Burukinafaso : Umuzimu wa Thomas Sankara ukomeje gutuma igihugu kibura amahoro !

Publié le par veritas

Thomas Sankara

Thomas Sankara

[Ndlr : Inkuru y’ihirikwa rya leta y’inzibacyuho n’abasilikare mu gihugu cya Burukinafaso yaciye intege abantu benshi bari bafite ikizere ko k’umugabane w’Afurika mu gihugu cy’abirabura habonetse urumuri rw’uko ibyifuzo by’abaturage byo kubona demokarasi isesuye bishobora kujya mu bikorwa ; ariko kuva aho abasilikare bongeye gufata ubutegetsi ku ngufu muri Burukinafaso abanyafurika benshi banyotewe na demokarasi basubije amerwe mu isaho! Impamvu y’ihirikwa rya leta y’inzibacyuho muri Burukinafaso ikomoka ku rupfu rwa Sankara kandi ni hacye cyane uzasanga muri Afurika hari ubuyobozi butijanditse mu bwicanyi ! Niba abicanyi bakomeje gukoresha umwuga wabo wo kumena amaraso kugira ngo bagundire ubutegetsi Afurika izakomeza kubaho nko mu binyejana byabanjirije ivuka rya Yezu ! Ufite imbaraga niwe uzajya aba umuyobozi, ushaka gutegeka nawe azajya abanza gushaka imbaraga ahirike ubufite ; naho ibindi byose bitari intambara mugushindura ubuyobozi muri Afurika bizaba ari amagambo gusa !]
 
Nubwo nta makuru yari yajya hanze abihamya neza, kuba kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri, muri Burkina Faso harabaye ‘Coup d’État’ itunguranye kandi yihuse, ngo bya bifitanye isano n’amakuru ku rupfu rw’uwabaye Perezida w’icyo gihugu Thomas Sankara yagombaga kujya hanze kuri uyu wa kane. Ikinyamakuru «JeuneAfrique» dukesha iyi nkuru kivuga ko kuba hari hagiye gusohoka amakuru ku rupfu rwa Sankara rwakomeje kuzinzikwa ku butegetsi bwa Blaise Compaore ukekwa kugira uruhare rukomeye mu rupfu rwe, hanyuma umunsi ayo makuru yari kugera hanze ubutegetsi bw’agateganyo bwashyigikiye iperereza ku rupfu rwe bugahirikwa na Generali Gilbert Diendéré ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa Compaore atari ibintu byahuriranye gutyo gusa.
 
Kuwa mbere tariki 14 Nzeri, Umucamanza w’urugereko rw’urukiko rwa gisirikare rwashinzwe gukirikirana ibyerekeranye n’urupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’intwari mu maso y’Abanyafurika benshi, François Yaméogo yatumyeho Abavoka biyemeje kugeza mu nkiko abagize uruhare mu rupfu rwa Sankara, ngo kuwa kane bazitabire gahunda yo gutangaza ibyavuye mu iperereza n’ibizamini byafashwe ku murambo wa Sankara. Kuwa kane tariki 17 Nzeri, ayo makuru yagombaga kugera hanze, Generali Gilbert Diendéré (ku ifoto) yahiritse ubutegetsi yifashishije ingabo zirinda umukuru w’igihugu ngo ziganjemo izakundaga Blaise Compaore cyane, ndetse atangazwa nka Perezida w’agateganyo mu gihe cy’inzibacyuho, ndetse yizeza abaturage ko azategura amatora anyuze mu mucyo.
 
Hari amakuru avuga ko guhirika ku butegetsi Perezida Kafando, ndetse na Guverinoma ye yari ishyigikiye ko ukuri ku rupfu rwa Sankara (wishwe tariki 17 Ukwakira 1987) rumenyekana, byatumye iyo leta iseswa mu rwego rwo kuburizamo ko ayo makuru yajya hanze. Generali Diendéré wahiritse ubutegetsi nawe avugwa mu byerekeranye n’urupfu rwa Sankara, ariko cyane cyane akaba n’icnshuti ikomeye ya Blaise Compaore bivugwa ko yaba yaragize uruhare muri mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kafando.
 
gahunda yo kugaragaza amakuru ku rupfu rwa Sankara kugeza ubu yaburijwemo n’imyivumbagatanyo yo guhirika ubutegetsi yari yatumiwemo abantu banyuranye, barimo n’umupfakazi Mariam Sankara wahoze ari umugore wa Thomas Sankara ubu uba mu Bufaransa.
Amakuru y’iperereza n’ibizamini ku rupfu rwa Sankara yari ategerejwe cyane muri Burkina Faso kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015, ubwo inzobere z’Abanya-Burkinafaso n’Abafaransa zatabururaga umurambo we wari ushyinguye mu irimbi rya Dagnoën, mu murwa mukuru Ouagadougou, kugira ngo ukorerwe ibizamini. Mu myaka 27, Blaise Compaore yayoboye Burkina Faso yakomeje kwirengagiza iperereza ku rupfu rwa Sankara bivugwa ko ariwe wamwishe. Tariki 31 Ugushyingo 2014, nawe yakuwe ku butetsi na rubanda nyamwinshi mu myigaragambyo ikaze yo kwanga ko ahindura itegeko nshinga. Mubyo abaturage basabye Guverinoma ya Michel Kafando wahise ahabwa kuyobora inzibacyuho yagombaga kurangira mu kwezi gutaha harimo no kugaragaza ukuri ku rupfu rwa Sankara, ndetse n’abarugizemo uruhare bagahanwa.
 
Habura umunsi umwe (kuwa gatatu tariki 16 Nzeri), ngo hatangazwe uko kuri, inshuti ya Blaise Compaore kuva mu myaka 30 ishize, ndetse nayo ikekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara, Gilbert Diendéré yaguye gitumo Perezida w’agateganyo Kafando n’Abaminisitiri bari mu nama abafata bugwate, bukeye kuwa kane tariki 17 Nzeri ahita ahirika ubutegetsi, ndetse anatangazwa nka Perezida w’agateganyo w’inama nkuru iharanira Demokarasi “Conseil national pour la démocratie (CND)” ubu ari nayo iyoboye Burkina Faso, kabone nubwo idashyigikiwe n’abaturage, umuryango mpuzamahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta.
 
Inkuru ya J.A yashyizwe mu kinyarwanda n’Umuseke.rw
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
None uvuuze neza philbet niba bumva bakurikire neza
Répondre
A
Erega ubwira uwumva ntavunika, niba abarundi bafite amatwi nibumve ibyumwuka abwira amatorero.
Répondre
K
Kagame nawe avugwa mubantu bishe Thomas Sankara, veritasinfo izadushakire amakuru y'impamo ku ruhare rwa Kagame mu rupfu rwa Sankara, nawe umuzimu we wiyongereyeho uwa Habyarimana, Ntaryamira, Ndadaye, Mobutu, Kabila... Umumereye nabi niyo mpamvu adatora uturaso kandi agahora atekereza kwica gusa nka perezida Kikwete wa Tanzania na Nkurunziza w'u Burundi!
Répondre
G
Niba abarundi basoma ibinyamakuru byo mu Rwanda, begusugura ibyanditswe ni ikinyamakuru Imirasire ku bijyanya na amatalilki bateganyirizaho kwica Prezida. ndumva Uburndi bukwiye gufunga ambassade yu uURWANDA KUKO UDASHOBORA KWIRINDA UMWICANYI MUBANA MUNZU. NYAKUBAHWA WIBUKE WAVUZEKO NTAKABIRI KU MUGABO. HABYARA, NDADAYE, NTARYAMIRA, MOBUTU, KABILA , ABO BOSE BARAGIYE KANDI BAZIZE KUTAMENYA UKO UMWANZI AKWIYE GUFATWA. UFITE IGIHUGU KUKI UTAHINDURA AMATEKA NGO USENGE ARIKO UFASHE IMANA GUHAGARIKA GAHUNDA YA SATANI KAGAME?
Répondre