Igihugu cy’u Bubiligi kiteguye kohereza ingabo i Burundi niba Nkurunziza akomeje kwanga ibiganiro bitavangura!
Nyuma y’aho umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ufatiye icyemezo cyo kwisubiraho mu mugambi wari ufite wo kohereza umutwe w’ingabo i Burundi; abatarishimiye icyo cyemezo bakomeje kwigaragaza. Kuwa mbere taliki ya 01 Mutarama 2016 umutwe witwaje intwaro « RED-Tabara »washyize ahagaragara itangazo wanyujije mu kinyamakuru cy’ababiligi « belga » ko witeguye gufata intwaro ugatabara abarundi bari kwicwa kuko ingabo z’ubumwe bw’Afurika zagombaga gukora ako kazi zitakije. Igihugu cy’Ububiligi nacyo kikaba kiteguye gusaba umuryango w’abibumbye ONU kohereza umutwe w’ingabo i Burundi niba leta ya Petero Nkurunziza ikomeje kwanga kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo bose kandi itavanguye, u Bubiligi bukaba bwiteguye kohereza ingabo zabwo i Burundi!
Didier Reynders asanga ibyo biganiro byayoborwa na Uganda cyangwa se umuryango w’ubumwe bw’Afurika ndetse n’umuryango w’abibumbye ukabigiramo uruhare. Didier Reynders yagize ati : « ntabwo tugomba gutunga agatoki gusa ibikorwa by’urugomo bikorwa n’ubutegetsi, hari n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri iki gihe irwanya ubutegetsi. Tugomba guhamagarira buri wese kureka ibikorwa by’urugomo ahubwo bagahurira ku meza y’ibiganiro . Nimba ibyo bidashobotse, tugiye guhamagarira umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) ndetse n’Umuryango w’abibumbye (ONU) gushyiraho umutwe w’ingabo ugomba kujya hagati y’abashyamiranye kuko icyo gikorwa u Bubiligi budashobora kukikorera bwonyine kuko butakibonera ubushobozi bwo gutabara bwonyine mu gihugu cy’amahanga nk’u Burundi».
Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Bubiligi Didier Reynders yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo mpuzamahanga y’abafaransa « France 24 ». Reynders yagize ati « ari u Bubiligi, umuryango w’ubumwe bw’Afurika, umuryango w’Uburayi, twavuze rumwe, ubwa mbere, twasabye perezida Nkurunziza kutongera kwiyamamariza manda ya gatatu, ariko we yahisemo gufata icyemezo kinyuranye n’ikifuzo cyacu ; kuva icyo gihe mu Burundi habonetse imidugararo imaze guhitana ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’impunzi nyinshi zigera ku bihumbi 200 z’abarundi bahunze igihugu, ntabwo ibyo ari ubusa ! Ububiligi burashaka ko hashakishwa ibisubizo binyuze mu nzira y’ibiganiro, twatanze icyifuzo cy’uko ibyo biganiro byahuza abarundi bose baba abari mu gihugu n’abari hanze ndetse n’abari mu Bubiligi ».
![](https://image.over-blog.com/7O10jDT0b7qQrG5gb-ndbXuBFQ8=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Frd.ldh.be%2Fimage%2F9d%2F5343c9f73570aae038b1139d.jpg)
Ububiligi butangaje iki cyemezo mu gihe ibiganiro bihuza abatavuga rumwe i Burundi byatangiriye i Kampala bisa nibyahagaze burundu ! Didier Reynders yagize ati : « tugomba kureba uburyo turinda abaturage kuko muri iki gihe i Burundi hari ubugizi bwa nabi bukabije kandi abahanganye bakaba badashaka kuvugana ».Igihugu cy’u bubiligi nicyo gihugu cya mbere cyo ku mugabane w’Uburayi gitangaje ko cyiteguye kohereza ingabo mu Burundi mu gihe umuryango w’abibumbye waba wemeje icyo cyemezo. Reynders yagize ati : « icyemezo twafashe cyo kutazongera kohereza ingabo mu bihugu twakolonije nyuma ya jenoside yabereye mu Rwanda ni ikosa rikomeye ». Ibi byokohereza ingabo i Burundi bivuzwe mu gihe ubuyobozi bw’icyo gihugu bushinja igihugu cy’u Rwanda, Amerika n’u Bubiligi gukora ibishoboka byose ngo bihirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Source : France24