Rwanda-Burundi : Ese Kagame azemera gusaba imbabazi Nkurunziza?
Aba ni abatojwe igisilikare na Paul Kagame ngo barwanye leta y'u Burundi ubu bakaba bari kwitanga!
Biragaragara ko Intambara Kagame yashoye mu Burundi amaze kuyitsindwa. Nibyiza ko abarundi benshi bamaze kuvumbura umugambi mubisha wa Kagame n’agatsiko ke none ubu abarundi yamaze guha imyitozo bakaba barimo kwitanga iyo bageze mu Burundi, aho banga kwica abavandimwe babo. Irebere nawe (video iri hejuru) izo nsoresore zari zigiye kuzira ubusa:
2.Ubu aba jenerali ba Kagame basimburana muri za gereza cyangwa akabicaza kudutebe mugihe abandi abafungishije ijisho mu ngo zabo.
3.Kagame afitiwe urwango rwinshi cyane mu karere kuburyo abantu baturutse imihanda yose : abakongomani, abanyarwanda, abatanzania, biteguye kumanuka gutera ingabo mu bitugu abarundi intambara iramutse ibaye hagati yibi bihugu.
4.Kuba Tanzania yajya ku ruhande rw'u Burundi, bikaba bituma u Rwanda rwaba rwugarijwe ku mipaka yayo na RD Congo, Burundi na Tanzania. Mwibaze namwe niba Kagame yashobora kurinda iyi mipaka yose mu guhe ibitero biba bishobora guturuka ahariho hose.
5.Iyi ntambara yaba imbarutso ku banyarwanda baboshywe na Kagame n’agatsiko kuko baba baboneyeho uburyo bwo kumwigobotora mu gihe baba baziko gutsindwa intabara kuri Kagame buri mu buryo bumwe bwo kumwikiza.
6.Ibinyamakuru biri mubyo Kagame yifashishaga mu kuyobya uburari no kubeshya isi arinabyo byatumye afata u Rwanda no gukuraho Mobutu. Ariko ubu kuva aho za Interineti, Tweeter, Facebook n’ibindi byaziye, Kagame ntagishobora kubeshya isi ngo bikunde, akaba ari kimwe mubyatumye atsindwa intambara ya M23 none akaba amaze gutsindwa n’indi isa nkayo yo gushaka gutoba u Burundi.
Ese amaherezo azaba ayahe?
Twe uko tubona ibintu hagati ya Kagame na Nkurunziza ni uko hagomba kugira umwe ugenda muri bo kugira ngo umubano hagati yu Rwanda nu Burundi wongere umere neza. Twe tubona uwakogobye kugenda akava kubutegetsi mbere hagati yabo bombi ari Paul Kagame kuko byatuma akarere kose kabona amahoro. Kugenda kwa Nkurunziza kwashoboka ari uko Kagame amuhitanye kandi ubu aho ibintu bigeze Kagame na Nkurunziza babanye nk’injangwe n’imbeba. Uzatanga undi aashobora kumutikura (ku mwica)!
Naho uburyo bwonyine busigaye kugira ngo ikibazo kirangire kandi abaperezida bombi bagire agahenge, ni uko Kagame yafata imwe muri za ndege ze zihenze akajya i Ngozi cyangwa i Gitega agapfukamira Nkurunziza akamusaba imbabazi nkuko Nkurunziza nawe yaje kumureba i Butare. Impamvu tuvuze ko Kagame ariwe ugomba guhaguruka ni uko ariwe wendereje u Burundi akanatuka Nkurunziza bikagera naho aha abarundi bamwe imyitozo ya gisilikare, akabaha n’intwaro zo kumena amaraso y’ inzirakarengane. Ndetse ntagushidikanya ko Kagame ariwe wishes Adolfe Nshimirimana na Bikomagu.
Ese haramutse habaye intambara hagati y’u Burundi n’u Rwanda ni nde wayitsinda?
Twe dusanga intambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi ishoboka kandi Abarundi batsinda iyo ntambara iramutse ibaye. Kugeza ubu Kagame akomeje gukoresha udutero shuma akaba ariyo mpamvu bataramutsinda neza. Yego Kagame ashobora kumanuka agafata Bujumbura mu minsi micye nkuko Idi Amin wa Uganda yafashe Karagwe muri Tanzania ariko mwese muzi aho Amin ari ubu cyangwa uko byamugendekeye !
Dore Impamvu Kagame yatsindwa Intambara mu Burundi :
1.Ubu ingabo za Kagame nta morali zifite kuko ubu zahindutse ingabo za Kagame na Jeannette aho kuba ingabo z’igihugu.
2.Ubu aba jenerali ba Kagame basimburana muri za gereza cyangwa akabicaza kudutebe mugihe abandi abafungishije ijisho mu ngo zabo.
3.Kagame afitiwe urwango rwinshi cyane mu karere kuburyo abantu baturutse imihanda yose : abakongomani, abanyarwanda, abatanzania, biteguye kumanuka gutera ingabo mu bitugu abarundi intambara iramutse ibaye hagati yibi bihugu.
4.Kuba Tanzania yajya ku ruhande rw'u Burundi, bikaba bituma u Rwanda rwaba rwugarijwe ku mipaka yayo na RD Congo, Burundi na Tanzania. Mwibaze namwe niba Kagame yashobora kurinda iyi mipaka yose mu guhe ibitero biba bishobora guturuka ahariho hose.
5.Iyi ntambara yaba imbarutso ku banyarwanda baboshywe na Kagame n’agatsiko kuko baba baboneyeho uburyo bwo kumwigobotora mu gihe baba baziko gutsindwa intabara kuri Kagame buri mu buryo bumwe bwo kumwikiza.
6.Ibinyamakuru biri mubyo Kagame yifashishaga mu kuyobya uburari no kubeshya isi arinabyo byatumye afata u Rwanda no gukuraho Mobutu. Ariko ubu kuva aho za Interineti, Tweeter, Facebook n’ibindi byaziye, Kagame ntagishobora kubeshya isi ngo bikunde, akaba ari kimwe mubyatumye atsindwa intambara ya M23 none akaba amaze gutsindwa n’indi isa nkayo yo gushaka gutoba u Burundi.
Izi nizo mpamvu dushoboye kubona ariko ntakabuza hari nizindi nyinshi. Gusa twasaba Kagame guhora yibuka iyi migani mbere yo gushotora u Burundi:
1.Na nyina wundi abyara umuhungu
2.Ntagahora gahanze
3.Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka
4.Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara
Source :Ubwanditsi bwa Rugali