zerekana imbarutso ya jenoside mu Rwanda, ariko izo raporo zose ONU yarazinyonze! Niba jenoside mu Rwanda batarayitekinitse, ni mpamvu ki ONU idahana abakomye imbarutso yayo ?
2)Nyuma y’aho Paul Kagame n’inkotanyi bafatiye u Rwanda, ONU yakoze igikorwa cyo kwiyerurutsa ishyiraho urukiko rwa TPIR rwo kuburanisha abantu bose bakoze ibyaba by’ubwicanyi mu Rwanda birimo jenoside n’ibyaha by’intambara, urwo rukiko rwamaze imyaka irenga 20 rukaba rwararangije imirimo yarwo ruciriye imanza abahutu gusa ! Ese nta mututsi wakoze icyaha mu Rwanda wagombaga gushyikirizwa ubutabera bwa TPIR ? Uwavuga se ko ONU yakingiye ikibaba abatutsi kuko basangiye ibyaha yaba abeshye?
3)Muri iki gihe hari amajwi menshi ari kuzamurwa n’imiryango mpuzamahanga na ONU irimo avuga ko mu Burundi hashobora kuba jenoside. Uwo mukino akaba ari itekinika rigamije kohereza ingabo mpuzamahanga mu Burundi. Ariko impuguke za ONU zivuga ko Paul Kagame yakoze jenoside y’impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo, ONU n’iyo miryango byaricecekeye bikaba ntacyo bivuga kuri iyo jenoside ! Kagame ashinjwa kwica abaperezida 3 (Habyarima, Ntaryamira na Laurent Désiré Kabila), Kagame ashinjwa kwica miliyoni zirenga 7 z’abakongomani, Kagame yateye kumugaragaro igihugu cya Congo incuro nyinshi : ahamwa n’ibyaha byo kwinjiza abana mu mitwe ya gisilikare, gusambanya abagore ku ngufu, gusahura Congo, gutoza imitwe ihungabanya umutekano mu Burundi n’ibindi. Iyi miryango ndetse na ONU bisakuza cyane ku mvururu ziri mu Burundi kandi bazi neza ko Kagame azifitemo uruhare ; ni kuki ibyaha birenze kamere byakozwe kandi bikomeje gukorwa na Paul Kagame batabivuga ? Ni uko se aribo bamutumye ?
Ibi tuvuze ni bimwe mu bibazo abantu benshi bibaza ariko ntibabibonere igisubizo, ariko kuba leta y’ Uburundi nk’igihugu kigenga itangiye gutunga agatoki umwicanyi Kagame n’abamukingira ikibaba, nta numwe muribo ushobora kugira icyo avuguruza ku kuri kwavuzwe na CNDD-FDD ahubwo bose bazaruca barumire kuko ari abafatanya-cyaha, bose basangiye umugambi umwe wo kurimbura imbaga, ibyaha byabo bakabigereka ku bandi! Haramutse havutse impaka zo kuvuga ko leta y’Uburundi yakabije ikaba iri kurengera nkuko Filip Reyntjens abivuga, Leta y’Uburundi yazamura ikirego cya perezida Ntaryamira Cypriani wishwe na Kagame, urwo rupfu rwe ONU ikaba yararuhaye umugisha ikicecekera ! None se uyu Filip Reyntejens yafasha Kagame kuburana urwo rubanza ?
Jenoside ntisaza, kandi uko iminsi ishira indi igataha biragenda bigaragara ko hari byinshi bitaravugwa kuri jenoside yo mu Rwanda; amaherezo amateka akaba ashobora kuzerekana ko jenoside ari igikorwa cya Paul Kagame cyamubereye inzira y'ubusamo yo gufata ubutegetsi ku ngufu, akaba ariyo mpamvu yikangata cyane iyo abashakashatsi bashatse kuvugisha ukuri kuri jenoside y'u Rwanda! Ubwo filime mbarankuru ya "Rwanda's untold Story" yasohokaga, Paul Kagame yarisharirije cyane maze afunga radiyo BBC ku minara ya FM mu Rwanda, none se ko Radiyo RFI y'abafaransa nayo ivuze ukuri kuryana kuri mu itangaza rya CNDD-FDD nayo irafungwa mu Rwanda? Abasomyi ba veritasinfo mubibona mute?
Ubwanditsi.