Ubunyamabanga bukuru wa EAC bwegukanywe n’u Burundi : Mfumukeko asimbuye Richard Sezibera !
Mu nama ya 17 ihuza ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irimo kubera Arusha muri Tanzania, Umurundi Dr. Libérat Mfumukeko yagizwe umunyamabanga mukuru w’umuryango wa EAC, asimbuye Umunyarwanda Amb.Richard Sezibera.
Inama ya 16 ya ya EAC yabereye muri Kenya mu mwaka ushize yari yagize Dr. Libérat Mfumukeko, umuyobozi wungirije wa Richard Sezibera, none ubu niwe umusimbuye kuri uwo mwanya.
Mfukeko uretse kuba yarabaye umujyanama wihariye wa Perezida Nkurunziza, mbere yo kungiriza Sezibera yari ayoboye Ikigo cy’u Burundi gishinzwe amazi n’amashanyarazi.
Muri iyi nama kandi, igihugu cya Sudani y’Epfo cyakiriwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse isabwa kwihuta mu gushyiraho gahunda n’amategeko azayifasha kugera kubyo ibindi bihugu biri mu muryango bimaze kugeraho mu rwego rwo kwishyira hamwe.
Inkuru y’umuseke